Digiqole ad

Amatorero n’Amadini mudufashe kugera kuri gahunda y’Iterambere ryihuse-PM Ngirente

 Amatorero n’Amadini mudufashe kugera kuri gahunda y’Iterambere ryihuse-PM Ngirente

Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe no guhereza inkoni y’ubushumba Umwepisikopi mukuru wa Province Anglikani mu Rwanda Musenyeri Dr. Laurent Mbanda wabereye kuri Stade ya ULK mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, asaba amadini gufasha guverinoma kwesa imihigo yihaye mu myaka irindwi iri imbere.

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente agera ahabereye uyu muhango.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente agera ahabereye uyu muhango.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yifurije Musenyeri Laurent Mbanda kuzagira imirimo myiza, kandi ngo ibigwi bye birahamya ko azabishobora.
Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma ayoboye isaba Itorero ry’Abangilikani n’andi matorero n’amadini kurushaho gufatanya nayo mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo zigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Twibuke twese ko umuturage udafite ubuzima bwiza adashobora kuba n’umukiristo mwiza. Guverinoma irasaba Amatorero n’Amadini kurushaho gufatanya nayo mu gushyira mu bikorwa neza Gahunda yayo y’Iterambere Ryihuse y’imyaka irindwi (2017-2024); Igamije kwihutisha iterambere rirambye, kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.”
Minisitiri w’intebe yavuze ko amatorero n’amadini asabwa kongera ingufu mu gushishikariza abayoboke bayo kurushaho kwitabira ibikorwa bibavana mu bukene nko guhinga kijyambere, kugira isuku hose kandi muri byose cyane cyane mu ngo zabo n’aho basengera, kugira ubwishingizi mu kwivuza n’ibindi.
Ati “Muzadufashe kdi kwigisha abakirisitu kugira ubwishingizi mu kwivuza, no kurangwa n’isuku aho baba no mu byo bakora byose.”
Dr. Laurent Mbanda wahawe inkoni y’ubushumba yabaye Umwepisikopi mukuru wa kane wa Province Anglikani mu Rwanda ndetse n’Umwepesikopi wa kabiri wa Diyosezi ya Gasabo.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngo ushaka kwihuta cyane agenda wenyine, naho ushaka kugera kure akagendana n’abandi (if you want to go fast, go alone. If you want to go far, go together). Abenshi mu banyarwanda iterambere ryibuta ryarangije kutwanikira. Dufata igare rikagenda n’imodoka, twatega moto ngo turikurikire rigafata TGV, umwanya tutaramenya aho irengeye rikaba ryageze muri rutemikirere. Ejo rizaba riri mu cyogajuru twe ayo gutega yashize tugenda n’amaguru, niyo double traction ya Ngofero. Iryo terambere ryihuse turyifurije urugendo ruhire. Nirigera iyo rijya twizere ko rizajya rigaruka kudusura rimwe na rimwe.

  • Nibyo koko,igihugu kigomba gutera imbere.Ariko dukurikije Bible,intego ya buri mukristu w’ukuri wese,ni “ugushaka mbere na mbere Ubwami bw’imana” nkuko YESU yadusabye muli Matayo 6:33.YESU iyo ashaka,yari kubaka Ibitaro,Imihanda n’Amashuli kuli buri mududugu.Impamvu atabikoze,nuko abantu muli rusange,banga kumvira imana,ahubwo bakibera mu byisi gusa.Bararwana,baricana,bariba,barasambana,bacuranwa ibyiza by’igihugu,etc…Niyo mpamvu imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi uri hafi,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44).Ibuhe Yesu ahindure isi Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere mu Imigani 2:21,22.Isi ibe Paradizo.Icyo gihe nibwo isi izagira amajyambere nyakuri.Kwaheli ubukene,ubushomeli,ubusumbane,indwara,urupfu,etc…(Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri “kubwiriza ubwami bw’imana kugeza ku munsi w’imperuka” (Matayo 24:14).Abo nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka wegereje.Naho abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Niyo mpamvu batazaba muli ubwo bwami bw’imana.N’iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Ikibabaje nuko abanyamadini,aho gushishikariza abayoboke babo kubwiriza Ubwami bw’imana,ahanini bigisha Icyacumi,bakivanga no muli Politike kandi Yesu yarasize abitubujije (Yohana 17:16).

  • Amadini mudufashe kugera kwiterambere ryihuse. Bahate bakirisitu umwuka penetensiya na Namazi babatize ubutitsa maze iterambere ryihute. Bitabaye ibyo ubwo nimyumvire yabaturage ikiri hasi.Naragenze ndabona.

  • Mazina, ariko abayehova mujye mukomeza mwature, mubwire abo mubwiriza ko mwemeje ko isi izarangira mbere ya 1900, ntibibe mukabyimurira muri 1942, ntibibe mukabishyira muri 1974, ntibibe mukavuga ko ari mbere ya 1994, ntibibe none mukaba muteganya ko bizaba muri 2034. Ibyo byose mubwiriza by’impera y’isi ni aho biba biganisha. Nyamara uwishyizemo ko ubuzima bwe bwarangiye biraba pe!! Ngaho reka dutegereze iyo si nshya ya 2034 tuzarebe!!

    • Wowe witwa MANAWE,ndabona usa naho utemera Isi Nshya n’Umunsi w’Imperuka.Menya ko ari imana yabihanuye.Muli 2 Petero 3:13,havuga ko “dutegereje ISI NSHYA”.Naho muli Ibyakozwe 17:31,havuga ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Igihe bizabera,ntabwo bitureba twebwe nk’abantu.Ubuse President avuze ati “nzaguha imodoka”,wamutegeka igihe azayiguhera??? Atinze se kuyiguha,wavuga ngo ntazayiguha?Menya ko nta na rimwe Imana ibeshya (Tito 1:2).Nta kintu na kimwe imana yavuze kitazaba (Luka 1:37).Ikindi kandi,menya ko ku Mana,imyaka 1000, ni nk’umwaka umwe (2 Petero 3:8).Menya kandi ko abihangana kugeza ku Munsi w’Imperuka,nibo bonyine bazarokoka (Matayo 24:13).Naho abibera mu byisi gusa,ntibite kuli bene ibi tubabwira byerekeye imana,bose bazarimbuka ku munsi w’imperuka.Abibera mu byisi gusa ntibashake imana,ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4).Ikibabaje nuko ari hafi abantu bose batuye ISI.Ibyo ntacyo bibwiye imana.Wibuke ko ku gihe cya NOWA,imana yarimbuye abantu bose biberaga mu byisi gusa bari batuye isi yose,igasigaza abantu 8 gusa bashakaga imana.N’ubu niko bizagenda ku Munsi w’Imperuka wegereje cyane.

  • turashima Nyakubahwa PM

Comments are closed.

en_USEnglish