Digiqole ad

PAC yasohoye umukozi w’Akarere ka Nyagatare kubera ikinyabupfura gike

 PAC yasohoye umukozi w’Akarere ka Nyagatare kubera ikinyabupfura gike

Kuri iki gicamunsi abagize Komite y’Abadepite iginzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bumvaga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Karere ka Nyagatare, umugenzuzi  w’imikoreshereze y’Imari muri aka karere witwa Mwumvaneza Emmanuel yasabwe gusohoka kuko ngo yasubiza mu buryo Abadepite basanze burimo agasuzuguro.

Aha abadepite bagize PAC bari bamubwiye bati 'haguruka usohoke'
Aha abadepite bagize PAC bari bamubwiye bati ‘haguruka usohoke’

Nyuma y’uko asohotse ibiganiro byakomeje hagati y’abagize itsinda ry’Akarere ka Nyagatare n’abagize PAC.
Impaka zaje gutuma Mwumvaneza asohorwa zavutse nyuma y’uko abakozi b’Akarere ka Nyagatare bitanye bamwana bavuga ko iby’amafaranga miliyoni 194 zahawe ishyirahamwe Dutere Imbere ngo nayo izihe abatishoboye mu buryo bw’inguzanyo batayazi.
Ariya mafaranga ngo yatanzwe mu 2007 ariko abakozi b’Akarere bayamenye mu minsi mike ishize ubwo biteguraga kuza kwitaba PAC.
Mwumvaneza, nk’umugenzuzi w’imari, bamubajije iby’aya mafaranga ati “nta makuru nari mfiteho nanjyeContract nayibonye ejobundi  muri raporo gusa. Kandi ni ibya kera 2007 ntabwo umuntu aba azi aho byaturutse. Gusa dossier yo tuyibonye  twakurikirana nta kibazo.”
Depite Niyonsenga yahise amubaza ati “kandi barayibahaye? {dossier}”
Ahita asubiza  n’ikinyabupfura gike ari ati “ntayo dufite, iyo sinzi niba bayifite sindi umu- auditor”
Hon Nkusi yahise amusohora abaza abasigaye niba uburyo burimo agasuzuguro ari bwo basubizamo. Bati “Hoya”.
Depite Nkusi yanenze aba bayobozi muri Nyagatare ubushake bucye mu kibazo cya miliyoni magana abiri z’Akarere zitagaragazwa aho zarengeye, ananenga uburyo umwe muri bo asubije babajijwe iby’ayo mafaranga.
Hon Nkusi ati “ umuntu nka auditeur interne kuri miliyoni magana abiri atazi  mubyo ashinzwe! aho kubimenya akagira ‘allogance’?”

Mwumvaneza abadepite bavuga ko yasubizanyaga agasuzuguro
Mwumvaneza abadepite bavuga ko yasubizanyaga agasuzuguro

Umukozi wo mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko bitangaje kubona umugenzuzi w’imari w’Akarere avuga ko atazi iby’aya mafaranga n’amasezerano.
Yagize ati “amasezerano yasinye na Mayor n’umuyobozi wa Duterimbere. Mu by’ukuri abo bayobozi bavuga ngo ntibayizi njyewe narayibihereye {dossier} ubwanjye. Kuba rero batarahereye aho ngo bakurikirane ni cya kibazo cya ‘interet’ mwavuze.”
Avuga ko babaye bakeneye documents zirenze kuri iyo contract bahera aho bakurikirana kandi yayibaha nanone.
Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare na Njyanama yako basezeranije Abadepite b’iyi Komisiyo ko uyu mukozi bagiye gukurikirana ibye kuko ngo batari banamumenyereyeho iyo myitwarire mibi.
Banasezeranyije ko bagiye gukurikirana ayo mafaranga akaboneka.

Emmanuel Mwumvaneza yerekaza ku muryango asohoka
Emmanuel Mwumvaneza yerekaza ku muryango asohoka

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muraturwariza iki imitima mutwereka uruhu inka yarariwe cyera. Ubu nibwo ntangiye kumva neza aho amafranga abakozi ba Leta bubakisha villas n’amagorofa bakanigurira twa V8 akomoka mu gihe nk’icyo guhumbya akomoka. Nahoraga nipfura imisatsi nibaza ngo kuki ntazi gukora ngo ntere imbere nk’abandi byanyihishe gute? Naho burya abenshi ni amasiha rusahuzi aba yambaye amakoti na za cravates!!!

    • Ubivanye hehe se ko nta byanditse?

  • Aba ba Honorable rero mwumve ikosa bakoze! Ni gute ibintu byo muri 2007 muje kubibaza uyu mwaka wa 2018?! Icyo gihe ntimwakoraga?! Muri 2010, 11, 13, 15, 17 mwari he?! Aya mafarqnga ubu ntiyambutse umupaka ntiyarenze na Kampala?! Buri gihe mukurikirana ibyahise gusa?! Kuva 2007 Nyagatare bamaze kugira abayobozi bangahe?! Hashize imyaka 11. Wasanga n’uyu mubibaza yari akiri muri Secondaire. Mwe mwari muhari(Hon.Nkusi Yuvenali yari ahari) mwakoze iki?! Uyu muntu nkutikije uko yabasubije nsanga aricyo gisubizo mukwiye. Nuko mworosheho mushaka kumushyiraho igitugu. Ibyo byubahiro byanyu muzabibaze Senateri baherutse guta mu nama yigaga ku kibazo cyo kwimurwa mu batuye Bannyahe i Nyarutarama. Si abaturage bamutaye munama bakitahira?! Namwe bazajye babaca amazi. Kuko mudashobora gusobanura ukuntu imyaka 11 yose irangiye mutazi aho miliyoni 200 za Leta zarengeye?! Cyangwa mwazihereye abo muburasirazuba iwabo w’inka n’abantu. Njye ni uko mbibona mwene Mugabonake.

  • Kugeza uyu munsi, hari abakozi benshi bagwa mu mutego wo gufasha abakuriye inzego za Leta gukoresha amwe mu mafranga y’ingengo y’imari icyo atari agenewe, nk’amatora yitwa ko atitabaza inkunga z’amahanga, nyamara bamara gukurwaho amaboko ukumva ngo: aya Global Fund yagiye he? Ko aya CIP amwe tutabona aho yanyuze? VUP/RSSB/RBC… bite ko mwayisahuye? Uwatanze amabwiriza atanditse ngo ibyo bintu bikorwe akaba yigaramiye, naho uwatanze amabwiriza yanditse yo kunyereza umutungo ku buryo bufatika yumva yigura, akawusohora nta pieces comptables nyazo, uwo nguwo akaba aragowe. Umukozi wemera kuba hostage y’imikorere imeze kuriya aba yishyize mu kagozi. Niwe uhora ku gitutu cyo kubwirwa ngo: nutabigenza gutya na bya bindi turabizamura. Akabaho adagadwa igihe cyose.

  • With respect to PAC members, there is a 10 years prescription period which the guy would have told you about but he seemed frustrated how you can ask him about the past. It’s a no brainer

  • 10 years ago??? Honourables with due respect, I do not have full details but this man seemed to be unfaily treated

  • Uyu mugabo yarenganye nuko nta kindi yakora, yabazwaga ibintu atazi uko byagenze mwagakwiye kuba mwarabajije icyo gihe, ibi tubyita kwiyerurutsa. Ikinsetsa cyiyi PAC ntishobora gutumiza ibifi binini cyane ngo bize byisobanure, ihora yiruka ku dufi duto ngo tugirengo nitwo turya ibya rubanda. Harya umushinga wa Rukarara wariwe na nde ko ntacyo mwabikozeho ba nyakubahwa mugize PAC? Ese Rwandair ntimwarebayo? RSSB yo se? RDB se? Ngaho mujyeyo murebe ngo imbehe zirubama. Erega amafaranga aho arengera murahazi nuko muhora mwijijisha ngo tugirengo murahayobewe!!!! PAC niyo gutera icyokere gusa, ntizigera ibuza ba nyakubahwa kwirira.

  • uriya auditor biragarara ko ari dot.com. Dore ukuntu yambaye, wagirango agiye mu kabare,

  • Ubutaha bazajye basubiza niba bazi icobarico. Niho turi kugana nubundi. Uwanshyize aha uramuzi?

  • Ku bwanjye ndumva gusubiza ko atari umugenzuzi bitafatwa nko kugira ikinyabupfura gike!kubereke aho mukwiriye kubariza s’icyaha sinikinyabupfura gike.
    Rwose aboyobozi bacu bakuru nimwe twavuga ko mufite ikinyabupfura gike,ntekerezako atanavuze na rimwe mu magambo mujya mukoresha!
    Ariko byabaye nk’umwana wikirura n’intama.
    Nubwo mwa mwirukana mukazi azibukwa nkuwazize kuvuga ukuri.
    Nku

  • Ariko nubwo mubica kuruhande uyu mukozi w,akarere urebye no ku Ifoto ukuntu yari yirakaje n,ikiburi kinshi yakunje ibipira mu nteko nk,ugiye kudahira,byo ubwabyo yari impamvu yo kumusohora.

  • Ariko se abo badepite bunva ntanusini ko babaza ibyabaye 2007 nksho atiko bakigera munteko

  • PAC nibyo iba yakoze ariko igiye ibaza inshingano mu gihe kitari ikimyaka ya kera byaba byiza kurushaho.Nibwo hajya hagarurwa imari ya leta mu maguru mashya.

  • Ibi babyita itiku.
    Buriya yambaye babi?

  • ubu se murabona uriya mugore ariwe urikumurebana ikinyabupfura???,nawe yamuciye amazi arakabya.

  • alikosubundi uyumutype kondeba areba nkuwasinze akakazi yagakoragate? muzajya mutangakakazi kubatagakuiliye nkabo kubera ruswa nikimenyane maze bajye babatamaliza munteko natwe tuicaranye za diplome zacu imyaka nimyaniko tutabuzubwenge, rebanawe ukocyambaye

    • Ariko mwagiye mureka amarangamutima mukavuga ibishingiye kubyo mwizeye? Uwasinze areba te? Nkubu nanditse ngo ko wandika nk’utagira ubwenge…sinaba nihuse?

  • Ibyo byubahiro mujye mubisiga mumago yanyu,uyumugabo ntakosa narito yakoze,muramutsindagira kwemera ibyo mu2007 gute? Kandi atarahari,ubona Iyo muvuga umwaka ushize.murakabya kbsa.icyubahiro nimwe mukihesha,nahubundi ntiyasubije nabi,niyirukanwa turahaguruka diii.

  • Igitekerezo cyawe ariko se icyo gihe cyose gishize PAC yabagahe? kuva 2007 up to 2018 ese abo bagombaga gufashwa nayo mafranga ubu baracyariho

  • Ubu se Auditeur interne abazwa amafaranga yatanzwe muri contrat niwe wayisinye ?
    Ikindi,akarere gafite Chief budget Manager kuki batamubaza bakajya kubaza uyu babona yoroheje!
    Yabasubije akurikije ibyo bamubajije.
    Ubu uwajya mu nshingano ze basanga hari aho biriya bimureba koko?
    Niyihangane nta kundi isi nitamurenganura Imana izamurenganura!

  • Rwose abanyakubahwa uyu muntu muramurenganyije.nakindi gisubizo yagombaga kubaha nkurikije ikibazo mwamubajije nyuma yimyaka 11 rwose.ibi nibyo Mzee ahora ababwira.ibyubahiro mukazi mubigabanye mwereke ibikorwa rwose.

  • Umunysmakuru utagira mumutwe,
    Wowe upimisha iki agasuzuguro? uretseko n ibyo yakoze ntabishyigikiye 100 ku 100 ubundi ibyo yavuze sibyo? ubundi se aba igihe bahereye bo bakora iki? uwababaza ibyo bakora n umusaruro wabyo bawubona?

  • wenda yagiye kuri uyu mwanya asimbuye bwa kenshi.

  • ababishinzwe barenganure uwo mukozi kuko arazira ubusa

  • PAC yitonde harukuntu abayobozi bari gushaka kwikiza abantu bamwe binyuze muri izi nzira cg gukomeza gutsikamira no kwica abo batavuga rumwe!! Babyotondemo cyane, kukise batabaza abo bayobozi bakajya kubaza abo bayobora cg bakoresha!!! IBYO MVUGA BIRI KWA HABITEGEKO

  • PAC nayo isigaye ikina comedy bikarenga peeeh!!! Turi muri 2018 ibintu byabaye 2007 ubu se koko uriya mugenzuzi ntiyarenganye? Tuvuge ko yageze mu kazi 2011 wenda murumva yamenya ibyiriwe muri iyo myka koko? Ese mwaretse kwereka abanyarwanda ko amafaranga yabo aribwa na bake nako yivanga n’abamwe mu bayobozi bayabamo!!!! Gusa kubera ko badatindaho bagomba kwiteganyiriza eho hazaza daaaaah,,,, gusa kutubwira ko umutungo wa leta waburiwe irengero ndumva ntacyo bimariye umuturage wa Nshiri wabuze umuhanda, umuriro, amazi meza ndetse n’urubyiruko ruri hanze aha mwirirwa mubeshya ngo rwihangire imirimo kdi muzi neza ko namwe muyanyereza mutayihangira hano kuko muzi ko babavumbura ndetse n’imisoro ihanitse gusa!!!!! Gusa muzagaye ikindi umusaza PK ntacyo atabahaye peeeeeeeh!!!

  • Nkusi niba bamusubije ibyabajije bijyanye kuko atanyunzwe ahitamo gusohora pac ntaweyatinyisha nawe yamusubije niko najye namusubiza ntibagakange hanyumase imyaka ishizewe yakoraga iki kwatabikurikiranye Ngo abibaze abariho icyogihe ???!!!!!uwitwa umuyoboozi wese yitonde ubwoba bwarashize pac ntiyibeshyeko arikubwahabyarimana umuntu yatinyaga gusubiza umuyobozi yabasubije umuhunguda ibyoyakoze najye nabikora nkanarenzaho

Comments are closed.

en_USEnglish