Umunyamateka Rumanzi avuga ko u Rwanda rwabayeho muri 4G y’ububisha
Umunyamateka Rumanzi Protais avuga u Rwanda guhera mu 1959 rwari mucyo yise 4G (Guhora, Guhonga, Guhunga,Guhona) mu 1994 Jenoside yaje ari ikivi cyanyuma cyo gusoza umushinga mubisha.
Muri iyi minsi u Rwanda n’isi birangamiye ikoranabuhanga ubundi 4G ikoreshwa mu kugaragaza ko igihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga (4G; Fourth Generation) mu Rwanda ngo hahozeho 4G y’umushinga w’ubwicanyi.
Nkuko Rumanzi Protais asobanura iyi 4G harimo Guhora(Gukorerwa ibibi ugaceceka),Guhonga(kugura uburenganzira mu gihugu)Guhunga ndetse waba udashoboye ibi hakabaho Guhona(bisobanuye gupfa-Ihonyabwoko)
Rumanzi mu kiganiro yahaye abari mu muhango wo kwibuka ku kigo cya IPRC-Kigali yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukosora imivugire kuri zimwe mu mvugo zitanogeye amatwi.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 akavuga ko imvugo itariyo ahubwo ari Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi.
Asobanura ko Jenoside itakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 ahubwo ari ukwibuka ku nshuro ya 20 iyo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jenoside yatangiye mu 1959
Ngo amateka avuga yabaye mu gice kinini cyayo kuko Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo muri 1994, akavuga ko benshi biyandikira ibyo bashaka aribo bavuga ko ari iyo mu 1994. Akavuga ko amateka ya Jenoside ari mareremare.
Avuga ko mu 1994 cyari ikivi cya nyuma gisoza Jenoside yatangiye muri 59, kandi ngo ntiyaturutse ku ndege yahanutse kuko ngo n’utumva yakubwira ko ayo mateka agoretse.
Rumanzi asaba Abanyarwanda kudafata Jenoside nk’uko abiyita abanyabwenge bayandika akemeza ko Jenoside yabaye yarateguwe ndetse ngo ni imbuto yeze ku macakubiri yaciye mo ibice abasangiye umuco umwe n’ururimi rumwe.
Uyu munyamateka avuga kuba byarageze aho umunyarwanda atakibonamo mugenzi we nk’umuntu atari ibintu byakozwe mu kanya gato ahubwo ari ibintu byatojwe kuva cyera, yibutsa ko abazungu baje ari baje ari abahashyi bahahisha ikinyoma kandi iyo uhahisha ikinyoma no gucamo abantu kabiri kugirango babashobore.
U Rwanda rwari indagizo y’Ababiligi
Rumanzi avuga ko U Rwanda ntirwigeze rukoronizwa n’Ububiligi ahubwo rwari indagizo yabwo. Avuga ko Ububiligi bwahawe u Rwanda muri 1916 mu buryo bw’ingaruzwamuheto(Military Occupation)
Ati“Twari indagizo kandi Ububiligi bwayoboraga bwifashishije amategeko y’umuryango mpuzamahanga bahawe n’umuryango w’abibumbye. Nubwo Ababiligi badohotse bakikorera ibyabo”.
Jenoside yatangiye ari umushinga
Nkuko mu buzima busanzwe umuntu ategura umushinga ni nako Jenoside yataguwe kuko mu mushinga ushyiramo uko uzagenda, abazawukurikirana ndetse n’abazawushyira mu bikorwa ndetse n’igihe uzarangirira.
Ati “Jenoside nayo ni umushinga mubisha wateguwe cyera gusa ntiwahise ushyirwa mu bikorwa”
Nyuma y’urupfu rw’umwami Mutara III Rudahigwa niho byahinsutse bahita bashyira abahutu ku ibere (Hutu Elites) bityo abatutsi batangira icyo yise ibigwi by’ababiligi(Guhora, Guhonga Guhunga, Guhona)
Ibi kandi ngo byaranze ingoma zose kugeza kuya Sindikubwabo Theodore waje aje gusoza ikivi cy’izo ngoma zose ndetse arangirana na Jenoside ku buryo bweruye ku itariki 4 Nyakanga 1994, nubwo yari yaratangiye gukorwa inageragezwa buhoro buhoro mu myaka yabanje. Iki gihe cyose igice kimwe cy’abanyarwanda cyabagabo muri kuriya Guhora, Guhonga, Guhunga cyangwa Guhona.
Avuga ko benshi mu banditsi banditse ku mateka y’u Rwanda ndetse rugeraho ruba “ Iciro ry’imigani” uyu munsi kuburyo igikomye muri RCA, Darfour, Soudan y’epfo amahanga ahita avuga ngo “muhave mutaba nk’u Rwanda”
Gusa ngo igishimishije uwarokotse yavuze ko atazaheranwa n’amateka mabi ariyo mpamvu yo kwibuka.
Avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutegereza akimuhana kuko ngo n’ubundi Jenoside yabaye Umuryango w’Abibumbye wararahiye ko Jenoside itazongera“Never Again”
0 Comment
Burya abashinyaguzi ntibaba kure. Ngo jenoside yatangiye muri 1959! Ibi ni ugupfobya jenoside. Ndahamya ko uriya munyamateka yiberaga mu mahanga mu gihe cya jenoside maze akaza gutahuka nyuma ya 1994.
“Ineza”… cg urashaka kuyipfobya ari wowe. Kuvuga ko Génocide yakorewe abatutsi yatangiye muri 1959, birayipfobereza he?? Dusobanurire!
Ineza, nagirango nkwibarize,Abantu birukanwe ,batwikirwa amazu n’ibindi,bagahungira mu bindi bihugu burya bari bagiye muri mission? cyangwa ni ukwitemberera?
Ineza ushobora kuba uri umwana ariko ugomba gusobanuza aho kwemeza, uhakana ukuri. Jenoside yateguwe mbere ya za 1959 itangira muri 1959 irakomeza ihagarikwa muri za Nzeli 1994, kuko nubwo Kigali yafashwe muri Nyakanga ariko za Gikongoro, Kibuye na Cyangugu bari bakiyikora. Mu myaka ya nyuma ya 1959 ku Gikongoro za Nyaruguru, Bufundu, Bashumba Nyakare hakozwe jenoside rwose kuko bashakishaga abatutsi bakabicana n’imiryango yabo yose bakabaroha muri Mwogo na Nyabarongo ndetse n’ubundi bugome ntarondoye. Iyo jenoside rwose nasabaga Ineza ko yayikurikirana uzasanga ari ukuri kandi bizagutera umwete wo gushaka kumenya ukuri. Naho Rumanzi nyine yari yarahunze ugomba kwibaza yari yarahunze iki? Yari umunyeshuli yiga mu iseminali ya Rwesero, kuki yahavuye atabonye transfert akajya bugande kwicarayo igihe kirekire atiga? Ineza ibyo biraguha igisubizo ko jenoside yakozwe guhera za 59. Uyu musaza Rumanzi yahunze jenoside yarimo ikorewa abo mu muryango we ndetse n’abo bahuriye ku bwoko bw’abatutsi. Niba ushaka gusobanukirwa tanga numero yawe nge nzagushaka nguhe ibisobanuro byose ejo utazarohama mu byo utazi.
Umuntu ugoreka amateka ajye amenya ko arimo ahemukira abanyarwanda nwe atiretse.Mujye mubwira abantu amateka uko ari.Amateka y’u Rwanda ntatangira muri 1994;nta n’ubwo atangira 1957, yemwe nta n’ubwo atangirana n’ubukoloni ahubwo atangirana nu Rwanda.Kuki ahabaye ubukoloni hose hatabaye genocide?Mujye muvuga uko u Rwanda abakoloni barusanze,musobanure n’icyo bongeyeho, ariko ukuri ni uko hari intege nke badusanganye kandi zari zifitwe yane cyane n’abayoboraga cyane cyane u Rwanda akaba arizo abakoloni buririyeho.Umuyobozi wese ukora itonesha, kubwerabweaza abanyagihugu,kwikubira ibyiza by’igihugu we na bene wabo, ujujubya rubanda amenye ko aba arimo acukurira u Rwanda urwobo atibagiwe ko nabe ako kaga katazabageraho.Abanyarwanda, intambara ,amakimbirane, kwikubira, gusuzugurana,guhiga imbaraga ntaho bizatugeza.Abahemukiye u Rwanda bose mujye mubavuga.Gusa abahakana,abapfobya cyangwa abagoreka amateka y’u Rwanda nababwira iki, ariko bose bjye bibuka ko bari gutanga umusanzu wo kurimbura abanyarwanda.Umuti w’ikibyimba si ukugipfuka, cyangwa kugisiga, ahubwo ni ukugikanda.Abayobeje abanyarwanda benshi byabagizeho ingaruka, nimutegereze n’abandi bakomeje kubayobya amateke abahishiye ibihembo byabo bo n’ababo.
Uvuze neza cyane n’ubwo uri kugosorera mu rucaca ariko nta kibazo abumva barumva.
@Gaga urakoze gusobanurira Ineza biragaragara ko ari umwana kubera ko nawe asa nuwikanze impamvu umusaza Rumanzi asubije inyuma ibihe kandi we (Ineza )azi ko Genocide yabaye muri 94.Ineza rero ibyo Gaga akubwiye nibyo.kandi nawe wakoze kuvuga uko ubyumva,kugira ngo wumve abakuru nabo icyo babivugaho.Humura.
mujye muburanisha ibimenytso muve mu marangamutima atagira aho atugeza: mubanze musome mwese definion ya genocide n’ibiyiranga buri wese arabonamo igisubizo mutagombye gufatana mu ngoto. Amahoro y’Imana ni aganze !
Turasaba ko abavuga ku mateka y’u Rwanda bajya bayavuga yose kuva u Rwanda rugitangira kugeza uyu munsi. Hakwiye kuvugwa ibibi n’ibyiza byakozwe ku ngoma za cyami, kuri Repubulika ya mbere, kuri Repbulika ya kabiri, no kuri Repubulika ya gatatu.Ibibi byakozwe bikamaganwa, naho ibyiza byakozwe akaba aribyo abanyarwanda bashingiraho bagarura ubumwe bw’abanyarwanda, banubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose. Njye ndemeza ko mu moko yose y’abanyarwanda harimo abeza n’ababi. Abeza bari bakwiye gushimwa, ababi bakagawa ariko bakanagirwa inama yo guhinduka.
Abavuga ni bavuge mzee , njyewe niyumviye Ministre muri gouvernemnt ya Kayibanda abyivugira mu nama y’abaturage ku manywa y’ihangu, hari nyuma gato y’intambara y;inyenzi muri 1964.Ahagaze imbere y’imbaga , arababwira ngo muravuga ngo barabica , ati urumugabe ahore , uwo binaniye ahonge cyangwa ahunge , ngo yavugaga amateka y’umwami wa kera ngo wigeze kuvuga ayo magambo, ati : Hora se , Honga se , Hunga se ! Guhona ntiyabyaturaga , ariko uwareba iyo bigana we yarabibonaga, kuko abantu batari bakiri abantu , bari barabaye nk’utunyamaswa kubwo guteshwa agaciro.
Comments are closed.