Digiqole ad

Uburyo Gicanda yateshejwe agaciro ku mitungo ya Rudahigwa

Kuva mu 1959 kugeza mu 1973, imwe mu mitungo y’Abatutsi yagiye yigabanywa n’abantu batandukanye bari biganjemo abakomeye muri Leta gusa akenshi byabaga ku bantu bahunze. Mu mitungo yafashwe harimo n’iya Rudahigwa yigabanywa n’abategetsi nyuma y’uko Rosaliya Gicanda wari umwamikazi ayikuwemo mu rwego rwo gutesha agaciro ingoma ya cyami.

Umwamikazi Rozaliya Gicanda wari warambuwe imitungo ye ku gahato ka Leta
Umwamikazi Rozaliya Gicanda wari warambuwe imitungo ye ku gahato ka Leta

Kuva bamwe mu Batutsi bameneshwa bakerekeza iy’ubuhungiro abandi bakamburwa uburenganzira mu gihugu cyabo nta tegeko rirengera imitungo yabo ryigeze risohoka, nta n’amabwiriza yagiyeho yo kurengera imitungo yasizwe nabo avuga ku buryo yazongera ikaba iyabo.

Akenshi hari imitungo yigabanywaga na ba nyirayo bari mu Rwanda cyangwa hari bamwe mu muryango bizwi ko bahari basigaye. Ni byo byabaye ku mwamikazi Rosaliya Gicanda wari warashakanye n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa.

Uyu ntiyigeze ahunga u Rwanda n’ubwo yavanywe mu bye akajyanwa mu bice bitandukanye ku bw’umutekano muke. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba mu mujyi wa Butare nyuma yo kuvanwa mu mitungo ye.

Mu 1966 ubuyobozi bwa Komini Nyabisindu (Akarere ka Nyanza none) yari iyoboye na Habiyambere Francois bwafashe icyemezo cyo gutanga ibikingi bya Rudahigwa butagishije inama Rosaliya Gicanda, gusa bwavugaga ko buzayiha abaturage batagira aho kwikinga n’ubwo atariko byagenze.

Raporo ya Komini yagiraga iti “Imaze kubyiga no kubikorera ubugorarangingo, inama ya Komini Nyabisindu ifashe icyemezo ko imitungo ya Rudahigwa igiye guhabwa abaturage badafite ubutaka.”

Nyuma y’iyi Raporo abaturage bigabanyije ubu butaka maze ntibyateza ikibazo kuko nyirabwo yari yarameneshejwe ndetse nta jambo n’umutekano yari agifite mu gihugu.

Gusa Komini yaje guhura n’ikibazo kuko hari Abatutsi bari barahahungiye ndetse badafite ubutaka maze baba babugiyemo ibintu bitakiriwe neza n’ubutegetsi kugera kuri Perefegitura.

Komini yandikiye Perefe mu ibaruwa igira ati “Twagize ikibazo, Abatutsi nibo badafite aho kuba ndetse biganjemo abashyigikiye UNAR, kubatuza muri ubu butaka byatuma bagarura umwuka wa cyami kuko bahungiye hano bakibukunze … tukaba twumva Komini yareba abandi ituza muri ubu butaka.”

Umwami Rudahigwa n'Umwamikazi Razaliya Gicanda
Umwami Rudahigwa n’Umwamikazi Razaliya Gicanda mu nzu yabo i Nyanza

Mu kubasubiza Joseph Ugirashebuja, wari Perefe wa Butare yabategetse gufata icyemezo cyo kugabanya ibi bikingi byari ahitwa mu Rukali ndetse na Mwima kandi bakabiha abatari impunzi z’Abatutsi.

Yagize ati “Mugomba gufata icyemezo byihuse mu kagabanya imitungo ya Mwima no mu Rukali ndetse mu kayicamo uduce. Abantu bagomba kuyituramo ni abadafite aho kuba n’abatuye ahabonyine, naho izo mpunzi nta burenganzira bwo gutuzwa zafite; zishobora kongera kubisaba cyangwa zigasubira aho zavuye.”

Kuwa 16 Ukuboza 1966, Komini koko yafashe icyemezo ko imitungo ya Rudahigwa igomba guhabwa abaturage batagira ubutaka. Icyabaye ni uko abaturage batahawe iyi mitungo ahubwo yigabanyijwe n’abategetsi ibintu nabyo byateje urujijo.

Athanase Mbarubukeye wari umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Umutekano yaje gukora iperereza ku by’ubu butaka asanga ibikingi byigabanyijwe n’uwari Burugumesitiri, abakozi ba Komini n’inshuti zabo, bamwe mu bari ba Konsiye, abacuruzi n’umubare muke w’abasirikare.

Byanageze aho imitungo y’Abatutsi kandi yagiye igabagabanywa n’amashyaka aho bamwe mu bayobozi mu mashyaka nka APROSOMA ndetse na PARMEHUTU bagendaga bayigira iyabo abandi bakayiha abayoboke babo.

Ibi kandi byari bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana kuko nko kuwa 25 Ukwakira 1973 itegeko ryasohotse, ryavugaga ko ubusabwe bwose bw’impunzi butakwakirwa n’inkiko ku birego bijyanye n’imitungo yabo yatanzwe n’ubutegetsi.

Ndetse kandi aya mabwiriza mashya yo muri 1973 yavugaga ko imitungo yasizwe n’Abatutsi idafite ba nyirayo bityo ikaba ibaye “Imitungo ya Leta”.

Umwamikazi Gicanda yavutse mu 1928, nyuma aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre) watanze ku wa 25 Nyakanga 1959.

Nyuma yo gutanga kwe byajyanye n’inkubiri y’abarwaniraga Repubulika, Gicanda bamwimuye aho yari atuye mu Rukari i Nyanza ahari Ingoro y’Umwami mu rwego rwo kurushaho gutesha agaciro ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Yaje gutura mu mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku wa 20 Mata 1994.

Hifashishijwe igitabo:  THE PERSECUTION OF RWANDAN TUTSI BEFORE THE 1990-1994 GENOCIDE CYA Antoine MUGESERA

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nizere ko abayobozi b’iki gihe tugezemo batazakora nk’ibyoa byabaye ngo twumve ngo ba  twumve ngo ba Agatha, ba runaka nabo bazengerezwa hejuru y’imitungo yabo n’imiryango yabo kuko ubwo byaba ari uguhembera akatazashira…

    • bavandimwe sinzi niba mutabona ko igihugu cy’urwunda kidakeneye ku mwanya wa mbere kubakwa n’amazu meza cyane,imihanda ndetse n’ibindi byose biri sophistique,abanyarwanda bakenewe kubakwa imitima mbere na mbere,otherwise iki gihugu kizakomeza guturwa n’abantu batari bazima mu bitekerezo.murakoze

  • turakuzirikana mwamikazi wacu,wariwe nimbwa tuzazikanira uruzikwiriye,humura turahakubereye,uruhuke neza

  • alikuyu mugore yari muiza basi, ntanundi ndabona usanawe. yarakuiliye umwami koko. aliko wagirango yarazi amaherezo yabyose kuko ntaho uzabona iPhoto ye aseka, aliko akanga akaba muiza nubwo atasekaga. Aruhukire mumahoro ya nyagasani

  • Nibyo ibyo uvuze kubona Gicanda aseka ntibyari byoroshye gusa yaramwenyuraga ariko yari mwiza muburyo nashakishije umuntu waba mwiza nkawe nkaba naramubuze yari naturelle ntakintu yisigaga uretse amavuta y’inka babaga barakoze neza ukuntu ahumura akagira isuku irenze urugero, agakunda imfubyi bikabije abana benshi yareze barabishe, Imana imuhe iruhuko ridashira ubwitonzi bwe nukuntu yakundaga gusenga byaramuherekeje

    • Ariko ubuyobozi bukwiye gushyiraho umunsi wo kuri 20 Mata, ukajya wibukwa kuko uyu mubyeyi wishwe urwagashinyaguro kandi yari umuntu ukomeye nk’iyo twibutse ibyo umugabo we yakoze (umwami Rudahigwa). Imana izamuhorera. Ariko aba bana b’imana babahoye iki?

  • Rudahigwa yari umwami, ntiyari umututsi. Ntimugateshe umuntu agaciro.

    • None bakubwiye ko nta zina ry’ilitutsi yagiraga? Cyangwa urahaka kwibeshya ko mu Rwanda hari abaganwa?

  • Baramuhemukiye ryose bene ngofero. Arikose, Umwami Kigeli 5 we umutungo wabo yarawushubijwe? agaciro ahabwa/yahawe nakahe? Muge mureka kwandika inkuru nkizi zitanenga leta iliho. 

  • Sinamenya uko nabyita,ariko umenya ari inda mbi n’umururumba.kuki abantu badakorera ibintu byabo bakumva bagomba kumenesha, kwica, cyangwa kugaraguza agati abandi kugira ngo babone uko barya ibyabo?ayo mategeko batora kugirango bifunge imitungo y’abandi, bajye bamenya ko ari ugukomeretsa no gutoneka amateka, kandi ko ububabare bw’amateka buzabageraho bo n’ababo.Nta bintu bitagira nyirabyo bibaho, kuko niyo yaba adahari aba afite bene we.Nizere ko abihaye ibya Gicanda, bamuzengereza byabagizeho ingaruka, kandi babonye ko nta muheza w’iby’isi.Tujye turya ibyo twaruhiye

  • Ikibabaje nuko uwo muco wokurenganya udacika. Ndebera nawe ejobundi mwunvise umutungo wa Rujugiro uko byagenze. Ntamasomo dukura mubyahise, abafashe umutungo wa Gicanda abenshi ubu bari Arusha, ubutaha abafashe uwa Rujugiro na Kigeli nibo bazakurikira 

  • Ese Nyiramakomali we yari iki?! Naho se Kankazi?! Gicanda ntabwo yigeze aba Umwamikazi yabaye Umugore w’umwami mwibuke ko Umwamikazi = Umugabe kazi !!

    • no umwamikazi n’umugabe kazi baratandukanye  umugabe kazi ni nyina w’umwami naho umwamikazi n’umugore w’umwami thx

      • Ariko yari mwiza Gicanda! ese nta bana yagiraga?

      • Ariko ye !! Wagiye umenya amateka, hanyuma se ubwo Nyiramakomari yabaye umwamikazi w’u Rwanda?!! Ikindi kandi umenye ko abagore bose bari ab’umwami !!

  • Ariko yari mwiza Gicanda! ese nta bana yagiraga?

Comments are closed.

en_USEnglish