Digiqole ad

Amwe mu mafoto y’umwamikazi Gicanda arashyikirizwa ingoro ndangamurage y’u Rwanda.

KIGALI- Nyuma yo gutangiza umushinga w’ubukerarugendo mu birebana n’umuco nyarwanda, Ingoro y’amateka ndangamurage y’u Rwanda kuri ubu ikomeje gukangurira abanyarwanda kumenya amateka yabo. Uyu munsi ingoro ndangamurage ikaba yakiriye ku mugaragaro ibihangano bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda bakera  babayeho.

Umwamikazi Rosalie Gicanda  umugore w'Umwwami Charles Mutara Rudahigwa  (photo internet)
Umwamikazi Rosalie Gicanda umugore w'Umwwami Charles Mutara Rudahigwa (photo internet)

Ibi bihangano bije  nyuma y’uko ingoro ndangamurage itangije  igikorwa cy’irembo ritaha inyamibwa,aho bongeye kwereka abanyarwanda inka z’inyambo zari zimaze kwibagirana mu Rwanda nyamara zarahozeho mu rwanda rwo hambere.

Muri ibi bihangano bashyikirizwa harimo igishushanyo n’amafoto y’umwamikazi Gicanda, inzu ye igishushanyo cy’umwami Rudahigwa ndetse n’ibindi byaranze amateka aha birasobanurwa n’umuyobozi w’ingoro z’imirage mu Rwanda Umulisa Alphonse

Bwana umulisa avuga ko Igikorwa cyo kumurika inyambo cyabadufashije cyane, kigatuma abanyarwanda biyumva mu ngoro ndangamuragendeste  basaba ko hanashakwa ibindi bihangano ndetse n’amafoto agaragaza amateka yabayeho noneho bakajya bagira igihe cyo kubimurikira abanyarwanda.

Twabajije  bwana Umulisa Alphonse icyo bateganyiriza umuturage utazabasha kugera ku ngoro ndangamirage y’u rwanda kubera ikibazo cy’amikoro yansubije muri aya magambo :

Dufite icyo bita mu cyongereza mobile Musium ugenekereje mu kinyarwanda ni ingoro ndangamurage yimuka.nabo bari mu cyaro hirya no hino badashobora kuza ,niho tujya tukigana nabo tukaganira nabo tukigana nabo tukabashyira nibo twerekana.

Yongeraho ko iyi gahunda yo kwimura mise bakayishyira abatabasha kugera kunzu ndanga mirage zibitse amateka y’u Rwanda yatangiye mu kwezi kwa 8 umwaka ushize.

Tubawbire ko muri iki gikorwa cyo gushyikirizwa amafoto y’umumwamikazi gicanda kiri bukorwe na basaza be, ibindi bitangwe na bralirwa ndetse n’undi muntu utari uwo mu muryango we.mu bindi yashyikirijwe harimo urwandiko rwa Musinga yandikiye ababirigi ku 7/4mu mwaka 1921 ndeste n’iya Yuhi Musinga yasinye tariki 12 6 1921.

Claire U.
Umuseke.com

20 Comments

  • abagira inkwi barya ibihiye yari imfura kuko yasaga na bike muzatwereke n;ayumugorewe wa mbere witwaga nyiramakomali

  • iyi gahunda ni nziza cyane.mbona izatuma abanyarwanda twongera kwibonamo abavandimwe nyuma yo kuba twaragiye tugira ibihe bigoreka amateka bitewe n’inyungu za b’akoloni,batuvangiye bigatuma bamwe twibagirwa aho duturuka .

  • Jye ni baza ko byari kuba byiza mubanje mukamenya ko ibyo bintu byose byabonetse kuko birashoboka ko harimo ibyo mwavuze bitabonetse,muzatohoze rero ibyatanzwe noneho muvuge ko harimo ibyo mwibeshe. kuko hari ubwo umuntu yazaza kubibaza ntabibone bikaba ikibazo.

    • Usibye inka se ibindi byinshi ntibyali bisanzwe muli musée iba mu marembo y’umugi wa Butare? Kuva ku nyegamo, ku ntwaro n’ibindi unyuze ku mafoto ya Rudahigwa na Gicanda se na byo interahamwe zarabyangije se bahu dore ko zishe zikica n’ibidapfa?

  • Imana ikwakire mu bayo, ababanye nawe Rosalia bemeza ko wari umukristu rwose.

    • Gicanda yali umubyeyi wacu twese, twaramusuraga akatwakiriza urugwiro n’ibiganiro bituje. Abitumenyereza atyo ku buryo tutamunyurira ku rugo isaha iyo ali yo yose. Twaba tutamusuye tukamuhamagara kuli telefoni, n’ubu bamwe nomero ye turacyayibitse. Imana yaramwakiriye kandi ihore imwiyereka iteka.

  • Yari Umutegarugori ukwiriye kuba urugero , uyu ni Umunyarwandakazi peeeeee!

  • Birumvikana gushyirwa mu musee! KO ari Nyinawabo wa Kagame se! Ahubwo baratinze!!!

  • wherever u go and are gonna b with u
    Mum

  • I wish u could let us know what Huyi Musinga wrote in that letter!!

  • Murakoze,

    Gicanda yari umuntu mwiza cyane;
    Mu mateka cyangwa mu Kinyarwanda mujye mumenya ibintu: Gicanda ntabwo yigeze aba UMWAMIKAZI yabaye umugore w’Umwami ntabwo rero yari nyina ahubwo yari umugore we hato aban bacu batazakura bazi ko Gicanda yabaye umwamika kuko umwamikazi yari KANKAZI nyina wa Rudahigwa BYUMVIKANE NEZA.

    Murakoze

    • @Bob reka nkusobanurire, Umwamikazi ni umugore w;Umwami, naho Umugabekazi akaba nyina w’Umwami.

      • @Jab,Ibyo wabikuyehe se? mu kihe kinyarwanda mu yahe mateka?! Ayo magambo yombi UMUGABEKAZI n’UMWAMIKAZI ni amwe uzabaze abakuru basobanukiwe amateka noneho nanjye reka nkubaze ko Umwami yagiraga abagore benshi bose babaga ari ABAMIKAZI ereba mu Rwanda hari abahnaga umuntu ashobora kugira abagore benshi ariko nta muntu wagira ba nyina benshi niyo mpamvu bahitagamo nyina w’umwami akaba umwamikazi aho guhitamo umugore we kandi wibuke ko abagore bose babaga ari ab’umwami ngaho unsubize

        Urakagira Umugisha

  • Mbega umukecuru mwiza! nakomeze gutegeza izuka hamwe n’andi bapfuye bose natwe ntizamwibagirwa.

  • Ariko se, Umugobo we, (Umwami Mutara Rudahigwa)azakorerwa Postmortem ryari oko?
    Ese amaherezo ya Sebukwe (Yuhi Musinga)azacukukumburwa ryari ko ariko kumuha agaciro bya nyabyo?

  • just to correct someone birasebeje kwandika izina ryumwami nabi ntabwo ari HUYI NI YUHI .USHAKA IFOTO YA NYIRAMAKOMALI NAWE UBIFITEMO URUHARE RWO KUYIUSHAKA .MUSOME NEZA AMATEEKA YA MONARCH ARI AYABAFURIKA ARI NIYABAZUNGU UMUGORE WUMWAMI AGOMBA KUBA UMWAMIKAZI YOU DONT INHERIT IT YOU AQUIRE IT BLESS YOU ALL FOR THESE LOVELY PHOTOS .

  • crrect the kings name pls n i YUHI NTABWO ARI HIYU THANX and do some research on monarchs before conluding who the queen mother should be . The title is aquired not inherited.Nejo usasanga Camilla Park Bowells yabaye queen ta.

  • mumateka yakera tubonamo ibintu byiza cyane
    cyane cyane iyotubonye amafoto yabami turanezerwa rekambisabire akantu kamwe
    nagiragango munjye mudushiriraho igitaramo cyabami buri cyumweru saa tatu zanimigo
    murakoze ndabashimira urubuga rwogutanga
    ibitekerezo

  • Muraho bavandimwe mumfashe mumbwire UMWAMI RUDAHIGWA yabyaranye Na GICANDA?Murakoze.

  • Big up

Comments are closed.

en_USEnglish