Digiqole ad

Insigamigani: Yaje nk’iya Gatera

Mu Rwanda dukunze kumva hirya no hino baca umugani bagira bati : « Yaje nk’iya Gatera. » Uwo mugani rero bawuca iyo babonye umuntu ukora ibintu ahubutse, atabanje kubitekerezaho cyangwa bakabona umuntu waguwe gitumo bati icyagukoze ibyo cyaje nk’iya Gatera. Nyamara nubwo uwo mugani ukunze gukoreshwa usanga inkomoko yawo iba itazwi n’abawukoresha. Umuseke.com wabateguriye ku buryo burambuye uyu mugani kugirango hamenyekane inkomoko yawo.

UmucoUyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo ; ni bwo bagira ngo : « Cyaje nk’iya Gatera !» Wakomotse kuri Gatera ‘ i Tanda na Rusizi mu Buganza. Byavuye ku mukazana w’ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera. Gatera k’i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw’i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe. Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho n’umugore we babibamenyesha.

 

Gatera ahaguruka iwe, ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi yaho bari bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu bahafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya. Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu ; agenda  ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n’igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w’inkumi wicaye mu mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi aramubwira ati «Tambuka nguwo umuriro ku rubumbiro». Aratambuka, atekera itabi , arahaguruka amusezeraho aragenda. Amaze kugenda nyirabukwe w’umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye, ariko ntiyamumenya. Asigara yibaza ati «Uriya muntu umviriye mu nzu y’umwana ni uwahe ?» Uwo muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n’uwo mukobwa ; ati «Muri ruriya rugo hari umukobwa mwiza cyane, kandi ni umugeni, kuko nabonye yitwikiriye mu maso.

Gatera ati «ari mu nzu wenyine sha ?» Uwo muhungu ati «arimu nzu iri mu nkike ya ruguru yase urugo, arabohera mu mfuruka». Gatera ati «Mfasha iri tabi !» Arahaguruka na we ajya mu rugo, aboneza uko wa muhungu yamubwiye. Nyirabukwe w’umugeni arareba, abona Gatera yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ar i umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi. Gatera amusanga mu kirambi vuba. Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri. Gatera akubita inyegamo amusanga yo. Wa mukecuru agira amakenga ; ar- ibwira ati  «Uriya muntu watumye umwana, aho ntafitanye amasezerano n’umukazana wanjye ?» Ati «henga njye kureba ».Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri afata wa mugeni baragundagurana, Gatera amurusha amaboko aramusambanya. Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva, ntibyatinda, Gatera arangije amanuka ku buriri n’igihunga cyinshi. Apfa kwihangana amuhereza ukuboko bararamukanya, Gatera ariyandurukira. Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n’umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati «Yewe ga nyabu, yewe bakosha badahannye we ! Yewe wokanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utaranakizwa amasunzu! » Umukobwa ati «Mukecuru urandenganya ! uriya muntu simuzi, aje atyo nk’uko umubonye !».

2 Umukecuru,  at i «Urambeshya! yohereje umwana aza yitekeza itabi muravu gana, asubirayo ajyak uvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya kuburiri ; ntiyagufatiye mu muryango,ntiyagufatiye mu mfuruk a, ntiyagufatiye mu kirambi , ahubwo wamunshyiriye kuburiri  bw’ umwana! ». Umukecuru arashega, ati « henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zimene ikiban ga zikobwe undi ! » Ubwo rero Gatera yageze aho wamwana bari kumwe ari , asanga igishirira cyazimy . Arongera atuma uwo mwana ngo ajye kumushyirirah o ikindi . Umwana ageze inyuma y ‘ umuryango yumva uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n’uko umukazana amwihohor aho amusaba imbabazi . Undi aho kuzimuha akamutuka.

Byose amaze kubyumva, ati «Nimunyongere igishirira ikindi cyazimye» . Uwo mukecuru ati «Uwo utekerera itabi nind e »? Undi ati «Ni Gatera wo hakurya ya Muhazi i Tanda rya Ruzizi na Giheta» . Umukecuru ati «Murajya he?» , Undi ati «Turajy a i Bum bogo bwa Nkuzuzu » . Bamuha igishirira ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekerereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na nyirabu kwe. At i “Wagize nabi cyane! Uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe kandi bambajije izina ryawe n’aho utuye byose ndabibabwira ! None rero uriya mukobwa nabwira bene wabo ko ibyo wamukoreye aribyo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye n’ibyo wakoreye umwana wabo; ati «Kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore, cyangwa se ngo umuhe umwana wawe aku bere umukazana». Gatera amaze kubyumv a, ati «Mfasha iyi nkono ! » Umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze ku muryango yumva umukecuru aracyiyasira, yumv a umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba, babona ageze muki rambi . Afata wamukecuru , aramuterura amucana ( amunyurana) munyegamo amuta ku buriri . Bagigiraho gato, Gatera amurusha amaboko, na we aramusamb nya. Umukecuru akagumya kumutuka, ati “Wagisazi we ndekuranirenganyirizaga umwana wogatsindwa we ! » . Biba iby’u busa, Gatera aramwihorer a, aritonda biratinda. Umukazana aho yibereye mu kirambi agasekera mu bipfunsi . Amaherezo Gatera ararangiza, amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere ( umukazana) . Undi ati «Urabeho kandi urakoze kuko unkuye mu cyaha war unshyizemo». Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n’ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari af ite mu kanya. Ni uko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho, ati «Mbese aho wowe ntumuhayeko mwatindanye?» Undi ati «Mwana wa ! hora mpore, ceceka nceceke, ubonye ishyano mbona irindi ! » Ati «Mbese harya uriya mugabo ngo yitwande ? Undi ati «Numvise wamuhungu atubwira ko yitwa Gatera” . Uwo mukecuru ati «Bameranyinshi , iya Gatera yo yaje ari sinsiga n’indamyi ! » Umu kazana ati «Nta bwo mbirekajye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo. Nyirabukwe ati «Mwana wa, uramenye uba unyambuye; n’isazi ntizakugwe ku mu nwa ! » Nayo amasubyo nzayagushakira nyaguhe» . Nuko barigorora bir ashira, kandibombibakomeza kuba inshuti  za Gatera. Nuko iyo nduru umukecur  u yavugije yamagana Gatera yahuruje rubanda, bageze aho byose biramenyekana, bamenya n’izina ry’uwo mugabo Gatera.

Kuva ubwo inkuru iba kimomo, ikije ari ingundirizi cyose, kigakoresha umuntu icyo atiteguye, atanagishaka, ba ti “ Cyaje nk’iya Gatera” . Yaba umuntu aguye undi gitumo atamwiteguye, bati “ Yaje nk’iya Gatera! ” Kuza ( gukonkobok a) nk’iya Gatera = Kwadukana inkubiriy’urukozasoni rutizibukirwa.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

12 Comments

  • gatera ni umuntyu w’umugabo kuko urabona ko azi guhosha amakimbirane rwose

  • muri abantu baba gabo rwose.Ni byiza ko mudusobanurira ibintu nkibi tuba dupfa kuvuga tutazxi aho byavuye. Murakoze mukomereze aho.

  • gatera ntabaho,n’umukecuru koko?!

  • mbega gateraaaaaaaaaaaaaa! cyokora iyaba njye nanjye nikuriya narikubyitwaramo

  • Yebabaweeeee! nawe wari gufatiraho kuri nyogokuru?Gusa ni byiza kutubwira ibintu nk’ibi tutari tuzi ko ari uku byagenze murakoze kweli!

  • mbega byiza gatera yakoze sha muradushimisha cyane kuko tumenya ibyabaye cyera

  • gatera nuko ntamuzi ngo nzamugurire kuko yanga amazimwe

  • Gatera azi icyo gukora akndi kugihe.

  • Big up to umuseke utugezaho amakuru afututse.

  • GATERA IYABA NKIKIGIHE BARI KUMUKATIRA IMYAKA ITANU KUBERA ICYAHA CYA RAPE(GUFATA KUNGUFU)

  • HAGIZE UWIGIRA NKAGATERA YA YATAMO

  • GATERA ARARENZE

Comments are closed.

en_USEnglish