Ibisakuzo: ''Kaziriziri ka ntibazirikana rubanda mushishwa nabi''
Sakwe sakwe ? Soma.
Kaziriziri ka Ntibazirikana Rubanda mushishwa nabi Ngicyo: ‘’Gusaba uwo wimye’’ Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga
Ngicyo : “Insina”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga
Ngicyo : ”Amateke”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abagwabiro bashinze inteko
Ngicyo : “imicaca”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa banjye babyina bose
Ngicyo : “Imirya y’inanga”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa banjye baranaga amajosi
Ngicyo : “Urugoyi rw’ibishyimbo”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama
Ngicyo : “Imyugariro”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa banjye baraturanye ariko ntibaramukanya
Ngicyo : “Inkombe z’uruzi”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abakobwa banjye bikwije impindu bose
Ngicyo : “Imirizo y’imbeba”
Sakwe sakwe ? Soma.
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse
Ngicyo : “Imirizo y’inka”
Sakwe sakwe ? Soma.
Mfite ibiti; imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi
Ngicyo : “Ubwanwa”
Sakwe sakwe ? Soma.
Mfite inka ni Rusimbukamigina
Ngicyo : “Imboni”
Sakwe sakwe? Soma.
Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha
Ngicyo : “Ikigega kitagira amasaka”
Byanditse mu gitabo : Imvugo y’Abakurambere
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Muranyemeje kbs
Sakwe sakwe! “Nteye intobo itoteza irembo ryose”. Ngaho nihagire ukica.
isasu
nimukomereze aho rwose bishobotse mwatubwirira namaradio akajya ashyiraho ibisakuzo nimigani kuko bizingiyemo umuco ukomeye wa kinyarwanda. abana biki gihe ntibagica imigani ntibagisakuza nigihombo gikomeye kandi umuco uragenda ucika buhoro buhoro. byari bikwiyeko tugerageza kubigarura uko dushoboye. Uyu muvandimwe arakoze cyane kutwibutsa ibyiza nkibi Imana imwongerere nibindi adusogongezeho. Thx.
Sakwe sakwe Fora ninde uzaburira abo mu myaka ya za 2094 izaza?
Comments are closed.