Umuvugizi wa Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko umushahara wose wa Trump mu gihe kingana n’umwaka azawuha imiryango y’abakene. Umushahara wa Donald Trump uzaba ungana n’ibihumbi 400$. Spicer ati: “Intego ya Perezida ni ugufasha Abanyamerika batishoboye akoresheje ubushobozi bwose ndetse n’umushahara we.” Spicer yabwiye abanyamakuru mu kiganiro kiba […]Irambuye
Nyuma y’isaha imwe bamaze kumugeza iwabo muri Mexique bamuvanye muri USA aho yabaga, umugabo witwa Guadalupe Olivas Valencia w’imyaka 45 yiyahuye asimbutse ikiraro yikubita hasi agifite ibikapu bye yari yazanye. Ngo yiyahuye avuga ko bamurenganyije kuko n’ubundi yahunze igihugu cye ari uko acyanze. Ubu bwari ubwa gatatu asubizwa iwabo, agahita afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. […]Irambuye
The Washington Post iherutse kwandika ko hari amakuru afatika avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwiteguye gutangiza ibiganiro bitaziguye na bamwe na bamwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru ba Koreya ya Ruguru kugira ngo barebe uko bashyiraho imikoranire itarimo guhangana cyane nk’uko bimeze ubu. Ibi biganiro ngo bizaba ari ibya mbere bibaye mu […]Irambuye
Nyuma y’uko bavuye mu kiruhuko mu kirwa cy’umukire w’inshuti ya Obama witwa Richard Branson, ubu uyu muryango wahoze uba mu nzu y’Umukuru w’igihugu cya USA, ugiye gutura mu nzu ya Miliyoni 4.3$. Abana ba Obama babaye abangavu baba muri White House bashobora kuzahakumbura cyane. Indege ikibageza ku kibuga, abaturanyi babo baje kubakirana ubwuzu kuko ngo […]Irambuye
Oleg Oronvinkin yahoze ari umwe muri ba maneko bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cy’u Burusiya KGB( Komitet Gosudarstvennoy Bzopasnosti) mu mpera z’Icyumweru gishize bamusanze yapfuye i Moscou. Uyu mugabo ngo yari afite amabanga menshi ku mubano uvugwa hagati ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA na Vladmir Putin usanzwe ayobora u Burusiya. MoscowTimes ivuga ko uburyo yapfuyemo kugeza ubu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira uyu wa Mbere umuntu wari wambaye imwambaro ihisha mu maso yinjiye mu Musigiti uri mu mujyi wa Quebec muri Canada aho ‘abasilamu 50 barimo ‘basali’ hanyuma arabarasa hapfa batandatu hakomereka icyenda. Ibinyamakuru byo muri uriya mujyi byanditse ko ukekwaho ubwicanyi yavugaga ngo Allah Akbar (Imana ni yo Nkuru) […]Irambuye
Gahunda ziri guteza sakwe sakwe muri Amerika n’abakurikirana ibyayo ubu harimo n’imigambi mishya ku binjira muri USA hamwe n’abayihungiramo. Ubu hari n’ibindi bishya ngo bari gutekereza gukora. CNN yatangaje ko ifite amakuru ko Stephen Miller umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri White House kuri uyu wa gatandatu yabwiye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ko Perezida Trump n’abandi bayobozi […]Irambuye
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha nibwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora nka Perezida wa USA azarahirira imirimo ye mishya. We n’umuryango we n’abandi bamaze gukusanya miliyoni 90 z’amadolari zizakoreshwa mu birori bizakurikira kurahira kwe nyirizina. Aya mafaranga ngo yenda kungana n’ayo Obama yakoresheje mu birori yakoze inshuro ebyiri ubwo yarahiriraga kubora USA. Obama arahira bwa […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un abwiriye abagize ishyaka rye ko ateganya kuzagerageza igisasu (intercontinental ballistic missile) gifite ubushobozi bwo kugera muri California, kuri uyu wa Kabiri Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yahaye gasopo Kim Jong ko adakwiye gukora iki gikorwa. Ati “Ibyo ntibizashoboka!” Kuwa Mbere […]Irambuye
Brazil – Ku Bunani, imirwano ikomeye yabaye muri Gereza ya Anisio Jobim Penitentiary Complex (Compaj) mu Mujyi wa Manaus, ari nawo murwa mukuru wa Leta ya Amazonas yahitanye abagororwa bari hagati ya 56 na 60. Abandi benshi baratoroka. Ni imirwano yamaze amasaha 17, yari hagati y’amatsinda abiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge akomeye muri Leta ya Amazonas, buri […]Irambuye