Digiqole ad

Urubyiruko rw’u Rwanda rwishyize hamwe ngo rufashe igihugu cya Somalia

Urubyiruko rw’u Rwanda rwibumbiye mu cyo bise RWANDA YOUTH CAMPAIN FOR SOMALIA, rwiyemeje gukusanya inkunga rubinyujije mu gukangurira Abanyarwanda gufasha abaturage b’igihugu cya Somalia bakomeje kuzahazwa n’ikibazo cy’inzara.

Ikirangantego cy'urubyiruko rw'u Rwanda rwiyemeje gufasha Somalia
Ikirangantego cy'urubyiruko rw'u Rwanda rwiyemeje gufasha Somalia

Uyu muryango wavukiye ku rubuga nkusanyambaga rwa facebook, umuhuzabikorwa w’uyu muryango Jean Nepo Rwema avuga ko icyabateye ingufu zo kumva bashyigikiwe ari uko nyuma y’amasaha abiri bamaze gushyiraho paji ya RWANDA YOUTH CAMPAIN FOR SOMALIA yahise yitabirwa n’abantu bageze kuri 300 basaba kuba abanyamuryango.

Agira ati: “Kubera amashusho ababaje,ateye ubwoba kandi akojeje isoni ikiremwa muntu, anyura ku mateleviziyo mpuzamahanga, mubitangaza makuru binyuranye, ndetse no kumbuga za internet, byaduteye twibaza icyo twe nk’urubyiruko cyangwa ahazaza h’Afrika twakora.”

Rwema akomeza avuga ko abakoze inama ya mbere y’uyu muryango umaze kugira abanyamuryango barenga 2.500 kuri iuyu munsi, baje gushyiraho  yakomeje kugenda yagurwa uko hagendaga haza abandi babifitiye ubunararibonye.

Kuri ubu RWANDA YOUTH CAMPAIN FOR SOMALIA urimo gukorana n’indi miryango isanzwe imenyereye gukora iibkorwa bya by’ineza nk’umurynago w’Abanyarwanda baba hanze RWANDA DIASPORA GLOBAL NETWORK, umuryango wateguye igikorwa cya Bye Bye Nyakatsi. Uyu muryango urakorana kandi na N– USERY OF PEACE ASSOCIATION-CHARITY usazwe utegura ibikorwa byo gufasha imfubyi.

Rwema amara impungenge abantu bibaza uko amafaranga yabo bazaba batanze azagezwa kur iba nyirayo, avuga ko kuri ubu barimo gukorana na Minisiteri y’urubyiruko nk’umufatanyabikorwa mukuru, Inama y’igihugu y’urubyiruko (Youth Council) ndetse n’ibiganiro na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bigikomeza.

Ati: “Hari ibyo twakoze byo gukorera mu mucyo nko gushyiraho umugenzuzi ubimenyereye, gutangaza ama konti yose afunguye kubera iyi campaign, gutangaza nibura incuro 2 ku munsi amafararanga yinjiye kuri izi konti kandi mu masezerano tugirana na bank ni uko aya azaba ama konti yo kubitsaho gusa noneho hakazaba umunsi umwe uzatangazwa kumugaragaro.”

Kuri ubu uyu muryango wamaze gufungura konti ya mbere muri banki ya BCR iri ku izina ry’igikorwa RWANDA YOUTH CAMPAIN FOR SOMALIA, mbere y’uko batangira igikorwa nyirizina ku rwego rw’igihugu nk’uko umuhuzabiko9rwa w’uyu muryango akomeza abivuga.

Abajijwe ku mpamvu bahereye mu gihugu cy’amahangakandi no mu Rwanda hari ababaye yavuze ko ari isomo bashaka gutanga ku isi nyuma y’aho hari igihe u Rwanda rwatatse rushaka ko abantu barutabara ntibabikora.

Ati: “None se natwe turebere dufunge amaso kubibazo by’abaturanyi? Aha byaba ari ukwi kunda.Uwatanga gake kavuye ku mutima byaruta kwicecekera nk’aho ikibazo kitatureba kandi iki cyaga kwiye kuba ikibazo cy’Abanyaafurika bose.

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Ibi bintu ntako bisa! Mureke twereke amahanga ko dufite isomo twize twakwigisha n’abandi mu gihe cy’akaga nk’aka kagirira bene wacu dutabare ahi rukomeye kandi mu buryo bwihuse.

  • iyi initiative ni nziza,ikibazo ni ikizere cyagirirwa uyu muntu!ubu se inkunga yabona umuntu yabwirwa n’iki ko yageze kubo igenewe?

  • Ntabwo ari umuntu umwe niba wasomyeneza ni urubyiruko nyrwanda rwishyize hamwe kandi barimo gukorana n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kuko ibi namjye nabikurikiranye ndabibaza kuko iki kibazo nari ngifite.

  • Ibyo byakagombe guha isomo babandi bafite akayabu kayo ariko gusohora na 1000 bafasha abantu nkabo ba somalia ba babaye kikaba ikibazo.
    Rwose mukomereze aho wenda nabo bazikubita agashyi bakagira icyo bakora.
    Iyo compte muzayishyire ahagaragara, ntawamenya, natwe umuntu yareba icyo ashiraho.
    Komereza aho.

  • Vraiement umwuka w’Imana abana natwe iki gikorwa nari narabuze uwo tugihurizaho kuko ibi byanyibukije ko najyaga mvuga ko umunsi Somalie izaba ikize izaturega ka yatatse tukayirebera nkuko natwe tugaya amahanga yadutereranye muri genocide uyu muntu azanyandikire kuri iyi adress ambwire uko inkunga yanjye yabageraho.

  • yes! nibyiza peee! gusa impugenge ni 1! ICYIZERE cg wabona ari abantu bazi kwihangira imirimo!!!!!!!! gusa nibyiza kunganira inzego runaka kubagezaho icyo gitekerezo maze bakagikurikirana! ni ukuri mwese muze turebe uko twafasha ikiremwa muntu

Comments are closed.

en_USEnglish