Digiqole ad

RBC ngo umushinga wadindijwe na rwiyemezamirimo udashoboye, PAC iti “urwo ni urwitwazo”

 RBC ngo umushinga wadindijwe na rwiyemezamirimo udashoboye, PAC iti “urwo ni urwitwazo”

*Ni umushinga wa Miliyari 1, hamaze kwishyurwa miliyoni 880  Frw
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) uyu munsi kisobanuye ku bibazo by’imikoreshereze idahwitse y’imari ya Leta, abayobozi b’iki kigo babwiye PAC ko umushinga w’inyubako ya maternite wadindiye kubera rwiyemezamirimo watsindiye kuyubaka adashoboye. Abadepite bagize iyi komisiyo bahise batera utwatsi iki gisobanuro bavuga ko ari urwitwazo ahubwo amakosa aba yarakozwe n’uwatanze isoko.

Depite Karenzi ngo abayobozi bagize iturufu kubeshya ngo rwiyemezamirimo ntashoboya kandi byaratewe nababarimo baharanira inyungu zabo
Depite Karenzi ngo abayobozi bagize iturufu kubeshya ngo rwiyemezamirimo ntashoboya kandi byaratewe nababarimo baharanira inyungu zabo

Imirimo yo kubaka iyi nzu yo kubyariramo (Maternite) yatangiye muri 2015 biteganyijwe ko izarangira mu mezi 12 gusa ariko kugeza uyu munsi igeze kuri 98% ndetse na rwiyemezamirimo ngo yanze kurangiza n’iyi 2% isigaye.
Abayobozi ba RBC bari imbere ya PAC uyu munsi, bavuze ko bari muri gahunda yo gusesa amasezerano n’uyu rwiyemezamirimo.
Dr. Condo uyubora RBC avuga ko uyu rwiyemezamirimo witwa EMG Construction ltd yabananije akanga kurangiza iyo mirimo ku bwende ndetse no gusuzugura abo bagiranye amasezerano.
Abayobozi ba RBC Bavuga ko bakimurimo amafaranga asaga miliyoni 120 Frw, bakazayamwishyura mu gihe yaba arangije iriya mirimo 100%.
Abadepite bavugaga ko RBC yagaragaje kuva kera ko uriya rwiyemezamirimo adashoboye mu buryo bw’amafaranga ndetse n’imikorere ariko ko batigeze basesa amasezerano hakiri kare.
Depite Karemera Jean Thierry yagize ati “Ni bo babisubije, ntekereza ko babisubije barabonye umuntu yuko atari ashoboye. Kuba rero barabivuze ubwabo bakagaragaza ko uwo muntu atari afite ubushobozi. Hakagombye kuba hari icyakozwe ntabwo twakagombye kuba twaravuye muri 2015 haragombaga kubaka mu mezi 12. Hanyuma babona ko afite izo ntege nke ntibahagarike ayo masezerano bikageza muri 2018.”
Avuga ko bikwiye gukurikirana impamvu yatumye ayo masezerano adaseswa hakiri kare.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro na we yavuze ko muri izi nzego zitanga amasoko hakwiye gukurikiranwa ibyo yise “agahomamunwa” biberamo. Bikadindiza imishinga ifiteye igihugu akamaro.
Ati “Muri iki kinyejana cya 21 mu 2018 ntabwo mutegereza guhura n’umuntu wikoreye agafuka k’amafaranga ngo muvuge ngo ukunyereza umutungo (embezzlement). Kunyereza umutungo bikorwa binyuze  mu kwuhuza (cohesion).”
Depite Karenzi yagarutse ku byo RBC yatangaje mbere ko rwiyemezamirimo EMG construction atari ashoboye. Avuga ko iyo ari iturufu abo mu nzego za leta bakunda gukoresha bashaka guhishira amakosa yabo.
Avuga ko imishinga idindira ba rwiyemezamirimo batayirangije ko ahanini biba byatewe n’abo mu nzego za leta zitanga amasoko.
Yagize ati “Ntabwo abantu bose ba rwiyemezamirimo bananirwa imirimo kuko badashoboye. Ahubwo ikibazo ni ukugishakira muri izi nzego.”
Avuga ko imishinga ya leta idindira kubera bamwe mu batanga amasoko baba basabye ruswa nyinshi, haba mu gutanga isoko ndetse no kwishyura ba rwiyemezamirimo.
Ati “Iyo batagize icyo babaha bakabatinza gutangira, iyaba mutazongera no kubivuga. Iyo atibwirije ntabwo abona isoko,iyo atibwirije batinda kumwishyura facture ze,iyo adafite amafanga ye ntiyashobora gukora. iyaba mutazongera kubivuga imbere ya PAC.”
Avuga ko abo mu nzego za leta icyo baba barimo bakora baba basenya urwego rw’abikorera kandi arirwo ubukungu bw’u Rwanda bukwiye kubakiraho.
Ngo bashinja ba rwiyemezamirimo kuba badashoboye, gukora nabi, kutishyura abakozi bakoresheje kandi ngo ari bo baba banze kubaha amafaranga yabo, n’ayo babahaye bagashaka ko bayagabana.
Ati “Amakosa ahari ari muri ibi bigo. Kubera inyungu za bamwe bari mu bashinzwe gutanga amasoko. Namwe mwabisobanuraga ahubwo ntimuzongere kubivugira hano ngo rwiyemezamirimo ntashoboye.
Abayobozi ba RBC bavuga ko uriya rwiyemezamirimo yabananije
Abayobozi ba RBC bavuga ko uriya rwiyemezamirimo yabananije

 
Hari ikindi kibyihishe inyuma kitari ubushobozi buke…
Depite Karemera avuga ko atari uko rwiyemezamirimo EMG construction yari kunanirwa kuzuza iyo nyubako ahubwo ko harimo ikindi kibazo gikwiye gucukumburwa ukuri kukamenyekana.
Avuga ko ibisobanuro bya RBC byo kwegeka amakosa kuri rwiyemezamirimo bidakwiye gufatwa nk’ukuri kuko na we adahari ngo avuge ukuri kwe.
Ati “Harimo ikintu cyabayemo cyatumye iriya maternite ituzura. Kuba badafite na rwiyemezamirimo hano ni ikindi kibazo ngo baze babisobanure. Kuba turimo kumva RBC irimo kutwumvisha ko ari ikibazo. Dushobora kuba turimo kumva uruhande rumwe, urundi ruhande( Rwiyemezamirimo) bashobora kuba bafite impamvu kandi bakagaragaza ikibazo gishobora kuba cyarabayeho.”
Iri soko ryari rifite agaciro ka miliyari imwe, ubu bamaze kumwishyuraho asaga miliyoni 880  Frw, angana na 87%.
RBC ivuga ko ubu hashize amezi atandatu abaturage yakoresheje bategereje ko abishyura. Ikintu abadepite bavuga ko ari ikindi kibazo kuba abaturage bamara igihe kingana gutyo batishyurwa kandi ari ho baba bateze amaramuko.
Abadepite bagize PAC banengaga bimwe mu bisobanuro by'abo muri RBC
Abadepite bagize PAC banengaga bimwe mu bisobanuro by’abo muri RBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko disi igihugu kiba kijyeze kure birenze ibi tubona, iyo habaho abantu bakunda igihugu na h’ejo h’abana babo bwite n’ab’igihugu muri rusange.
    Sha system irananiwe nibabyemere barebe uko bayihindura hakiri kare, nta kijyenda pe !

Comments are closed.

en_USEnglish