Kuwa gatandatu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ihagaritse ingendo z’amatungo muri Ngoma, Kirehe na Kayonza kubera indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift (Rift Valley Fever) yibasira amatungo ishobora no gufata abantu. Muri aka gace haravugwa abantu bamaze gupfa bafite ibimenyetso nk’iby’iyi ndwara barimo umuvuzi w’amatungo. Iyi ndwara iterwa na virus ikwizwa n’umubu, ifata amatungo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo y’igihe gito ku bijyannye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeje mu Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu rya 2015 (Universal Periodic Review2015), Leta ngo ntiyasinya amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira kubura kw’abantu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu […]Irambuye
Kuri iki gicamunsi abagize Komite y’Abadepite iginzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bumvaga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Karere ka Nyagatare, umugenzuzi w’imikoreshereze y’Imari muri aka karere witwa Mwumvaneza Emmanuel yasabwe gusohoka kuko ngo yasubiza mu buryo Abadepite basanze burimo agasuzuguro. Nyuma y’uko asohotse ibiganiro byakomeje hagati y’abagize itsinda ry’Akarere ka Nyagatare n’abagize […]Irambuye
*Ni umushinga wa Miliyari 1, hamaze kwishyurwa miliyoni 880 Frw Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) uyu munsi kisobanuye ku bibazo by’imikoreshereze idahwitse y’imari ya Leta, abayobozi b’iki kigo babwiye PAC ko umushinga w’inyubako ya maternite wadindiye kubera rwiyemezamirimo watsindiye kuyubaka adashoboye. Abadepite bagize iyi komisiyo bahise batera utwatsi iki gisobanuro bavuga ko ari urwitwazo ahubwo amakosa […]Irambuye
Amajyepfo – Nyanza. Ni ikimenyetso gikomeye cyo gushimira aho Bimenyimana yashakanye na Nishyirimbere wamuhishe ari umukobwa nawe akiri umusore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo nta nyiturano yindi yari amufitiye uretse kumuha urukundo. Mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Cyabakamyi bibukaga abishwe muri Jenoside cyane cyane benshi bajugunywe mu mugezi wa Mwogo, Bimenyimana […]Irambuye
*Azaburanira mu rukiko rushya Kimihurura – Saa mbili zitaragera, Kizito Mihigo hamwe n’abandi baburanyi bagera ku 10 bari bageze mu cyumba k’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga muri iki gitondo. Nyuma baje kumenyeshwa n’ababunganira ko hari itangazo risubika imanza zabo hashingiwe ku mavugurura aherutse kubaho mu nkiko no mu bubasha bwazo. Igihe bazaburanira ntibarakimenya. Gusa bazaburanira mu rukiko […]Irambuye
Rusizi – Mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryakeye mu mudugudu wa Kinamba akagari ka Pera murenge wa Bugarama abantu babiri bitwaje intwaro barashe abaturage bica umwe undi arakomereka agejejwe kwa muganga nawe arapfa. Aba bantu bahise bacika ntibafatwa. Aba basore bishwe ni Ngirimana Claude w’imyaka 30 wapfuye akiraswa na Sinamenye Abdul w’imyaka 32 uyu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe no guhereza inkoni y’ubushumba Umwepisikopi mukuru wa Province Anglikani mu Rwanda Musenyeri Dr. Laurent Mbanda wabereye kuri Stade ya ULK mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, asaba amadini gufasha guverinoma kwesa imihigo yihaye mu myaka irindwi iri imbere. Minisitiri […]Irambuye
G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi Canada/Quebec – Uyu munsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nama ya 44 y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku isi u Rwanda rwagiyemo nk’umutumirwa. Yabawiye ko isi igifite amahirwe yo guhangana n’ukuzamuka kw’amazi y’inyanja n’ingaruka zabyo no kurengera ibidukikije, anatanga urugero ku Rwanda. Naho abagize G7 ukwabo baganiriye kubyo batumvikanaho mu bucuruzi. […]Irambuye
Abanyamuryango ba FPR-Inkotonyi mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma uyu munsi batoye abakandida 4 bazabahagararira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ateganyijwe kuzaba muri Nzeri 2018. Abatowe basabwe ko nibatorwa bazibuka guteza imbere umugi wa Kibungo w’aka karere. Abakandida 20 barimo abagore 10 n’abagabo 10, babanje guhabwa iminota 3 kuri buri muntu […]Irambuye