Ngoma: Abazahagararira FPR mu matora y’abadepite basabwe kuzibuka iwabo
Abanyamuryango ba FPR-Inkotonyi mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma uyu munsi batoye abakandida 4 bazabahagararira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ateganyijwe kuzaba muri Nzeri 2018. Abatowe basabwe ko nibatorwa bazibuka guteza imbere umugi wa Kibungo w’aka karere.
Abakandida 20 barimo abagore 10 n’abagabo 10, babanje guhabwa iminota 3 kuri buri muntu akavuga imigabo n’imigambi ye.
Abanyamuryango bagera ku 1 000 baturutse mu tugari twose tugize akarere ka Ngoma, bahawe impapuro, basabwa kwandika amazina y’abagore 2 n’abagabo 2 bazabahagararira.
Mukandera Iphigénie usanzwe ari umudepite, na Mukankunzi Pélagie, Karerangabo Joseph na Sekamana Azades, ni bo bahawe amajwi yo kuzahagararira FPR-Inkotanyi muri aka karere.
Nubwo amatora ataraba ariko abaturage bahise bagira ibyo basaba aba bahaye amahirwe birimo kuzibuka ko akarere kabo gakeneye amajyambere.
Mukankusi Vestine “Nk’umuturage wa Ngoma ubona ko umugi wacu wa Kibungo ukiri inyuma badukorere ubuvugizi uyu mugi wacu ubashe gutera imbere.”
Undi na we ati “Icyo nabatuma njya mbona hirya no hino hazamuka inganda zitandukanye ndasaba rero ko na bo batuvugira tukabona inganda n’abaturage bacu bagatera imbere.”
Gashumba Emile Uhagarariye Komisiyo y’Amatora mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma yavuze ko amatora ari imwe mu nkingi z’umuryango.
Ati “RPF mu ntego zayo 9 imwe muri zo ni ukubaka ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, ariho twitorera abazaduhagararira mu nteko ishinga amategeko nk’Umuryango wa RPF Inkotanyi, iri hame rero turi kurishimangira kandi tugatora abantu babishoboye.”
Rwiririza Jean Marie Vianney Chairman w’muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma avuga ko abanyamuryango bitwaye neza kandi bagakora ariya matora mu ituze.
Ati “Ubu tumenye abantu bane dutumye mu bunyamabanga bukuru bazajya kuri lisite y’abakandida bazaduhagararira mu muryango wa FPR Inkotanyi.”
Aba batowe ni abazajya kurutonde rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bazahatanira kuba abadepite. Tubibutse ko amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2018.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iyo abazahagararira FPR mu matora bamaze kumenyekana, nabo bakoze inama bakumvikana ku bakandida bazamamaza, no ku malisti y’amashyaka azabashyigikira mu matora, ubundi amatora aba yarangiye. Ibisigaye aba ari umuhango gusa. Ariko utwara amafranga menshi sana!!
Abadepite bashya bamaze kugera kuri listi banafite icyizere cyo kuzatambuka mu matora tubifurije imirimo myiza.
NIBATUBARIZE AHO IKORWA RY’UMUHANDA NGOMA-BUGESERA RIGEZE.