‘Rift Valley Fever’ yaba yageze mu bantu?…Veterineri yapfuye
Kuwa gatandatu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ihagaritse ingendo z’amatungo muri Ngoma, Kirehe na Kayonza kubera indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift (Rift Valley Fever) yibasira amatungo ishobora no gufata abantu. Muri aka gace haravugwa abantu bamaze gupfa bafite ibimenyetso nk’iby’iyi ndwara barimo umuvuzi w’amatungo.
Iyi ndwara iterwa na virus ikwizwa n’umubu, ifata amatungo yuza n’abantu. Amatungo acika intege, ahaka akaramburura, akagira umuriro urengeje 40ºC, kuva amaraso mu mazuru n’ibindi.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, twabatangarije ko mu kwezi kumwe inka zirenga 100 zari zimaze gupfa izindi 60 zararamburuye kubera iyi ndwara ya Rift Valley Fever.
Abaturage ubu barakeka ko iyi ndwara yaba ariyo bamwe barwaye hari n’abo yahitanye.
John Kabeza Veterineri wo mu murenge wa Rurenge yapfuye kuri uyu wa mbere, yari atuye mu kagari ka Akagarama mu mudugudu wa Rwanyamuhinda.
Uyu muganga w’amatungo yabanje kujya kuri Post de Sante ya Rurenge nyuma ajya kuri Centre de Sante ya Kibungo naho bamwohereza ku bitaro bya Kibungo arinaho yapfiriye.
Bimwe mubimenyetso byamugaragayeho nk’uko bivugwa n’umugore we ni ukuruka, amaraso aturuka mukanwa, mu mazuru no mu kibuno kandi ngo yari afite umuriro mwinshi cyane.
Kwa muganga bavuga ko yarinze apfa ngo batabonye indwara arwaye iyo ari yo. Abaturage bamuzi bavuga ko bakeka ko yishwe n’iriya ndwara kuko yari asanzwe avura izi nka muri aka gace karimo zimwe zirwaye.
Amakuru avugwa ko mu murenge wa Mugesera hari abantu babiri bapfuye kubera kurya inyama z’amatungo yishwe n’iyi ndwara Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko ari ibihuha kuko abantu bavugwa bari barwaye Malaria ndetse ngo ntibapfuye baravuwe barataha.
Abayobozi bandi mu mirenge ivugwamo iyi ndwara babwiye Umuseke ko bari mu bikorwa byo gukingira amatungo iyi ndwara ariko nta bantu baramenya yahitanye cyangwa bayirwaye.
Ntitwabashije kubona ubuvugizi bwa Minisiteri y’ubuzima ku kibazo cy’iyi ndwara.
Dr José Nyamusore Umuyobozi ushinzwe indwara z’ibiza no guhangana nazo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yatubwiye ko aya makuru atarayamenya kuko izo ibigo nderabuzima n’ibitaro bitarabaha raporo.
Mu ngamba 5 zo gukumira iyi ndwara MINAGRI yatangaje harimo;
-Guhagarika ingendo z’amatungo muri Ngoma,Kirehe na Kayonza ku mpamvu iz’arizo zose
– Ingamba zose zishoboka mu kwirinda imibu
– Amatungo agaragaje ibimenyetso agomba gukorwaho na Veterineri nawe yirinze n’uturindantoki
– Kumenyesha RAB mu gihe babonye itungo rifite ibimenyetso by’ubu burwayi
– Kwirinda kubaga, gutunganya inyama no kurya inyama z’itungo ryanduye kuko ngo bikwirakwiza virus
UM– USEKE.RW
0 Comment
Na Ebola muyipime ntawamenya, ndumva ibimenyetso bisa. Ngaha aho muri kujya kurunda abanyeshuri bigaga i Ruhande n’i Kigali, bahafite amacumbi n’amazi, amasoko na taxis, ubuhehere bujyanye no kwiga, servisi z’umujyi zindi zose, none inkonkobotsi iti: nimujye kwigira i Kayonza!! Ahantu haba amazi y’ingume, malariya nyinshi,amacumbi y’amanegeka, n’ibyorezo byambukiranya imipaka nka kiriya mu gihe Ruhande iriho imeramo ibyatsi.
Mwisakuza ibi bintu cyane, Visit Rwanda yacu yabihomberamo amahanga adushyize mu kato.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa uvuga ko ibi bintu ari ibihuha aho gutabaza, nibigaragara ko byari byo nizere ko azahita yegura kubera ompamvu ze bwite. Ahaje icyorezo gutabaza ni ngombwa.
Iyindwara no mukarere ka Rwamagana naho yahageze inka ziri kuramburura cyane
Nararitatse! Indwara yinka if at a abantu ite? Erega Nambaje numunyamwaku
RIP KABEZA twariganye Imana imwakire mubayo gusa bakore iperereza bamenye iyo ndwara hato idahitana nabandi
Que la vérification soit en pratique