Digiqole ad

Ku nshuro ya 2 DUKUNDANE FAMILY yateguye isangano ry’abatanga icyizere.

Kuri iki cyumweru DUKUNDANE FAMILY yateguye igikorwa cyitwa “Isangano ry’abatanga icyizere ku barokotse genoside yakorewe abatutsi”.  Cyari kigamije gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, no gutanga icyizere ku banyarwanda muri rusange.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango

Ni igikorwa cyatangijwe n’ umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Mulindi FC n’ikipe ya DUKUNDANE FAMILY ifatanyije n’abandi bagize imiryango itandukanye y’abarokotse genocide yakorewe abatutsi, uwo mukino ukaba wararangiye MURINDI FC itsinze ibitego 3 ku busa bwa DUKUNDANE FAMILY FC.

Mu magambo yatangarijwe abitabiriye uwo mukino, harimo ko abanyarwanda bagomba gukumira icyatuma abanyarwanda basubira mu icuraburindi bahozemo. Umugaba mukuru w’ imbangukiragutabara, Lieutenant General Fred Ibingira witabiriye uwo mukino yabwiye abari aho ko abantu badakwiye gukomeza kuba imbata y’amateka, ko bakwiye kurebera hamwe uko bayahindura kuko ari amateka y’abanyarwanda. Yanashimye cyane intambwe yatewe n’abarokotse genocide bakarenga ibyababayeho, bagatekereza kuri ejo  hazaza habo, Kandi bakaba bari kugenda babigeraho.

Nyuma ya saa sita igikorwa cyakomereje muri Petit stade, ahabereye ibikorwa bitandukanye, harimo imurikabikorwa ry’ imiryango itandukanye y’abarokotse genocide, muri yo twavuga TURI KUMWE FAMILY, AERG NATIONALE na DUKUNDANE FAMILY. Kuri uwo munsi kandi habaye igitaramo cy’ umuco nyarwanda cyijihijwe n’amatorero 2 ariyo INDANGAMIRWA za DUKUNDANE FAMILY, n’INYAMIBWA za AERG/UNR, hakaba haravuzwe n’ imivugo.

Umuyobozi wungirije wa DUKUNDANE FAMILY, Mugabe Jean Paul, yagarutse ku bikorwa bitandukanye bya DUKUNDANE FAMILY, ashimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda ari zo ngabo zahoze muri RPA, ubu yabaye RDF.

Muri uwo muhango kandi hatanzwe impano nk’ ikimenyetso cyo gushimira Ingabo, uruhare rukomeye zagize mu gikorwa kitari cyoroshye cyo guhagarika genocide,  no kongera gusubiza u Rwanda n’abanyarwanda agaciro.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango Hon KAMANDA Charles yashimiye abateguye icyo gikorwa cyari kigamije gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, bagatanga n’ icyizere ku barokotse genocide, anongera ho ko ibikorwa nka biriya bigomba gushyigikirwa na buri wese.

Umuseke.com

2 Comments

  • aba bana nibakomeze ubutwali bubarimo natwe turabashyigikiye

  • nibatubibemo icyizere cyejo hazaza.natwe ntituzabatenguha,,,,,,,twoye guheranwa nagahinda

Comments are closed.

en_USEnglish