Digiqole ad

Umubyeyi wa Obi Mikel yabonetse ari muzima

Kuri uyu wambere nibwo Police ya Nigeria yabashije gufata abari barafashe bugwate umubyeyi wa John Mikel, bagasanga uyu msaza ari muzima, aho yari yarajyanywe mu gace ka Kano mu majyaruguru ya Nigeria.

John Obi Mikel
John Obi Mikel/ Photo Internet

Kuva tariki  ya 12 uku kwezi, Michael Obi, se wa John Obi Mikel ukinira Chelsea, yari yaratwawe n’abo bantu. Police ikaba yataye muri yombi abagabo 4 n’umugore umwe bari barafashe uyu musaza.

Ise wa Mikel yavuze ko ubwo yiviraga ku kazi kuri iriya tariki ya 12 aho atuye i Jos, imodoka ye yahagaritswe n’imodoka (Van) ya gisirikare, hakavamo abagabo 3, bakamutegeka gusohoka ku ngufu.

Ngo yinjijwe muri iyo Van akubitwa cyane, ndetse ngo bavugaga ko bagomba kumubonamo Miliyoni 10 z’amaNeira (64,000$), bakaba ngo barahise bamutwara ibirometero amagana bamujyana mu gace ka Kano mu majyaruguru ya Nigeria.

Uyu musaza avuga ko yakubiswe amaze no kuhagezwa, gusa Police ikaba yasanze nta kibazo gikomeye afite.

Police yageze kuri uyu musaza nyuma yo gufata umwe mu bo yakekaga akabageza kuri aba ba rushimusi. Ngo nta mirwano yabayeho mu gufata aba bashimusi no kubambura se wa  Obi Mikel, ndetse ngo nayo maneira miliyoni 10 bari bategereje kubona muri uyu musaza ntayo babonye.

Ise wa John Obi Mikel afite company nto itwara abantu ndetse ikanakora amapine mu mujyi wa Jos.

Umuhungu we Obi Mikel ni umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse yabaye umukinnyi mwiza muto muri Africa mu 2005 (African young player of the year).

 

2 Comments

  • Nibabafunge abo bananirwa gukora bakajya gushakira amafaranga munzira -karengane.Baruhijwe n’ubusa nk’abarozi.

  • kidnapping si business ikorwa n’uwo ariwe wese,abo baswa nibababike babanze bashyire ubwenge ku gihe bajye bakora ibyo bashoboye,buriya barebye film nyinshi nizo zabongoje!!!

Comments are closed.

en_USEnglish