Digiqole ad

Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko yahuguwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kamena 2011mu kigo cya St Paul mu Karere ka Nyarugenge habereye amahugurwa yabagize urubyiruko rwatorewe guhagararira inzego z’ Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko kuva ku rwego rw’ Umurenge kugeza ku Karere.

Uru rubyiruko rwahuguwe ku bijyanye no gukemura amakimbirane

Afungura ayo mahurwa ku mugaragaro Bwana James  MWIJUKYE Wari uhagarariye Minisitiri w’urubyiruko yashimiye abateguye amahugurwa ndetse n’ abaje guhugurwa.

Yabakanguriye kwiha intego kugirango bashobore kumenya ibyo bakora kandi banabone uko bigenzura nyuma y’ ibikorwa , yabasabye ko nabo bagira imihigo mu mirimo yabo.

Yabasabye kugira icyerekezo kirenga imipaka, imiryango yose u Rwanda rujyamo ikababera isoko bakoresha biteza imbere.

Umuyobozi wungirije w’ Inama y’ Igihugu y’ urubyiruko ku rwego rw’ Igihugu KAGEMA Jean Marie Vianney yakanguriye abahawe amahugurwa kuba ijisho ry’ urundi rubyiruko rwabatoye.

bari mu mahugurwa bakaba bahawe ibiganiro birimo :

–         Ikiganiro kubuyobozi bwiza no gukemura amakimbirane

–         Ikiganiro ku nshingano z’ abagize komite nyobozi ya CNJ n’ imikorere n’ imikoranire ya CNJ n’ izindi nzego

–         Icyerekezo cya CNJ muri Nyarugenge

–         Aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu mutekano

Pastor  RUTAYISIRE Antoine yahaye urubyiruko rwari ruteraniye aho ikiganiro ku buyobozi aho yabasobanuriye ko ubuyobozi ari ukuzana impunduka mu bantu kandi izo mpinduka zitagerwaho utazi abo uyoboye  ni byo bakeneye.

Daddy Sadiki Rubangura

Umuseke.com

2 Comments

  • urubyiruko rwagiye rwifashishwa n’abanyapolitiki mu guharanira inyungu zabo bwite bituma rwiroha mu bikorwa bigayitse byahitanye ubuzima bw’imbaga mu ntambara nyinshi zimaze kuba mu isi,rugiye ruhugurwa rero kwirinda no kurwanya amakimbirane ejo hazaza haba heza.

  • urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushishozi ku buzima bw’igihugu ni isoko y’amahoro n’amajyambere ku banyagihugu muri rusange,kuko urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish