Digiqole ad

Bugarama: Abantu 2 barashwe n’abataramenyekana barapfa

 Bugarama: Abantu 2 barashwe n’abataramenyekana barapfa

Rusizi – Mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryakeye  mu mudugudu wa Kinamba akagari ka Pera murenge wa Bugarama abantu babiri bitwaje intwaro barashe abaturage bica umwe undi arakomereka agejejwe kwa muganga nawe arapfa. Aba bantu bahise bacika ntibafatwa.
Aba basore bishwe ni Ngirimana Claude w’imyaka 30 wapfuye akiraswa na Sinamenye Abdul w’imyaka 32 uyu we akaba yarashwe bikomeye, mu nda ahita ajyanwa mu bitaro bya Mibirizi ariko aba ariho apfira.
Germain Ntivuguruzwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bugarama yabwiye Umuseke ko bakeka ko ari abanzi b’igihugu bakoze ibi bintu. Avuga ko kuri uyu wa mbere hateganyijwe inama y’umutekano hamwe n’abaturage.
Aha mu Bugarama mukagari ka Ryankana mu kwa gatandatu 2017 abantu bateraniye mu kabari bararashwe hapfamo umugore umwe Ababarashe bahise bahungira hakurya i Burundi.
Mu kwezi kwa gatatu 2017 abantu bitwaje imbunda bateye muri aka kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama  bica abantu babiri undi umwe arakomereka, ababikoze nabo bahita bahungira mu Burundi.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi

Mu murenge wa Bugarama
Mu murenge wa Bugarama

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/ Rusizi

0 Comment

  • Mu gihugu cyacu abaturage bahora basimburana ku marondo y’ijoro bitwaje ibibando, ariko umuntu umwe cyangwa babiri baraza bakagarika ingogo, kuko ibibando atari byo byabatabara. Niba dushaka ko irondo ry’ijoro rikanga koko abagizi ba nabi bakava mu nzira, nimwigishe imbunda abaturage bose barikora munazibahe zigire uko zicungwa n’inzego z’ibanze. Atari ibyo, amarondo azaveho rwose, maze abashinzwe umutekano babifitiye n’ibikoresho aho kuba abenshi bibereye mu mijyi bakore umutekano mu gihugu hose uhereye mu cyaro, umuturage nawe ajye aryama abone ingufu zo gusubira ku mirimo iteza imbere urugo rwe n’igihugu.

    • Reka ababifitemo ubumenyi banabitojwe bazatubwire icyakorwa. Ubwo ndavuga inzego z’umutekano. Ikigaragara nuko hakenewe izindi ngamba kuko wasanga inyangabirama ziri kwiyegeranya hepfo aho.

      • Gute ? Kabarebe yatubwiye ko FDRL itakibaho ko n’abasigaye ari za mayibobo kandi ko banaje itamara iminota 30 ku butaka bw’u Rwanda. Birazwi ko abatunze imbunda ari RDF na Police, none uwarashe abo bantu ni nde ?

        • Okocha we, izina niryo muntu ushobora kuba warakocamye koko. Noneho ushatse kuvugako ariyo yabikoze. Kwica umuturage udafite aho muhuriye bikumariye iki? Nonese usanze FDRLR ariyo yabikoze? Nonese yamaze iyo minota wavuze? Icyo nakubwira nuko ababikoze bose bazabyishyura bitinde bitebuke. Niyo yajya hehe.

  • Inyangarwanda nzongeye kuzura umutwe, ubu RDF ibakurikiranye mwakumva ibipinga bisakuza ngo kubera iki babakurikiranye kugeza iyo aho bateye baturuka !!!!Umutekano ukazwe afatwe ingamba zikakaye.

  • Nonese sha iyo minota bayimaze se hahaaha nagize wenda ngo bamaze isaha

  • Amagambo nk’ayo yadutse mu 1990. None na we ngo inyangarwanda. Ubanza warashigajwe inyuma n’amateka. Ushatse wakwihuta ukisuga abandi ntibagusige. Ni cyo nkwifuriza.

  • @Rukundo, nonese abo beshe abo baturage tubite inshuti z’u Rwanda? Nonese ko iryo jambo ryakoreshejwe muri 1990 niyo mpamvu ridashobora gukoreshwa!!? Injiji gusa

  • @rukundo, kuvuga inyangarwanda nta kibazo kirimwo kiritse hakoreshejwe y’amazina bitaga abantu ngo inyenzi cangwa inzoka .biragaragara ko wifitiye ikibazo cy’imyumvire kuko kwita abo bivanyi inyangarwanda nacyo bitwaye kiretse akabazo w’ifitiye mu mutwe wawe.va mu bujiji ujye i buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish