Nyaruguru: Menya ubutwari bw’abanya Bitare muri Jenoside
Ngo Intwari zose ntiziririmbwa. Abagabo, abasore, ibikwerere n’abana b’abahungu b’i Bitare mu karere ka Nyaruguru barokoye Abatutsi barenga ibihumbi 10, amajoro atatu bahanganye n’Interahamwe n’abasirikare bitwaje imbunda, bacumbikira impunzi zabahungiyeho ibyumweru bibiri, nyuma barambuka bagera i Burundi. Umuseke waganiriye na bamwe mu barwanye iyo ntambara. Icyo gihe bari abagabo b’ibikwerere.
Abasaza nka Museruka Innocent,Rutabana Stephano, Rwanuma Faustin na bagenzi babo ni bamwe mu barwanye icyo gihe. Bavuga ko ubutwari no gushyira hamwe kw’abanyabitare kwatumye harokoka benshi.
Kuva na mbere ariko gutabarana no gushyira hamwe ngo byarabarangaga, nta mugabo wagumaga mu nzu iyo hagiraga igikangaranya agace. Umuco wo gufatanya mu manza zose, ibyiza n’ibibi, gutabarana, kugabirana, kurahurirana no gushyingirana byatumye bubaka ubumwe n’ubutwari bwakomeje no mu gihe cya Jenoside nk’uko babitangaza.
Jenoside itangiye mu gace kabo Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bya Nyaruguru,za Kibeho, Runyinya, Cyahinda na Nyakizu berekeje i Bitare hafi y’umugezi w’Agatobwe wahuzaga Gishamvu na Nyakizu.
Impamvu bahaje ngo ni uko no mu 1959 abahahungiye barokotse intambara yari yahereye i Butare yerekeza za Gishamvu. Ihosha igeze i Bitare aho bari bazi abagabo b’abarwanyi bakomeye kandi bashyize hamwe.
Jenoside ya 1994 itangiye aha, agasozi gahanamye ka Bitare kari kuzuyeho abantu benshi bahahungiye, abasaza barema imitwe yo gukingira impunzi. Abasore, abana b’abahungu, abagabo b’ibikwerere n’abasaza bagikanyakanya bari bazi kurwanisha inkoni, imiheto n’amacumu cyane.
Bagabweho ibitero n’Interahamwe ziherekejwe n’abasirikare amajoro atatu bakabatsinda ntihagire uwo babasha kwica.
Bohererejwe impapuro zibasaba guhungira mu kiliziya baranga
Nk’uko aba basaza babisobanura bamaze ibyumweru bibiri kuri aka gasozi ka Bitare ari abaturage benshi cyane, batunzwe n’inka n’ibiribwa bahunganye, n’ubwo iyo byashiraga biremagamo ibico bagasubira mu ngo zabo hafi aho bakazana ibiribwa.
Aba basaza bavuga ko Burugumesitiri wa Komini Gishamvu witwaga Kambanda Pascal yaboherereje impapuro ngo baze i Nyumba no mu Nyakibanda aho ngo bazakingirwa ntibicwe. Inteko y’abakuru bari aha i Bitare yemeza ko aho guhungira ku Kiliziya i Nyumba bagomba guhaguruka bakagana i Burundi.
Abatutsi bari barahungiye ku Kiliziya i Nyumba no ku Iseminari Nkuru ya Nyakibanda bizeye ko Interahamwe zitinya Imana na Bikiramaliya, mu bwicanyi bw’indengakamere bakorewe harokotse bacye.
Ab’i Bitare bakomeje gutsinda Interahamwe, nyuma bamenya amakuru ko Abasirikare bari gukusnaya intwaro zikomeye ngo bazazane n’Interahamwe babagabeho ibitero simusiga kuko bari bumvise ko abanyabitare barwana ubudatsindwa. Maze aba bigira inama yo guhaguruka bakerekeza i Burundi mbere.
Kuva i Bitare kugera i Burundi mu mirwano
Aba basaza baganiraga n’Umuseke bavuga ko bamaze iminsi micye ahitwa mu kabuga ka Bitare biga uko bagenda kuko bari benshi cyane.
Umwe ati “ Twigabanyijemo amatsinda atatu, abagabo n’abasore bakomeye bajya imbere abandi inyuma ya buri tsinda. Itsinda ry’abarwana cyane bashorera inka zacu, irindi rigakingira cyane abagore n’abana. Turagenda nabwo turwana n’utwazaga dushaka kutwicamo abacu.”
Bakoze urugendo rwa kilometero hafi 20 bagenda barwana n’uduco tw’Interahamwe kurinda bambuka Akanyaru bagera i Burundi ari abantu basaga 12 000 batuzwa mu nkambi ebyiri za Mureke na Mubuga mu majyaruguru y’u Burundi.
Batashye nyuma ya Jenoside basubira mu byabo nubwo basanze abenshi amazu yabo yarasenywe n’Interahamwe, bagerageza gusubiranya ubuzima.
I Bitare n’inkengero zaho abasaza bagihari bavuga ko babazwa no kuba abana babo ubu batakibona umwanya wo kubigisha kurashisha imiheto (kumasha), kwivuga, gutarama Kinyarwanda n’ibindi kuko ngo bakurira mu mashuri barangiza bakava aho mu cyaro bakajya za Butare na Kigali gukorera amafaranga.
Muri aka gace ariko usanga hari abana bakiri bato biga mu mashuri abanza bagitozwa kwivuga, amahamba no gutarama bigaragarira mu mihango y’ubukwe n’ibindi byiza basangira igihe cyabyo.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
46 Comments
wowwww I feel more Rwandan with this old fathers
Congz Basaza! Ndabemeye… abana banyu bo si ngombwa ngo mubigishe kurwanisha inkoni n’imiheto. Mubakangurire kujya mu gisoda bakimara kurangiza kaminuza. Ubundi bazabarindira umutekano, barinde n’uw’abandi banyarwanda
Uyu munyamakuru azanyarukire na Rubavu hari umugogwe wishe abasirikare 2 ba Habyarimana abambura n’imbunda ariko nawe yahasize ubuzima mu 1991 nabo barawanye..Ubutwari no gushyira hamwe bizakomeze kuba umurage w’abanyarwanda.
umugogwe numuki? kuki utavuga umututsi? mujye muvuga ibyo muzi
jack, bite ko uri agressif, bien sur que umugogwe ari umututsi, ariko hari ubundi bwoko bagira bitewe ninzu bavukamo, ashobora kuba umugogwe, umurenzi,umunyakarama……., bidakuyeho ko ari umututsi, so ntabyo avuze bitunvikana.
nabo gushimwa ubumwe bwabo ntibugasenyuke
nabo gushimwa ubumwe bwabo ntibugasenyuke, kandi Leta izabagenere ishimwe ry’amasaziro yabo
congs babyeyi beza muzi gufatanya mu bibi nibyiza. muragahorana Imana. Muge mutoza abo babana gutera ikirenge mucyanyu. Ndishimye kubwiy nkuru
Aba basaza biragaragara ko mu myaka ya 1994 bari bafite ingufu kandi bazi gupanga urugamba, kwigabanyamo amatsinda,abashorera inka abarinda abagore n’abana,igisirikare ndabona basanzwe bakizi. muri imfura gusa ubutaha muzandike no ku mugabo w’umugogwe wishe abasirikare 2 ba Habyarimana mu 1991 ariko nawe yarishwe yaritanze kuko yari imbere.
CORANGE ! GUMA, GUMA, GUMA!
wawuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
iy’inkuru iranshimishije. Imana ikomeze ibane namwe turacyabakeneye kubw’amateka yanyu meza
Dukwiye kufatatiraho urugero rwiza rw’ubutwari.
ariko igihe aho kigeze, nyuma y’imyaka 20 jenocide yakorewe abatutsi ibaye twagakwiye kumenya abantu nkaba kandi bagashimirwa kuko si benshi babishoboye nukuri…imana ibahe umugisha no kuramba
Aba basaza b’i BITARE ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu kurokora abantu ndabashimiye cyane,kandi bakomere bazabyishimira mu mibereho yabo yose.
aha ni iwacu sha ibyo bavuga ni ukuri baraturinze tukiri abana ahubwo leta nihibuke ibagezeho ibikorwa remezo nkamazi namashanyarazi .aba bazasa baraharwanye ndabizi
Uru rugendo rutoroshye rwarokokeyemo mukuru wanjye. Aba basaza Imana Ikomeze ibarinde kandi bakomeze guha impanuro abakiri bato kugirango bazakomeze ubutwari bnk’ubwabo.
Aba basaza b’intwari ku rugamba bagaragaje agaciro k’ubunyarwanda nyakuri batojwe n’abababyaye. njye bankumbuza amateka ya ba sogokuruza, nkifuza kubona ibihe bya mbere y’abakoroni, kuko ubu butwari ni umurage wa ba sekuruza babo. ariko kandi icyifuzo cyanjye ni uko aba basaza n’abandi nka bo bazerekwa imbaga y’abanyarwanda, kandi bakagenerwa imidari y’ishimwe. Aba ni inkotanyi cyane.
Aba Leta ikwiye kubaha ishimwe ry’ubutwali kandi bararikwiye rwose. niba ahari abana bafite bakitabwaho bakigishwa kugirango nabo bazagirire igihugu umumaro usumbyeho…
Dore imfura ndakaroga Rudahigwa, ikiganiro cyabo giteye ubwuzu umuseke.com mwandika ikinyarwanda neza nkumva mbuze icyo nabagororera.
Yoooo! Abanasaza narinarababuze muraho wazeh!mukomere cyane
Oh!Aba Bakambwe Intwari zacu ndabishimiye cyane. Njye nagiye i Bitare nyuma ya Genocide, niho hantu nasanze abantu bakuru kandi beza, numva birantangaje. Nafashe umwanya narangaye, ndeba ubwiza bw’abo basaza n’abakecuru babo n’abana babo bakeye, baberewe. Mbajije uko byagenze kugirango barokoke bangana uko, bambwira ko birwanyeho kugera i Burundi. Ni abantu b’abagabo nanjye ndabemera. Imana ibahe amasaziro meza. Muri Intwari , abanyu turabyibuka. Mwarakoze cyane.Imana yo idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, ibampere umugisha kdi izabahe iherezo ryiza.
ndumva ngize emotion sinari mperutse kubona abasaza basa gutyo nukuri!
Imana ibahe umugisha mwanfuramwe ndabibuka nubwo nari muto cyane ariko, ndibuka intwari Museruka uri umugabo rwose hamwe nabo mwari kumwe Imana izabakomeze kndi izabahe Imigisha.
aba basaza bakagombye kuwigisha umucow’ubutwari ukazatugeza kuri byinshi kandi ni koko uyu muco watugirira akamaro
UM– USEKE i just love you people
Muri ingenzi mu byo mukora, mukomereze aho cyane
Eric wakoze kuduha inkuru nk’iyi
Mubyukuri ndumva amarira atemba emotion ziranyishe ndebye izi mfura numva mbuze icyo nkora gusa ndebye izimfura numva mbuze icyo gukora leta nifashe ababantu ibagororere kimwe nizindi ntwari zose kuko kurokora abantu banagana gutya ntago ari ibintu byoroshye
Ndanezerewe cyane kubw’aya mateka meza kandi mazima.Ngize ishyaka ryinshi ryo kuzahagera nkabona bano basaza kuko nanjye ngo ba sokuru niho bakomoka.Ubwo butwari mubarage abana banyu,kugirango bzarengere u Rwanda n’abanyarwanda bose.Aya mateka ajye yandikwa kandi abwirwe abantu,bityo umutima wo kwitanga no gukunda igihugu ukure.
Muri beza Bakambwe, kandi murizihiye, gusa ni uko iri koranabuhanga ritabataka ngo mubyumve ariko uyu wabashyize kuri uru rubuga yarakoze
Aha i Bitare hashyizwe ikimenyetso cyibutsa ubutwari bwaba basaza. Iki kimenyetso cyahashyizwe le 07 . 04. 2014 mu gutangiza icyunamo cyuyu mwaka,
Ababasaza ni ingangare ntibagamburura kumugambi.Barokoye abatutsi benshi bavuye impande zose za nyaruguru na nshili. Rwanuma Rwa Gasamunyiga, Museruka wa Bizimana Nahayo wa Murera,Nahayo wa Gashi ba Munyantore,Rugenera wa Gahutu,Kayitaba ka Rufene nabandi benshi rwose bakwiriye umudari mba ndoga Sebugabo (wari umutware wabo)!
Aba basaza ni ntwali ,kabsa ariko hari undi musaza wafitanyije nabo wintwali witwa Munyentore Faustin nawe ni intwari kabsa
Aba basaza baradushimishije cyaaaaaaaaaaaaane nintwari pe bakwiriye ishimwe. muzasubireyo mubatubwirire ko ibyabo byadushimishije, kandi turifuza ko mwakora uko mushoboye kose ibyaba basaza bikagera no kubagira icyo babamarira babibashimira. muzatubarize na numero za telefone umuntu yababonaho. twabakunze cyane
Yego disi ahubwo yitwa MUNYANTORE Francois ariko ubu arashaje
Abatanze ibitekerezi bishima aba basaza bambabarire jye nzi bitare kurusha uko bayizi kuko naharaye iminsi ine muri genocide. Icyo nemeza ko iyi nkuru itabeshya ni kimwe gusa: abanyabitare kera bashobora kuba bsri bihagazeho kuburyo interahamwe bari baturanye zatinyaga kubatera arjko reri twemere koabanyabitare bari bafite imyumvire iri hasi cyane mu gihe cya genocide.icyo nibuka ni uk batubwiraga ngo twahunze inzara kuburyo najwemeza ko mu gihe twari tumaze ibyo byumweru bibiri duhangayitse bari bakirara mu nzu zabo babona b’uwishwe n’inzara ugcukuye ikijumba mu mirima yabo bakamwirukana ngo ni abashonji b’igikongiro bahunze inzara. Mumbabarire rwose iyi nkuru irantonetse. Ubihakana azabaze abarescapes vanyuze bitare bavuye cyahinda.
Ariko urantangaje ko wamaze iminsi ine hanyuma ukarokoka abasigaye icyahinda harokotse bangahe harya….iyo uguma yo ubu uba uvuga. Ese uziko ziti ya nterasi zo hakurya I Rusenge zatinyaga kubatera ariko zazaga kwiba. Ucyo nkubwiye cyo ni abagabo barokoye abantu bahungisha amatungo yabo bajya mu ma camps I Burundi ndetse bamwe barahwa Na Macinya sha…aho kuzira interasi. Ibyo kubuza gucura ibijumba birantangaje….
yoooooo banyibukije ibyi BITARE UYU MUNYAMAKURU IMANA IMUHE IMUGISHA TWARI DUTURUTSE ICYAHINDA BAZA KUDUTABARA TUGEZE MUGATOBWE BENSHI BAMAZE KUKAGWAMO. IYI NKURU NIYO RWOSE. ESE agatobwe ko kakamye karagabanutse pe byagenze gute aba nyabitare bravo
I Bitare kweli,iwacu heza disi iyinkuru ni impamo nanjye niho mvuka abashaka kuhagera bazambaze kuri [email protected], 0788686633,0722686633.
UKO NIKO KUBA UMUNYARWANDA
yoooooo nibyo nukuri ndumugabo wo kubihamya kuko harokocyeye abantu benshi jye nari umwana ariko twari ku kandi gasozi ka gashiru niho twarokocyeye ,ndashima uwo bitaga Munyantore nubwo ashaje ,ariko sinzamwibagirwa nubwo nari muto, kuko yakoze ibyubutwari IMANA IMUHE IMIGISHA kuko ndibuka ukuntu bagiye imbere abandi kumpande ,abandi inyuma tukagera I Burundi sinabyibagirwa ,banyibukije amateka ,ariko disi abasaza bacu bamaze gusaza.
Ndabashimiye nukuri Imana ibahe imigisha ,abo twararanye aho bita mubisi mukomere ,ndetse no mwikawa ,ndashimira uwo bita sebahizi ijambo yatubwiye twiruka mu masaka ngo ba batanze murapfa none nimujyende mutapfira mu maso ubwo uwo bitaga karambizi wumuporisi arimo aturasa ndabwira umuntu wese usoma aya magambo ujye ukora neza ukiriho kandi ineza izakugarukira kuko nijya mukibu nzasura umuryango wa sebahizi kuko batubwije ukuri . IMANA YANGIRIYE NEZA KUKO YANYONGEREYE IMINSI YOKUBAHO ISHIMWE.NUKURI NDANYUZWE NUKONDI YARAKOZE.
BIRORI NUKURI KOMEREZA AHO!!!! ARIKO GARAGAZA NUWARI UMUGABA W’INTWARI ZA BITARE Mze Francois MUNYANTORE KANDI MUKUREHO AMAKURU AHAGIJE AKIRIHO!!!! DORE KO ARIMO ASAGURA IMYAKA IJANA KUKO YAVUTSE 1914!!! REKA KANDI TWIBUKE IZI NTWARI ZATABARUTSE ARIKO ZITSINZE URUGAMBA!!!!! Mze MINANI LAURANT(NTUNGIRWA I SHEKE),Mze MUROGOSHAKA JOSEPH,Mze GAHUTU Andre (kabusanza i Gashiru),Mze RUGAJU(Gasharu i GASHIRU),Mze KANYEMERA(RUGOMWA i gashiru),Mze KANYEMERA(NYAMPETA i makawa kuwa rusonga BITARE),Mze RUBANGURA(i GASHIRU mu bahuga)Mze RUZEZWA(i GASHIRU mu bahuga) Mze SENYANGE(mwarimu umwenemugunga i BITARE)n’izindi ntwari zose zitazwi cyane cg zitazwi nanjye muzishyireho zimenyekane bihagije!!!! mubasaza bakuru cyane bakiriho twavuga nk’abasaza MURARA Gerard se wa Director GAHAMANYI Andre, umusaza MUNYANTORE Francois se w’INTORE SHINGIRO Jean de Dieu,umusaza RUTABANA stephano se wa Padiri REBERO n’abandi basaza ndi gukora igitabo cy’amateka y’ubutwari bw’i BITARE nzakibagezaho mwese guhera 1934!!!!! From intore SHINGIRO
icyo gitabo uzakitugezeho diii, muri aba bose menyemo mzee senyange, na padri REBERO jean damascene, twariganye kwa mwarimu mukamusoni ALICE (IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA) ndazi neza ko mu bantu basoma iyi nkuru no mu bo twiganye icyo gihe muzi uko ALICE yatureze!!! iyo mwibutse ndarira yambereye maman ni ukuri, yatwigishije byose, urukundo kubana, ubwenge, yewe uyu munsi njya ntekereza ko twakagombye gusura abana be dore ko basigaye ari imfubyi, abakuru barera abato. YEMWE BANTU BO MU CYAHOZE ARI GISHANVU NTA MUNTU WANSHYIGIKIRA NGO TUZASURE ABO BANA?BA IRIBAGIZA MARI ROSE, BA KAYITESI LILIANE VOIR NYARUNDENDE, ba chantal mbegeti, ba PADRI REBERO, BA GLORIOSE MUTESAYIRE, BA KALISA KALLISTE, BA KARENZI BA JEAN MARIE BA MUHIRE,BA GERARDINE UWIZEYIMANA…….
Muri Intwari peee. Imana yo mw’Ijuru izabibukire ku mirimo yanyu
RWOSE IZI NI IMFURU Z’I BITARE. NSOMYE IYI NKURU MPITA NIBUKA UKUNTU BATAROKOYE GUSA ABANYABITARE cg ABARI BABAHUNGIYEHO; AHUBWO AHO BANYURAGA HOSE, ABABAGA BARIHISHE BARABASANGAGA BAKAJYANA. BANYUZE I RUNYAMI YA NGERA, NYARUGANO YA MURAMA, BAGERA KURI KABURIMBO, NUKO BAKOMEZA KIYONYA YA NGOMA. IKINDI NIBUTSE NI UKO I NYARUGANO NTAWIGEZE ABABANGAMIRA AHUBWO HARI UMWANA(UBU NI UMUGABO) WARI WIHISHE KWA RUGEMA NUKO ABATURANYI BE BABONYE UWO MURONGO W’ABANYABITARE BAMUGIRA INAMA YO KUJYANA NABO NGO AHARI WE YAZAROKOKA KUKO ABABYEYI BE HARI HASHIZE IMINSI MIKE BAHITANYWE NA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI. IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA. IZI MFURA NAZO IMANA IZIHE KUZATABARUKANA UBUTWARI.
Nyuma y’iminsi micye ahubwo turashyira film documantaires y’ubutwari bw’abanyabitare kuva 1959-1994!
Comments are closed.