Digiqole ad

Soma imigani migufi y’ikinyarwanda

Iyi ni imw emu migani migufi y’ikinyarwanda yakusanyijwe na Nsanzimana Innocent,

1. Agashyitsi gakuze niko kavumbika umuriro

2. Agakono gakuze niko karyoshya imboga

3. Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo

4. Agahinda gashira akandi ari umuterero

5. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru

6. Agatoki gahoze mu kibuno karanuka

7. Aho amahoro ari uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu

8. Aho ibyago biri ibihaha bica umuhoro

9. Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira

10. Aho uniga urahasanga umuhogo

11. Aho intumbi ziri niho inkongoro ziteranira

12. Aho uniga urahasanga umuhogo

13. Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, n’iyo kanoze ntigashyira

umunuko

14. Akabando k’ubusaza gacibwa kare kakabikwa kure

15. Akamasa kazaca inka kazivukamo

16. Akanyamanza nako kati nabwo mbukesha rusengo

17. Akarenze umunwa karushya ihamagara

18. Akari ku mutima ka Mutimbuzi, umutindi yanga uwanyina

19. Ak’imuhana kaza imvura ihise

20. Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda

21. Amashyi make yimisha umwana impengeri

22. Amatwi yuje amata ntiyumva

23. Amavuta masabano ntamara umwera

24. Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri

25. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho

26.Barihima ba Mujinya yiciye ibinyita ngo arahima umugore

27. Bati : tera impundu kanyugunyugu, nako kati mubanze murebe impanga

ziravamo

28. Bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara

29. Findi findi irutwa na so araroga”.

30. Gucurangira abahetsi

Kanda hano usome indi migani

http://www.mescollines.info/prearchivage/nsanzimana_imigani_nyarwanda.pdf

14 Comments

  • agakono gakuze koko karaziryoshye kandi agashyitsi gakuze karawuvumbika kabisa abanyarwanda bari abafirozofe!

  • muraho nishimiye ubwitange mutugirira mukutugezaho umuco nyarwanda gusa nifuzagakO uyumugani ATI BURYA NGO Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri BISHATSE KUVUGA IKI?

  • AMAVUTA Y’UMUGABO NAMURAYE KUMUBLI. Bisobanura ko icyo umugabo afite mu miwe ye,aricyo cye bwite.Niba ushatse guh’umuntu ikintu, ugashaka kumurindiriza.Akubwira ati: uracyinyemereye kuzacyimpa nibyo, ariko nshobora no gupfa ntakigabanye.Ati: cyono kimpano kib’ibicyanjyekandi iby’ejo bibar’abejo,ndetse kuko AMAVUTA Y’UMUGABO ARAMURAYE K’UMUBILI. Umugabo n’uwariye kandi n’ufite…

  • AGAKONO GAKUZE KARYOSHYA IMBOGA.
    AGASHYITSI GAKUZE NIKO KAVUBIKA UMURIRO.
    Tutiriwe tuvuga menshi aha:Abac’iyi migani baba bashaka gusobanura ko: Ubunararibonye( EXPERIENCE)ari ikintu gikuru cyo kubahwa mu buzima bwacu. Umuntu mukuru iyo akugir’inama, agendera kubyo yabonye cg yaciyemo. Kandi burya n’uko bamwe batabizi, inkono imenyereye gutekwamo,ntihwana n’inshyashya. Iisheshe ntikivumbik’umuriro nk’amase atumye neza.

  • Gucurangira abahetsi!? Ngaho da ntacyo numvamo kabisa! no filozofi kweli

  • Muradufasha mu kutugezaho ubu buvanganzo nyarwanda bwuje ubuhanga none buriya ntibyarushaho cyane kuba byiza mugiye mushyiraho n’ibisobanuro by’iyi migani tukarushaho gusobanukirwa? Murakoze

  • Nyirabukorikori yateye imana ibuye y’ikoraho

  • Uyoberwa aho aguhishe, ntuyoberwa ukwibye

  • Nyamwigendaho Asekura mu nkono..

  • Umunyenduga yararanye n’umunyabuganza bucya nta wenze undi

  • Utazi ubwenge ashima ubwe

  • nibyiza ko mudususurikisha imigani, ariko byaba byiza munadusobanuriye icyo ivuze naho yakomotse…Murakoze

  • Dear friends,
    can someone please try to translate those magnificent proverbs?
    cheers.

  • Murakoze cyane kutugarura ku isoko ry’umuco wacu dore ko ”agahugu ktagira umuco karacika.”
    Mbonye iyi migani nsanga hari uwo mutasizemo kandi mnkunda cyane ukaba uduhana ngo tuve ku buryarya.

    Ni uyu ugira uti: “Ushuka umuja umujago, bwacya ukarigata inzindaro!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish