Buri wese wize amateka bamwigishije ko hari uburyo butatu bw’ingenzi bwo kuyiga, inyandiko (Written sources), kumva uko abakuru bumvise ibya kera babivuga (Oral sources) no gucukura, kuvumbura ibyatabwe mu matongo (Archeology). Umuseke wahisemo kubagezaho uko abahanga mu mateka biga ibyabayeho mu bihe byashize bifashishije ubumenyi bahabwa n’ibisigazwa by’amatungo, ibihingwa, cyangwa ibikoresho aba kera bakoreshaga mu […]Irambuye
Umwe muri bene wabo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’U Butaliya Silvio Berlusconi witwa Il Giornale aravugwaho kuba yari atunze Mein Kampf, igitabo cyanditswe na Adolf Hitler wayoboye u Budage mbere no mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yabaga. Iki gitabo abanyamateka bemeza ko aricyo cyari indiri y’ibitekerezo by’ishyaka rya NAZI rivugwaho kuba ryarateguye rikanashyira mu […]Irambuye
Mu gitabo Inganji Karinga ku ipaji ya 80 kugeza ku ya 84, ingabo z’u Rwanda zari zarahurijwe mu mitwe itunganyije neza, buri mutwe ufite icyo ushinzwe. Iyo byabaga ngombwa ko u Rwanda rutera igihugu runaka, hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kugira ngo ingabo zitazagira icyo zibura ziri ku rugamba. Kuri buri nkiko (imipaka y’ubu) y’u […]Irambuye
Eichmann yari umwe mu basirikare bakuru ba Adolph Hitler ufatwa nk’uwateje Intambara ya Kabiri y’Isi akaba yari akuriye ishyaka rya Nazi mu Budage. Uyu ari ku isonga ry’abateguye Jenoside y’Abayahudi, mu mayeri akomeye cyane Mossad yaje kumugwa gitumo aho yari yarihishe muri Argentine imutwara nta urabutswe imuburanishiriza muri Israel nubwo yari Umudage. Yari Lt.Colonel Eichmann […]Irambuye
Iki gitabo cyanditswe na ‘Mgr’ Alexis Kagame . Iki gitabo gitangira gisobanura icyo Inganji karinga bivuga. Inganji ni ijambo rituruka ku nshinga ‘Kuganza’. Inganji Karinga bivuga ko Ingoma y’u Rwanda y’Ingabe yitwaga Karinga yaganje (Kugaanza) izindi igasigara yihariye aho zahoze zose. Nk’uko Mgr Kagame yabyanditse, ngo ijambo Karinga ryo nta cyo ryavugaga mu Kinyarwanda cyo […]Irambuye
*Mukamurenzi Louise wari igitambambumbuga muri Jenoside, nta muntu wa hafi, haba kwa se na nyina, wasigaye, yashimiye abamuhishe. Amateka y’u Rwanda rwo hambere atugaragariza ko Ubunyarwanda bwabaye ishingiro ry’ubutwari bwo kubaka igihugu no kukirinda. Isano Abanyarwanda bemeraga ko basangiye yabasangizaga urukundo n’ishema bari bafitiye u Rwanda. Ibi byaheshaga Abanyarwanda igitinyiro imbere y’amahanga kugeza ku mwaduko […]Irambuye
Mu 2012 urukiko rwa Arusha rwahamije Capt Ildephonse Nizeyimana ibyaha bya Jenoside birimo gutanga amabwiriza yo kwica Umwamikazi Rosalia Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare. Gicanda yari umuntu wubashywe kandi ukundwa na benshi, urupfu rwe ku itariki 20 Mata 1994 rwabaye nk’intango y’ubwicanyi bukabije ku batutsi i Butare muri Jenoside yabakorerwaga n’ahandi mu Rwanda. […]Irambuye
“Yaguye ivutu” ni umugani baca babonye umuntu waguwe nabi n’ibyo yariye cyangwa se byamwishe buhambe; ni bwo bavuga ngo “Naka yaguye ivutu”. Wakomotse ku mugabo Rwahura rwa Magenda wo mu lceni mu Bungwe (Butare), ahagana mu mwaka wa 1500. Umwami Ndahiro Cyamatare amaze kwicwa n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo ho mu Bugamba mu Cyingogo […]Irambuye
Kayonza – Ibitaro bya Gahini byafunguye kumugaragaro mu 1927, hari hashize igihe gito hatangirwa serivisi z’ubuzima ku banyarwanda. Ibi nibyo bitaro kandi Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Rozalia Gicanda bavaga i Mwima bakaza kwivuza. Ubu ibi bitaro biritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 90. Ibi bitaro byubatswe n’itorero ry’Abangilikani(itorero ry’ububyutse) mu Rwanda, nibyo bya mbere byari byubatse […]Irambuye
Mu gitabo cyanditswe n’umunyamateka witwa Nyirishema Celestin kitwa “Ibyatahuwe ku mateka y’u Rwanda” hagaragaramo inyandiko ivuga ko umugabo witwaga Kibogo yavuye mu ijuru akaza ku Isi (Abanyarwanda ba kera bari bazi ko Isi yose ari u Rwanda) gupfira abantu (Abanyarwanda). Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Celestin Nyirishema kuri uyu wa kabiri yemeje ko Kibogo yabambwe […]Irambuye