Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana. Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Umuryango Root Foundation usanzwe ufasha abana bo ku muhanda kubasubiza mu buzima bwo mu miryango, wateguye ibirori byo gushimisha aba bana ku munsi w’umwana w’Umunyafurika uba tariki 16 Kamena. Murangwa Cheez ukuriye uyu muryango, avuga ko Isi ikwiye guhagurukira ibibazo byugarije abana bo muri Africa cyane cyane ko kuri iriya tariki Isi yose izirikana ibibazo […]Irambuye
Mu biganiro abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage bagiranye n’abavugizi b’amatorere bagize inama nkuru y’abaporotesintante, aba banyamatorero basabye ko Leta yajya ibaha umwanya mu gutegura gahunda zayo kuko bafite abayoboke benshi kandi bakaba babumvira. Aba banyamadini baganiraga n’abasenateri ku ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane busesuye. Babwiye […]Irambuye
Parfait Busabizwa umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yabwiye Komisiyo y’abadepite yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ko mu mwaka w’imari ugiye gutangira ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kizabonerwa umuti. Abadepite bati “iryo sezerano rihora rivugwa” Mu cyumweru gishize abadepite bagize PAC bagiye gusura ikimoteri cya Nduba kivugwa muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya […]Irambuye
Inama y’ibihugu birindwi byumvikana kandi by’ubukungu bukomeye ku isi iratangira kuri uyu wa gatanu i Quebec muri Canada, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bizaza nk’ibyatumiwe bizaza kuganira ku ngingo irebana no kurinda inyanja. RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo avuga ko inkubiri y’iyegura/zwa rya bamwe muri bagenzi be rimaze iminsi ribaho rigaragaza uruhare abaturage bagira mu buyobozi bwabo kuko abegura cyangwa abeguzwa baba bashyizweho igitutu no kuba batagera ku byo abo bayobora baba babitezeho. Mu ntangiro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka kuri KT Radio bamwe mu baturage barahamagaye […]Irambuye
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege avuga ko hari amwe mu magambo yavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene atarafashije benshi mu bazi amateka yabereye i Kabgayi. Icyo yita kwitirira abantu ibyo batakoze. Mu mpera z’icyumweru gishize i Kabgayi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside […]Irambuye
Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko […]Irambuye
Nyuma yo kweguzwa hamwe n’abari bamwungirije, Kayiranga Eugene Muzuka muri iki gitondo yahaye Veneranda Uwamariya ububasha bwo kuyobora Akarere ka Huye, amusaba gukomereza aho bari bageze. Yamuhaye igitabo kirimo imihigo y’Akarere ka Huye (kabaye aka gatatu mu ishize) amubwira ko bari bageze ku gipimo kiza bayesa, amusaba ko batazasubira inyuma. Muzuka ati “twari tugeze mu […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Rusororo umugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ashinjwa kugerageza guha ruswa umuyobozi wa IBUKA mu murenge kugira ngo abuze abantu gucukura icyobo bakeka ko kirimo imibiri y’abishwe muri Jenoside kiri iwe. Kuva mu kwezi kwa kane i Kabuga mu murenge wa Rusororo habonetse ibyobo birimo imibiri y’abishwe muri […]Irambuye