Digiqole ad

Ibikorwa bya Mgr Classe muri Politiki y’u Rwanda mbere y’urupfu rwe muri 1945

Uyu mugabo wakomokaga mu gihugu cy’u Bufaransa wabaye umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva muri 1922  kugeza yitabye Imana muri 1945 yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Politiki n’uburezi mu Rwanda  rwa mbere y’ubwigenge.

Mu gitabo cya Prof Emmanuel Ntezimana yise: Institution et peuples; L’Eglise Catholique et l’évolution politique, sociale, et culturelle du Rwanda dépuis 1945 ku ipaji ya 8-9  yanditse ko Musenyeli Léon Classe yagize uruhare rugaragara mu mikorere y’inzego za politiki, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda kugeza yitabye Imana muri 1945.

Mu rwego rwa Politiki, Musenyeli  Classe  yaharaniye ko igice cya Gisaka cyari cyahawe Abongereza kigarurwa ku Rwanda rwategekwaga n’umwami Yuhi IV Musinga.

Mu guharanira ko Gisaka igarurwa ku Rwanda, Classe yavuze ko byaba bibabaje kwambura u Rwanda igice cyaryo ukagiha u Bwongereza bwari busanganywe igice kinini cya Afurika.

Yongeyeho ko byaba ari uguhemukira igihugu cyatanze ibiribwa n’abikorezi kibiha ingabo z’Abongereza n’Ababiligi mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

Mu rwego rwa Politiki kandi, Musenyeli        Classe yaje guhinduka umwami Musinga aramwanga amwangisha Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe(Société des Nations) ndetse agira uruhare mu gutuma acibwa  mu gihugu cye muri 1931.

Bernard Lugan mu gitabo cye: L’Histoire du Rwanda, de la Préhistoire à nos jours ku ipaji ya 335, yanditse ko umwami Musinga yanze kuyoboka Idini Gatolika ry’Abazungu ndetse anabibuza abana be n’abatware b’ibwami.

Ibi ntibyashimishije Musenyeli Classe wakoze ibyo ashoboye byose Musinga aza gucibwa na Guverineri Voisin wari uhagarariye umwami w’u Bubuligi mu Rwanda.

Musenyeli Léon Classe niwe kandi wasabye ubutegetsi bw’u Bubiligi ko Rudahigwa yazasimbura Se ku ngoma.

Uburyo Rudahigwa yimitswe nabwo ntibwavuzweho rumwe n’abiru ndetse na rubanda kuko imihango yategenywaga n’ubwiru( Itegeko nshinga ry’ubwami bw’u Rwanda rwa kera) itakurikijwe.

Rudahigwa yabaye umwami wakunzwe na Kiriziya mu myaka yabanje y’ubutegetsi bwe ariko baza nawe kumuhinduka kuko atemeye amacakubiri bazanye mu Banyarwanda guhera mu myaka ya za 1950.

Umwami Rudahigwa , abanyamateka bise Le Veritable Constantin( bashaka kuvuga ko yakoze nk’ibyo umwami w’abami Constantin  wo mu cyahoze cyitwa Empire Byzantin yakoze ubwo yabatizwaga na Kiliziya Gatolika bigatuma Ubukirisitu bukwira mu Baromani bose)yabaye imbarutso ikomeye mu gukwirakwiza Ubukirisitu mu Banyarwanda amaze kubatizwa na Musenyeli Léon Paul Classe muri 1943.

Mu myaka yaza 1927, abatware bamwe na bamwe bakomeye b’i bwami bari baratangiye kujya muri Kiliziya Gatolika ari benshi.

Ndetse n’umukobwa wa Musinga witwaga Musheshambugu nawe yanze kumvira inama za Se zo kutaba Umukirisitu ahitamo kubatizwa.

Ku rundi ruhande ariko, rubanda rusanzwe bari bakikundiye Musinga ndetse abenshi batarajya mu Bukirisitu mu buryo bweruye.

Mutara Rudahigwa amaze kwima ingoma, akabatizwa ndetse Nyanza akayegurira Yezu Umwami (Christ-Roi), Abanyarwanda benshi bahise bayoboka idini Gatolika ku bwinshi.

Umusaza witwa Shingakimwe wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagali ka Nyagasozi (uyu musaza yitabye Imana mu minsi yashize) wahoze ku bagaragu bo kwa Rudahigwa, yabwiye UM– USEKE ko nubwo Abanyarwanda benshi bagiye muri Gatolika, hari  bamwe bakoraga n’imihango yo kubandwa, guterekera no kuraguza.

Musenyeli Léon Classe yapfuye azize uburwayi bukomeye yagize bukamuzahaza. Yaguye I Bujumbura ku italiki ya 31, Mutarama 1945 ashyingurwa I Kabgayi nk’uko Wikipedia ibivuga.

Leon Classe yavutse muri 1874 mu Mujyi wa Metz mu Bufaransa atangira umurimo w’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda guhera muri 1922 asimbuye Musenyeli John-Joseph Hirth.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muraho! Ni byiza kwandika ku mateka; biba byiza kurushaho kuganira n’abanyamateka kuko nk’ubu bari kukubwira ko ibyo wanditse byose muri iyi article ushobora kubisoma muri PhD thesis ya Pr Paul Rutayisire yitwa “La christianisation du Rwanda (1900-1945). Méthode missionnaire et politique selon Mgr Classe”. Wenda yajyaga kukunganira birenze uko igitabo cya Bernard Lugan cyagufashije!

  • Ubu se umuntu yakwemeza ko Mgr Classe yagiriye u Rwanda akamaro? Ntabwo wakuraho umwami wimitswe biciye mu nzira zizwi ngo ube ukunda abo yayoboraga. Muzongere mucukumbure neza ibya Classe muzasanga ari agahomamunwa kuko ariwe ntandaro y’ibibazo byinshi byagaragaye atakiriho!

  • Jye icyo muziho nuko ariwe watumye bene wabo batangira kwanga Rudahigwa avuga ko yavanye intwaro mu budage zo kumara abazungu bari mu Rwanda gusa Classe yakoresheje imbaraga yarafite ariko yapfuye mbere ya Rudahigwa kandi mbanza ngo ariwe wari waramubyaye mu batisimu

Comments are closed.

en_USEnglish