Ubutabazi buhabwa umuntu wakorewe ihohotera rishigiye ku gitsina ubusanzwe bwatangirwaga mu bitaro by’uturere, mu rwego rwo kwegereza abahohotewe serivise zigiye kujya zitangirwa no mu bigo nderabuzima. Ibi byagarutsweho mu gusoza ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abagenzacyaha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubufasha bwa Isange One Stop Center ku bahohotewe. Abahuguwe barimo abakozi baturutse mu bigo […]Irambuye
*Ngo abazananirwa kubaka bazabashakira ababagurira Nyuma y’iminsi inzu z’ubucuruzi nyinshi zifunzwe mu mugi wa Byumba abazikoreragamo bagatakamba ngo bahabwe igihe cyo gushaka ahandi bakorera ubu bahawe iminsi 30, ba nyiri inzu bakoreragamo nabo bahabwa amezi atandatu (6) ngo batangire bubake izigendanye n’iterambere. Abacuruzi, benshi ni abakodesha, mu cyumweru gishize babwiye Umuseke akaga batewe no gufungirwaho […]Irambuye
Nk’inshingano bafite yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abagize Inteko umutwe w’Abadepite guhera kuri uyu wa 09 Mutarama bazasura utugari twose tw’igihugu (2 148) bareba uko gahunda zigamije iterambere ry’umuturage zishyirwa mu bikorwa. Haracyari urugendo mu kuvana abanyarwanda mu bukene kuko ubukene mu ngo buri kuri 38,2%/EICV5, n’ubukene bukabije buri kuri 16%. Guverinoma ifite gahunda zitandukanye […]Irambuye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye
Imishinga igamije iterambere ry’abaturage ku nzego z’ibanze nk’imihigo n’ibindi byinshi ngo bitegurwa neza ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigakorwa nabi, ibi bigatuma bamwe mu bayobozi bahimba imibare y’ibitarakozwe kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo bakabaye bararakoze mu byo biyemeje. Ibi ni bimwe mu byaranze ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama y’iminsi ibiri ihuje inzego zinyuranye z’ibanze mu […]Irambuye
Mu nama iheruka guhuza inzego zinyuranye, izishinzwe Umutekano n’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), hafashwe umwanzuro wo gusaba abanyonzi bose kugira bimwe mu byangombwa, nk’amatara ku magare, ubwishingizi, no kwambara ingoferi zabugenewe kugira ngo barusheho kunoza akazi bakora. Umwe mu myanzuro y’iyi nama y’umutekano yabaye mbere gato ya Noheli 2018, uvuga ko ugira uti “Abanyonzi badafite amatara […]Irambuye
Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko. Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana […]Irambuye
Abayobozi b’ibigo by’amashuri 31 bimuriwe ahandi, bamwe bajyanywe kure y’ingo zabo, bavuga ko kubahindurira ibigo byakozwe mu marangamutima. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gukora izi mpinduka bigamije gutanga umusaruro no kuzamura ireme ry’uburezi. Kuwa gatanu w’Icyumweru gishize nibwo Abayobozi b’Amashuri batandukanye bahawe amabaruwa abahindurira imyanya mu buryo bavuga ko butunguranye. Aba bakozi babwiye Umuseke ko hari […]Irambuye
Nyuma yo kwitabira itorero urubyiruko rurimo abasore n’inkumi 901 basabwe kandi bemera kongera uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu kurwanya umwanda, imirire myiza, kugabanya no guca ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukumira inda zitateganyijwe. Ruriya rubyiruko rwari rumaze igihe mu itorero Inkomezabigwi ikiciro cya karindwi ryaberaga kuri site za EAV Kabutare n’Urwunge rw’amashuri rwa Gatagara. Umuyobozi w’Intara […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze babwiye Umuseke ko barambiwe urugomo rw’abaragira inka z’abasirikare. Aba ngo bonesha imyaka yabo nkana, hanyuma ngo hagira ubiyama bakaba bamutema cyangwa nawe bakazamwoneshereza . Bavuga ko abashumba bitwaza ko baragira inka za bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakomeye, bakirara mu […]Irambuye