Digiqole ad

Amashyaka mu Rwanda rw’ubu, Ihuriro ryayo rikora rite? rivuga iki ku matora ya 2017?

Mbere y’umwaka wa 1994 amwe mu mashyaka cyangwa imitwe ya politike yagize uruhare mu gukwirakwiza urwango n’ivangura byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye Abanyarwanda nyuma ya Jenoside batongera kwiyumva cyane muri Politiki y’amashyaka. Amashyaka ariko ntiyacitse, aracyahari. Ubu ayemewe ni 11. Aya mashyaka ubu akora ate? abayeho ate? Akorana ate? Yiteguye ate amatora ya 2017?

Aha ni ku kicaro cy'ihuriro ry'amashyaka mu Rwanda, hagaragara amabendera 11 y'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abanjirijwe (ibumoso) n'ibendera ry'igihugu n'iry'umuryango wa Africa y'iburasirazuba
Aha ni ku kicaro cy’ihuriro ry’amashyaka mu Rwanda, hagaragara amabendera 11 y’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abanjirijwe (ibumoso) n’ibendera ry’igihugu n’iry’umuryango wa Africa y’iburasirazuba

Ibi n’ibindi bitandukanye ni bikubiye muri iki kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye na Kayigema Anicet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda.

Umuseke:Ubushakashatsi bwa Sena buherutse kugaragaza ko hari umubare munini w’Abanyarwanda badasobanukiwe ihuriro n’ibyo rikora, byabahaye irihe somo?

Kayigema Anicet (K.A): Yego koko ubushakashatsi bwakozwe na Sena bwagaragaje ko Abanyarwanda umwe kuri batatu (1/3) batazi ihuriro, ariko ubushakashtsi bugaragaza ko mu bize ho hari umubare munini w’abazi ihuriro, ubushakashatsi biterwa n’ikibazo n’uburyo cyabajijwe.

Kubwacu iriya mibare ntishimishije ariko nta gitangaza kirimo. Ihuriro ni urwego rushyirwaho n’Itegeko nshinga ingingo ya 56 rufite inshingano ku rwego rw’igihugu ntabwo rugira inzego nko mu nzego z’ibanze kandi akenshi abaturage bamenya umuntu bahuye afite ikibazo akamufasha kugikemura, niyo mpamvu hari benshi batazi ihuriro ry’amashyaka n’imikorere yaryo.

Ahubwo n’aho habaye intambwe kuko mu myaka ine (4) ishize abari bazi ihuriro bwo bari 8%, ariko abazi uko rikora bakarenga 60%, icyo gihe ni uko baba babajije abize kandi n’ubundi politike ikorwa n’abantu bize.

Gusa umuturage afite uburenganzira bwo kumenya inzego zose z’ubuyobozi mu gihugu. Bikerekana ko akazi kakiri kenshi kugira ngo umubare wiyongere bityo Abanyarwanda benshi bamenye ihuriro, inshingano zaryo n’ukuntu rikora, twatangiye kwiga kuri gahunda n’ingamba twafata kugira ngo ihuriro rirusheho kumenyekana.

Umuseke: Kuki mu Rwanda uburyo bwiza bwo gukora Politiki bukoreshwa ari uguhuriza hamwe ibitekerezo mbere y’uko bijya mu baturage, hari aho bitaniye no gushinga umutwe wa politiki umwe ukaba urimo inzego zitandukanye?

K.A:Ihuriro ntabwo rifite inshingano zo guhuza ibitekerezo by’imitwe ya Politike, ahubwo riha urubuga imitwe ya politiki yose kugira ngo yungurane ibitekerezo, ijye inama, bafate imyanzuro ariko imitwe iba ifite ubwigenge busesuye mu mikorere no gushyira mu bikorwa gahunda zayo.

Ntabwo mu ihuriro abantu bahuriramo kugira ngo bahuze ibitekerezo hanyuma cya gitekerezo kibe aricyo kijya mu baturage, oya,  hano ntabwo ari mu bidishyi. Imitwe ya politiki yose mu gihugu ifite ijwi ringana mu ihuriro yaba RPF ikomeye cyangwa irindi rikishakisha, hano yose igira ijwi ringana.

UM– USEKE: Mu mwaka ushize hatowe itegeko rigenga imitwe ya politiki riyibuza gutungwa n’inkunga zo hanze n’iz’ibigo bya Leta, ubu yose yamaze kubyakira, izo nkunga zarahagaze?

K.A: Ntabwo ari u Rwanda rwonyine rwashyishyeho aya amategeko, ubundi politike igaragaza ubusugire bw’igihugu, abantu bari ku isonga ku busugire bw’igihugu bagomba kugira imikorere itagira amakemwa kubyerekeye ubushobozi bwabo, no mu bindi bihugu imitwe ya politike itungwa bwa mbere n’imisanzu y’abayoboke ndetse ubu mu bihugu bimwe na bimwe inaterwa inkunga na Leta.

Mu bihugu byinshi kimwe no mu Rwanda, Leta itera inkunga imitwe ya politiki cyane cyane mu bihe by’amatora  ariko hakurikijwe amajwi aba yabonye mu matora.

Mu matora aheruka y’abadepite, guverinoma ngo yatanze Miliyoni 500 RPF, PSD na PR barayagabana bararinganiza kuko ariyo yagize amajwi ari hejuru agera kuri 5%.

Kuko aba yagaragaje ubushobozi rero Leta iyafasha gushyira mu bikorwa inshingano zayo zijyanye n’Uburere mboneragihugu, gutoza Abanyarwanda kwitoza no gutora bagatanga ibitekerezo byabo, no guha amahirwe angana abagabo n’abagore kugira ngo bajye mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu n’ibindi.

UM– USEKE: Dukurikije inama za RPF tubona, niryo shyaka rifite abanyamuryango benshi mu gihugu bivuze ko n’imisanzu ari myinshi, ubwo andi mashyaka abayeho ate?

K.A: Amashyaka muri rusange ariyubaka, ubu ntabwo afite ubushobozi bungana ari nayo mpamvu ubona imitwe n’imwe ijya yishyira hamwe igakora. Ariko nanone Ihuriro mu bushobozi rifite rifasha imitwe ya Politike gushyira mu bikorwa gahunda zayo ku buryo bungana.

Ihuriro rirayifasha kandi imitwe ya politike yose ifite abanyamuryango inabona imisanzu n’inkunga zabo.

UM– USEKE: Iyo umuntu arahiye mu ishyaka yandikwa mu gitabo cy’abarwanashyaka, mwaba mufite imibare yabo kuri buri shyaka uko ihagaze ubu mu Rwanda?

K.A: Imitwe ya politike nayo ni nka wa musore utiraririye utarongora inkumi, bose ntawuvuga munsi ya miliyoni nyamara wareba nk’aho utuye ukabona hari ishyaka ritahafite umurwanashyaka.

Kera batangaga amakarita y’ishyaka kandi muzi ko nabyo biri mubyoretse iki gihugu, ubu bandika mu gitabo kugira ngo bajye bamenya imibare y’abo baka imisanzu, ariko Ihuriro ntabwo rifite uburenganzira bwo kujya gufungura ibyo bitabo ngo ribare abanditse kandi ushobora kuba ufite ibitabo wanditsemo abo ushaka. Igikuru ni uko bigaragarira mu matora, icyangombwa ku mutwe wa Politike ni amajwi, ipiganwa ry’imitwe ya Politiki ntiriba mu mubare w’abanyamuryango kuko bagaragarira mu matora.

UM– USEKE: Ubushakashatsi bwa Sena buherutse kugaragaza ko Abanyarwanda baranga 35% badafitiye icyizere amashyaka, mubivugaho iki?

K.A: Birumvikana, muri za 94 na nyuma hari abavugaga ko bitabiriye gukora Jenoside kubera ko amashyaka ariyo yabibashishikarije. Ariko mu rwego tugezemo ubu ntabwo umuturage yakwinuba kuko bigeze aho umunyarwanda ashobora gutoranya, agahitamo icyo ashaka cyangwa akakigaya.

Demokarasi igomba gushingira ku myumvire y’abanyarwanda igenda itera imbere, Umunyarwanda wavuga ngo njyewe ntabwo nibona mu mutwe wa Politike ni uburenganzira bwe. Ahubwo birerekana ko imitwe ya Politike idakwiye gukomeza kwidoga ahubwo igomba kurushaho kwegera abaturage.

Natwe nk’ihuriro tubibonamo inshingano nyinshi, ko inzira yo kumvisha abaturage akamaro k’imitwe ya politike muri Demokarasi ikiri ndende.

Kandi nta gitangaza kirimo iriya mibare uyirebye ukagereranya n’ibindi bihugu uko abaturage bitabira amashyaka n’izindi nzego zishyira imbere demokarasi ntabwo wasanga u Rwanda ruri inyuma.

Anicet Kayigema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imitwe ya politiki yemewemu Rwanda
Anicet Kayigema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

UM– USEKE: Abaturage bavuga ko amashyaka menshi bayabona ari uko amatora yegereje, ubundi amashyaka yegera abayoboke bayo ryari? gute?

KA: Imitwe ya Politike iratandukanye, nibyo koko imitwe ya politike ikunze kugaragara igihe cy’amatora kandi nibyo koko, ahubwo nabyo ni byiza niba icyo gihe iboneka. Ntibiba mu Rwanda gusa. Ariko muri iyi minsi imitwe ya politike mu bushobozi bucye ifite igerageza kwegera abaturage cyane cyane mu mpera z’icyumweru (week-end).

Burya umuturage akubona ari uko hari ikintu umufashije, naho iyo waje utambuka avuga ko atakubonye kandi ibibazo kenshi baba bafite ni ibireba inzego z’imiyoborere z’igihugu.

UM– USEKE: Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho by’umwihariko abari mu mahanga bakunze kuvuga ko mu Rwanda hari ishyaka rimwe ari naryo rifata imyanzuro yose, nibyo? cyangwa n’andi mashyaka agira uruhe ruhare mu gufata imyanzuro?

K.A: Ubuzima bw’igihugu hari inzego ziba zibushinzwe, ni Leta, Leta ikagirwa n’imitwe ya Politike yabonye amajwi, abari ku isonga ni ababa babonye amajwi menshi mu gihe runaka cya manda iba yatorewe, iyo irangiye abatoye bareba niba icyo batoreye ishyaka runaka ryakigezeho cyangwa ritarakigezeho.

Ku rundi ruhande ariko abakorera politike hanze usanga bagereranya politike y’igihugu barimo n’iy’iwabo ariko nabwo kubera ko abenshi bagerayo bakuze ntabwo bamenya neza politike y’igihugu barimo, ugasanga ari mu kirere, akaba yashingira aho akanenga igihugu cy’iwabo.

Nanone iyo umuntu ari hanze aba ashaka kwigira umuhanga, hari igihe baba bashaka impamvu zatumye ahunga.

UM– USEKE: RPF ikunze kuvuga ko ariyo moteri ya Guverinoma, uruhare rw’andi mashyaka mu miyoborere y’igihugu ni uruhe?

K.A: Niba Umuryango RPF wemera ko ari moteri ni uko wemera ko muri iyo modoka hari n’ibindi byangombwa nk’uko imodoka igizwe n’ibindi byuma bitandukanye byangombwa kandi bidahari itagenda kandi ntiwiharira kuko itegeko nshinga rigena ko umutwe wa Politike watsinze amatora utiharira, no muri cabinet ntabwo rishobora kurenza 50%.

Nta gitangaza kirimo kuba none n’ejo ukomeza kuba moteri y’igihugu kuko wagaragaje uruhare mu kubaka igihugu kandi ufite n’amateka ko ariwo wayoboye urugamba rwo kubohoza igihugu.

UM– USEKE: Ishyaka rya Green Party ryakunze kunenga imikorere y’ihuriro, nyuma ryarijemo, aho riziye mu ihuriro ryitwara rite? Hari icyo ryongereye mu biganiro/debate mu Ihuriro?

K.A: Ihuriro rifite n’inshingano zo gusobanurira abanyarwanda n’abanyapolitike ko uwo mutavuga rumwe nawe mushobora gufatanya kubaka igihugu abishatse, Green Party ntabwo ariyo iri mu ihuriro yonyine itavuga rumwe n’ubutegetsi harimo na PS-Imberakuri.

Green Party yinjiye mu ihuriro muri Mata, nta nama zari zaba ariko yahise yinjira muri gahunda dusanganywe kandi turashima uko iri gufatanya n’ayo (amashyaka) yasanze.

UM– USEKE: Umunyapolitike Bernard Ntaganda aherutse gufungurwa ahita avugako agarutse mu ruhando rwa politike, ku giti cyanyu mwabyakiriye mute? ahawe ikaze?

K.A: Ntaganda ntiyafungiwe ko ayoboye umutwe wa Politike. Yarafunguwe, amategeko avuga ko umuntu wafunzwe agahabwa igihano burundu kirenze amezi atandatu, icyo gihe ntabwo aba ashobora kujya mu buyobozi bw’umutwe wa politike ariko ashobora kuba umuyoboke w’umutwe wa Politike, agakomeza gukora politike rwose.

UM– USEKE: Kuba abanyapolitiki batandukanye, by’umwihariko abari hanze y’igihugu, bavuga ko mu minsi iri imbere bazataha kugira ngo baze kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika, ntagitutu bibashyiraho?

K.A: Mbere y’igitututu ahubwo navuga ko noneho bamaze kumva ukuri kw’ibintu ko politike igomba gukorerwa mu gihugu kandi ikurikiza amateka y’icyo gihugu, bakava kuri ya politike ya telefone, ya internet na sms.

Birumvikana ko urubuga rw’imitwe ya politike iyo umubare w’iyongere n’ibiganiro biriyongera, kuba hari abandi bantu bavuga bati noneho natwe turaje, imitwe ya politike igomba kwitegura kuko ihiganwa riba rigiye gukomera kurushaho.

Ku matora ya 2017

UM– USEKE: Umwaka wa 2017 uteye amatsiko benshi kubera ibiwuvugwaho bishingiye ku matora ya perezida wa Repubulika, mwebwe hano mu ihuriro nk’abanyapolitike mujya mwicara mukabiganiraho?

KA: Hari imitwe ya Politike yagiye ibigarukaho ariko ntabwo byari byafata intera yatuma hano mu ihuriro tubiganiraho.Igihe kiracyahari kugira ngo abanyarwanda babitekerezeho barebe inyungu zabo aho ziganisha, barebe uko itegeko rimeze, 2017 ni cyera n’ubwo u Rwanda rwihuta.

UM– USEKE: Ko itegeko rigena manda z’umukuru w’igihugu risobanutse ni ngombwa ko abantu bagira ikibazo bibaza niba azavaho cyangwa atazavaho?

K.A: Nanjye rwose ndabyibaza, itegeko rikorerwa igihugu n’abaturage, rishyirwaho n’abaturage cyangwa inzego zibahagarariye, rishobora kuvugururwa ntabwo turi ku ngoyi y’itegeko, kuba abantu batangiye gutekereza ko itegeko ryavugururwa ni uburenganzira bwabo ariko ntibibarangaze.

UM– USEKE: Amerika iherutse guha gasopo ibihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda kudahindura Itegeko nshinga mu gihe byitegura amatora ya Perezida wa Repubulika, mubona rihinduwe byagira izihe ngaruka?

KA: Hari ibihugu usanga byiha ububasha bwo kuvuga ko aribyo bibona ibintu neza, igihugu kigendera ku nyungu zacyo, u Rwanda ruri mu rwego rwo kuba rutahabwa gasopo, uwo ariwe wese yajya inama ariko ntabwo yaruha gasopo.

Amateka y’ihuriro n’uko ryabayeho

Abanyapolitiki barwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bakunze bakunze kuvuga ko iri huriro ry’imitwe ya politiki ari uburyo bwo kuniga ibitekerezo by’abanyapolitiki kugira ngo bajye babitambutsa byabanje kumvikanwaho no kwemezwa na RPF iri ku butegetsi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayigema avuga ko ibi bavuga nta shingiro bifite kuko  ihuriro ry’imitwe ya Politike rikomoka mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993 yahuzaga Leta yari iriho n’imitwe itavuga rumwe nayo.

Mu gusinya aya masezerano ngo habayeho gusaranganya ubuyobozi bw’igihugu ariko Abanyapolitike baza no kumvikana ko bagomba kumenya ko bose bakorera igihugu kimwe cy’u Rwanda, n’Abanyarwanda kandi bose baharanira amahoro, bityo umunyapolitiki wese akaba akwiye kujya aharanira inyungu ze, n’iyo yahangana agahangana ariko akanibuka ko bose icyo bavuga ari igihugu kimwe.

Kayigema avuga icyo gihe bashyizeho amategeko ngenga myitwarire agenga umunyapolitiki, anasaba ko habaho uburyo abanyapolitike bajya bahura bakiyibutsa incingano bafite zo gukorera igihugu kimwe.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imitwe ya politiki yari yitabiriye gusana igihugu yahuye kenshi, bareba ese aba bayobozi bagiye bagiye kujya mu nzego z’inzibacyuho ni bande? Bagamije iki? Bitwaye gute? Uko guhura kenshi nibyo byaje kubyara ihuriro.”

Ihuriro ryakomeje gukora mu gihe cy’inzibacyuho kugera ritowe n’abaturage mu itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 2003.

Kayigema avuga ko rishyirwaho byari itegeko ko umutwe wa Politiki wose ukorera mu Rwanda uba uririmo, kugeza mu mwaka ushize wa 2013, ubwo hajyagaho itegeko ngenga rishya rigenga abanyapolitiki n’imitwe ya Politiki ryasabye ko umutwe wa Politiki wajya winjira mu ihuriro ubushatse.

Iri huriro riyoborwa n’inama rusange igizwe n’abantu 44, aho buri mutwe wa Politike wohereza abantu bane bawuhagararira mu nama rusange (babiri baba ari abagore), unafite kandi ubushobozi bwo gushyiraho abasenateri bane mu Nteko Ishinga amategeko.

Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uriya Kayishema yaba ari wawundi wize Geographie ukomoka ku Kibuye? niba ariwe ko agaragara nkaho yashaje imburagihe, byaba se bifitanye isano n’ihuriro abereye umunyamabanga mukuru ntanyeganyezwa?

  • icyangombwa kumashya abanyarwanda tuba tubategerejeho si ukwirirwa muturyanisha , icyo tuakeneyeho ni ughanganisha ibitekereszo bitea imbere rubanda rugufi, ikindi mukanenga mukosora biganisha kwiterambere ryikiguhugu naho aturi uguhanga mugamije inyungu zanyu , nicyo dukundira FPR rwero umuryango mugari wabnayarwanda buri wese yibonamo iterambere rituzanira , buri munyarwanda akavuga akari kumutima,  icyo dutegerejee kuri buri shyaka ni iterambere kuri ikigihugu

  • amashyaka menshi mu gihgig ashobora kuba meza cg se mabi biterwa nuko akora , amashaka rero aho ayatugejeje turahazi ni umucuraburindi ribi. ubu gahunda irirho ni uko yashyira hamwe maze agafasha abanyarwanda kubahuza no gusenyera umugozi aho kuryanisha

  • Mujye mutubabarire ibyo byamashyaka harubwo bitwibutsa byinshi bibi byabaga kubwajye niyo muyavuze numva binteye umutwe twarayabonye ibyo yakoze 

    • Ongerahoko kwayo mashyaka yadutse igihugu kirimuntambara birasobanura byinshi.Ariko ibyuvuze nibyo.Nicyi gituma abenshi bavugako Habyarimana atagombaga kwemera almashyaka nintambara icyarimwe.Ko yibeshye ko azatsinda intambara 2

  • Icyagashe ibintu nuko amashyaka yagombaga guhitamo hagati ya RPF cyangwa MRND bitewe nintambara.Ibyo nibyobyishe demokrasi mu Rwanda uwagerageje kubigendamo neza ni Rukokoma.Ariko nawe ntacyo byamugejejeho kuko uibu nawe arimpunzi kimwe nabandi.

  • ARIKO ABANYARWANDA NTIMUKUNDA IMPINDUKA CHAQUE FOIS NI CRITIQUES MUGENDERAHO KUKI MWUMVA KO AMASHYAKA YO ADAHINDUKA HABERA IBIGANIRO BYIZA NIMUHUMURE  ZA MDR, HUTU POWER NI ZINDIIIIIII NTIBIZOGERA UKUNDI

Comments are closed.

en_USEnglish