Digiqole ad

Urwa Kizito Mihigo ntirwaburanishijwe…ruzajya mu rukiko rushya

 Urwa Kizito Mihigo ntirwaburanishijwe…ruzajya mu rukiko rushya

*Azaburanira mu rukiko rushya
Kimihurura – Saa mbili zitaragera, Kizito Mihigo hamwe n’abandi baburanyi bagera ku 10 bari bageze mu cyumba k’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga muri iki gitondo. Nyuma baje kumenyeshwa n’ababunganira ko hari itangazo risubika imanza zabo hashingiwe ku mavugurura aherutse kubaho mu nkiko no mu bubasha bwazo. Igihe bazaburanira ntibarakimenya. Gusa bazaburanira mu rukiko rushya rw’ubujurire.

Kizito Mihigo ari kuburana mu bujurire. Photo/Archives/Umuseke
Kizito Mihigo ari kuburana mu bujurire. Photo/Archives/Umuseke

Kizito Mihigo uyu munsi yagombaga kuburana mu bujurire noneho urubanza rwe rutandukanyije n’urwa Cassien Ntamuhanga watorotse gereza.
Yari yambaye impuzankano y’abagororwa, ishapule y’umweru ku kaboko k’iburyo, n’isaha ku k’ibumoso, inkweto za siporo z’umukara  n’amasogisi maremare y’umweru.
Aho yari yicaranye n’abandi baregwa baje kuburana ukwabo bategereje ko amaburanisha yabo atangira baganiraga cyane, bakanyuzamo bagaseka bagatembagara.
Nyuma bamenyeshejwe ko hari intagazo rigendanye no gusubika imanza zabo mu rw’ikirenga.
Me Mukamusoni Antoinette uri kunganira Kizito Mihigo mu rukiko yabwiye Umuseke ko baje basanga iri tangazo ryatanzwe, gusa ngo nubwo ridasobanura neza igihe ababuranyi babo bazaburanira n’aho bazaburanira.
Me mukamusoni ati “Twaje tuzi ko turi buburane n’umushinjacyaha yari yaje ariko dusanga itangazo ritubwira Ko hari amavugurura mu miburanishirize y’izi manza.”
Ubwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga bwabwiye Umuseke ko nyuma y’amavugurura y’inkiko uru rubanza kimwe n’izindi manza zari mu rw’Ikirenga ubu zitakiri mu bubasha bwarwo kuko haherutse gusohoka itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire.
Uru ni urukiko ruherutse gushyirwaho n’Itegeko Ngenga ryo muri Mata (ryasohotse mu igazeti mu mpera za Gicurasi 2018) , rukazajya ruburanisha imanza z’ubujurire aho kugira ngo zigere mu rw’Ikirenga.
Uru rukiko ariko ntiruratangira imirimo nubwo Itegeko rirwemeza ryasohotse tariki 30 Gicurasi ishize.
Itegeko rishya rigena uru rukiko rivuga ko Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’uru Rukiko bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko “Mbere yo gutangira imirimo, Perezida, Visi Perezida n’aba bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.”
Iyi mirimo irubanziriza ntabwo irakorwa. Nirangira rugatangira imirimo imanza z’ubujurire ziri mu rw’Ikirenga zizahita ziburanishwa n’uru rukiko, harimo n’uru rw’umuhanzi Kizito Mihigo wakatiwe imyaka 10 muri Gashyantare 2015 mu rukiko rukuru.
Kizito yahamwe n’ibyaha bine;
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.
Uyu muhanzi akaba yarajuriye ari nabwo bujurire ari kuburana ubu.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
 

0 Comment

  • Niyihangane Kizito na bagenzi be. Hari n’izindi manza zasubitswe inshuro zirenga 20, na n’ubu zitararangira. RDB na RGB bajya itubwira ngo tujye twanga servisi mbi, harya muri context nk’iyi wabigenza gute? Uzi ko bigeze aho hari abacamanza basigaye bahemberwa gusubika imanza!!

  • Ubanza iyo bavuze service mbi inkiko zitazamo, nk’ubwo imanza zagombaga gucibwa uyu munsi banyirazo ntibabimenyeshejwe mbere ngo ntibirirwe bakubita amaguru y’ubusa, nyamara inzira zo kumenyesha ababuran n’abashaka kuza kumva izi manza zaratrganyijwe harimo kumanika amatangazo ku nyubako za Leta zikunze guhurirwaho n’abantu benshi, amatangazo ku maradiyo televiziyo n’ibinyamakuru binyuranye, ibi bikaba bigaragaza ko inkiko zacu zitagendana n’ibihe. Urukiko rushya rushyizweho rwagombye kuba rwarateguriwe abacamanza ibikoresho inyubako ndetse bikanamenyeshwa abanyarwanda. Abanyarwanda rero tumaze kumenyera ko amagambo menshi n’inyandiko nziza bihari, ariko ibikorwa bijyana biracyari kure nk’ukwezi!

  • Niba hari ijambo rigaruka kenshi mu manza muri iki gihugu, ni RURASUBITSWE. Imanza zibana nyinshi cyane abacamanza bacu gute kandi nibura 75% by’abanyarwanda batajya mu nkiko, kuko badashobora kubona amafranga y’amagarama y’urubanza, cyangwa bakaba bategetswe kujya mu bunzi kubera imiterere y’ibibazo byabo?

  • Kizito ihangane muvandimwe nta mvura idahita.

  • ibi byerekana KO ntamikoranire irihagati yinzego zubutabera kuko urukiko rwakabaye rwaramenyesheje prison bafungiyemo ntifushe ubusa mazout ,ikindi umushinjacyaha muvuzeko yari yahageze kandi parquet nurukiko baregeranye ariko ntibabimenyeshejwe !!!ikindi umwunganizi nawe yakabaye yabimenyeshejwe akajya mykandi kazi ,birababaje imikoranire hagati yinzego irakenewe kandi our président abyibutsa abobireba burimunsi harimo ninzego zubutabera kandi minister busingye aba azirimo.

  • Abo utuntu nk’utu tubabaza ni ababa n’ubundi bafite icyo biteze ? Njyewe nakuyeyo amaso pe ! Gahunda si iyo tubwirwa ni iyindi !

  • Iyo urikko rw’ikirenga rwirengagiza procedures de communication zashyiriweho koroshya akazi no kudasesagura igihe n’amikoro, ubwo inkiko z’ibanze nizo twakwirirwa turenganya kandi abagombye kuba intangarugero ari bo bakora ibintu nka biriya, ukabona nta n’impungenge bibateye? Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose. Ntitwari dukwiye gukomeza kumva ko urubanza rusubitswe rutaratangira kandi ababuranyi baje, kubera ikintu runaka kibura, kandi abarurimo bose bafite inzira zo guhererekanya amakuru yihuse. Byonyine kuba washyiraho website ba avocats n’ababuranyi bakuraho ayo makuru, byaba bihagije mu gihe impamvu zitanzwe zumvikana atari iza “JUSTICE DELAYED = JUSTICE DENIED”. Ibyo tumaze iminsi twumva muri ziriya manza z’abanyapolitiki ziswe iz’abagambiriye iterabwoba, guhungabanya umutekano no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, bituma twibaza ngo: ariko aba bagenzacyaha n’abacamanza bazi ko abaza mu manza ari abaturage bafite izizndi nshingano baba bigomwe? Ikindi cyanyobeye kugeza ubu, ni uburyo abantu bose barashwe na polisi bari mu maboko yayo imanza zabo zihita zihagarara burundu, izitaratangizwa nazo zigashyirwaho akadomo. Ese koko isasu rica urubanza rikanarurangiza? Bene umuntu wapfuye ntibiba byumvikana ko baba bakeneye ubutabera n’ubundi ku muntu wabo wapfuye (post mortem)?

  • Hagombye kubaho igihe cyubahirizwa mu icibwa z’imanza. Bitakubahirizwa ukurikiranyweho icyaha akarekurwa akazitaba ubutabera nako urubanza aturutse hanze. Naho ubundi byatuviramo akaduruvayo kugira ubucamanza butubahiriza amategeko.

  • Tumaze kumenyera ko abantu benshi baburana icyitwa gufungwa no gufungurwa by’agateganyo, maze urukiko rwakwemeza ko abantu bafunzwe by’agateganyo, ibintu bitagombye kurenza ukwezi kumwe, bigasa n’aho bihindutse igifungo gihoraho binyujijwe mu gusubika iburana ryo mu mizi ubuziraherezo, hakaba n’ubwo tubwirwa ko ubugenzacyaha bwafunze abantu ari bwo butararangiza kubona ibimenyetso bibashinja. Gufunga mbere, ugashaka ibimenyetso nyuma!! Ni logic y’uko ushinjwa agomba kwerekana ko ari umwere (presomption de culpabilite’), kandi ubundi ushinja niwe ugomba kwerekana ko uwo ashinja icyaha kimuhama ( presomption d’innocence).

  • Ibi hari uwabyise rimwe Muzunganarara

Comments are closed.

en_USEnglish