Digiqole ad

Impano yahaye uwamuhishe muri Jenoside ni ukumugira umugore we

 Impano yahaye uwamuhishe muri Jenoside ni ukumugira umugore we

Amajyepfo – Nyanza.  Ni ikimenyetso gikomeye cyo gushimira aho Bimenyimana yashakanye na Nishyirimbere wamuhishe ari umukobwa nawe akiri umusore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo nta nyiturano yindi yari amufitiye uretse kumuha urukundo.

Bibukaga Abatutsi bishwe bajugunywe mu mugezi wa Mwogo mu 1994
Bibukaga Abatutsi bishwe bajugunywe mu mugezi wa Mwogo mu 1994

Mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Cyabakamyi bibukaga abishwe muri Jenoside cyane cyane benshi bajugunywe mu mugezi wa Mwogo, Bimenyimana Pierre yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse.
Iwabo wari umuryango w’abantu icyenda (9) hicwa barindwi hasigara we n’umuvandimwe umwe gusa.
Muri Jenoside Nishyirimbere Virginie yari umukobwa wo mu baturanyi, yiyemeje guhisha Bimenyinama atitaye ku ngaruka mbi byamugiraho bamufashe.
Bimenyimana ati “twarafatanyije ducukura umwobo ujya kungana nuko ndeshya maze azana imbaho yorosa hejuru  asasamo n’agasambi, nahamaze igihe kirekire ngera ubwo ndokoka.”
Muri iki gihe Nishyirimbere niwe wamufashaga. Avuga ko uretse ubumuntu n’ubutwari bw’uyu mukobwa nta yindi nyungu yari ategereje kuko yashoboraga no kubisigamo ubuzima.
Jenoside irangiye Bimenyimana wari umusore w’ingaragu ageze igihe cyo gushaka ntiyagiye kure yabengutse uwamukirije ubuzima.
Ati “Nasanze nta yindi mpano ngomba kumuha usibye kumukunda nkamushaka tukabana nk’umugore n’umugabo.”
Bimenyinama atanga ubuhamye bwe
Bimenyinama atanga ubuhamye bwe

Uwumuremyi Marie Claire ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko igikorwa Nishyirimbere yakoze cyananiye benshi ubu kikaba cyaranamugize umurinzi w’igihango wahembewe ibyo yakoze.
Kabagamba Canisius Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA mu karere ka Nyanza igikorwa cya Bimenyimana ari ikimenyetso nyacyo cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Bimenyimana na Nishyirimbere ubu bafitanye abana batanu.
Abitabiriye uyu muhango bumva ubuhamya bwa Bimenyimana
Abitabiriye uyu muhango bumva ubuhamya bwa Bimenyimana

Kabagamba avuga ko uru ari urugero rwiza rw'ubumwe n'ubwiyunge
Kabagamba avuga ko uru ari urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge

Bimenyimana na Nishyirimbere umurinzi w'igihango akaba n'umugore w'uyu yarokoye
Bimenyimana na Nishyirimbere umurinzi w’igihango akaba n’umugore w’uyu yarokoye

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Nyanza

0 Comment

  • Guma guma!!! Nimujye mbere rwose… Inkuru nk’izi nizo dushaka, mujye mu zandika ku bwinshi no mu ndimi zose… Nishimiye ko babyaye. Rwanda yacu komeza imihigo

  • BJD iyo abimenya mbere butaraba! Yari kubutaha akanabatwerera cyaneeee!!!!

  • Imana ikomeze ibashoboze mu muryango wanyu. Mwagize amahitamo meza. Nizeye ntashidikanya ko abana banyu babigiraho byinshi, kandi byiza.

  • Ibi nabyo birimo gupfobya umugore. Kuko umugabo yashatse umugore wamuhishe byabaye inkuru. Nyamara iyo umukobwa yemeye umugabo wamuhishe si inkuru. Nyamara ibi bihoraho sinzi impamvu byakwitwa impano. Ni urukundo tout simplement naho kuvuga ngo kugira undi umugore ni impano umuhaye birasona nabi keretse uwo mugabo afite akandi gaciro karenze ako umugore afite.

  • Ubu nibwo bumwe nubwiyunge njyewe nemera ureke ya mibare ya nyirarureshwa.Abatutsi nabahutu uko bazarushaho kubyara abana benshi abo nibo gihango kigaragara kuko kiba kivuye ku mutima kandi cyabayeho kizanakomeza kubaho igihe abanyapolitiki batazakitambika.

  • Mfashe uyu’mwanya kwibuka wwe mubyeyi wanjye Rutayisire evarste wagiye nkigukeneye ndetse kwibuka buri sagonda kko ntibyari bikwiye ko wansiga kumyaka itatu gusa,ndaho narakuze bigoranye narize ndangije na kaminuza nubwo bitoroshye ariko nza kubera aho utari kandi bimwe mubyo wateganyaga gukora narabimenye kand9 niteguye kubisohoza.watawe muzi nubwo ntahabaye ngo nifatanye nabandi mna intimba cyane ndetse nagahinda ko kukubura ndagukunda kandi ntacyo ngushinja ibyo wankoreye byose binyereka ko ntacyo utari kunkorera mubyeyi mwiza.

  • Uwimbabazi muvandimwe komera kandi ukomeze ube intwali mukwiyubaka wusa ikivi ababyeyi basize.Kongera kubaho nibwo butwali.Dishimiye kandi ubutwali bwa Bimenyimana na Nishyirimbere ni ikimenyetso cyubumwe.

  • Uyu Bimenyimana ndamushimiye cyane kandi iyo u Rwanda rugira abantu nka nishyirimbere ntabwo jenoside yari gushoboka rwose. Imana ijye ibakomeza ibahe imigisha yose. Nanjye ndemera ko icyi ari icyimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge. Abana b’uyu muryango bazajya bavuga iby’urukundo.

  • Muzabaze Bizimana Jean Damascène icyo atekereza kuri ibi bintu. Twe turabona ari byiza ariko umenya hari abumva ari inkuru y’incamugongo.

Comments are closed.

en_USEnglish