Digiqole ad

Adolf Hitler ngo yanywaga ibiyobyabwenge birimo ‘Mugo’(Heroine)

 Adolf Hitler ngo yanywaga ibiyobyabwenge birimo ‘Mugo’(Heroine)

Adolf Hitler ngo yaba yarakoreshaga ibiyobyabwenge.

Mu gitabo cyiswe ‘Der Totale Rausch (The Total Rush)’, cy’umwanditsi witwa Norman Ohler cyanditswe mu mwaka ushize, harimo inyandiko yatanzwe n’uwari umuganga bwite wa Adolf Hitler zemeza ko yakoreshaga ibiyobyabwenge birimo icyitwa ‘Mugo (Heroin)’, Cocain na morphine.

Adolf Hitler ngo yaba yarakoreshaga ibiyobyabwenge.
Adolf Hitler ngo yaba yarakoreshaga ibiyobyabwenge.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hitler(1933- 1945) ngo abaturage banywaga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo na ‘methamphetamine’ izwi ku izina rya ‘crystal meth’.

Abasirikare b’u Budage bwa Hitler nabo ngo banywaga ibiyobyabwenge ku rugero rwo hejuru nk’uko bigaragara muri kiriya gitabo.

Hari ikinini cyitwa ‘Pervitin’ ngo cyahabwaga abasirikare benshi bo mu ngabo z’u Budage zitwaga ‘Wehemacht’. Iki kinini ngo bakinyweye ku bwinshi ubwo bajyaga gutera u Bufaransa muri 1940, bakabufata byihuse.

Ikinini ‘Pervitin’ ngo cyakorwaga n’uruganda rwitwaga ‘Temmler Pharmaceutical Company’ rwabaga mu murwa mukuru Berlin.

Abasirikare ngo bagikundiraga ko gituma batumva ububabare kandi bagahorana akanyabugabo ku rugamba, nta kudohoka. Iki kinini ngo cyatumaga babasha kumara iminsi itatu cyangwa ine badasinziriye kandi bagakomeza urugendo.

Umusirikare w’umuganga witwa Otto Ranke yakoze ubushakashatsi kuri kiriya kinini agiha bamwe mu bakorerabushake b’abanyeshuri, aza kugera ku mwanzuro w’uko gishobora gufasha ingabo z’u Budage gutsinda intambara.

Si ingabo z’u Budage zivugwaho gukoresha ibiyobyabwenge gusa ku rugamba mu ntambara ya kabiri y’Isi (1940-1945), ahubwo ngo n’ingabo zishyize hamwe (Allied Armies) nazo zakoreshaga ibinini byongera ingufu byo mu bwoko bwa ‘Amphatamines’ bita ‘Benzedrine’.

Kubyerekeye abategetsi b’u Budage, ngo bo bikundiraga ibiyobyabwenge byabo bwite byakorewe iwabo.

Umwanditsi w’igitabo ‘Der Totale Rausch (The Total Rush)’, Norman Ohler yabwiye Radio yitwa Vice ko bamwe mu bakuru b’ingabo nka Ernst Udet bakundaga ibiyobyabwenge byihariye.

Ernst Udet (uyu yari ashinzwe ingabo zo mu kirere) we ngo yakundaga ‘Methamphetamine’; Naho uwitwa Göring we agakunda ‘Morphine’, ku buryo ngo bari baramuhimbye Möring babikomoye kuri morphine yakoreshaka.

N’abakozi ba Hitler, nka gafotozi bwite we witwaga Heinrich Hoffmann nawe ngo yakoreshaga ibiyobyabwenge.

Amaze gusuzuma neza inyandiko z’amateka y’ingabo za Hitler na za raporo z’umuganga we bwite, umwanditsi Norman Ohler yaje kumenya neza uburyo ‘Führer’ ariwe Hitler yakoreshaga ibiyobyabwenge.

Umwanditsi ngo yaje gusanga Hitler yari afite uburwayi, byaje gutuma ashaka umuganga wihariye waje gukorana nawe mu gihe cy’imyaka icyenda yose.

Uyu muganga waje kugira izina rikomeye ndetse bimufasha no gukorana bya hafi n’ibigo bikora imiti na za ‘hormones’ zo gutera mu matungo.

Ashingiye ku makuru yakuye mu nyandiko za Morell, Norman Ohler yerekana ko Hitler ngo yakoresheje ibiyobyabwenge bitandukanye ariko ngo ntiyakoreshaga ikinini cya cyane Pervitin. Ngo kuva yagera ku butegetsi yatewe inshinge z’ibiyobyabwenge zigera kuri 800 zirimo n’ikiyobyabwenge bita ‘Opiate Oxycodone’.

Ngo mbere gato y’uko intambara igenda ikomerera, mu 1943 Hitler yagiranye inama na Benito Mussolini wayoboraga u Butaliyani bwari bufatanyije n’u Budage. Gusa, ngo mbere y’iyi nama, Morell yahaye Hitler ikoyobyabwenge kitwa ‘Eukodal’.

Mu muhindo wo muri 1945, ubwo Hitler yiyahuraga ari kumwe n’umugore we Eva Braun ngo yari mu gahinda kuko atari akibona ibiyobyabwenge kubera ko muganga we Morell atabashaga kujya mu mujyi guhaha ibiyobyabwenge.

Urubuga rwa internet History.com dukesha iyi nkuru, ruvuga Norman Ohler yemeza ko yanditse kiriya gitabo atagamije gusiga ibara ubutegetsi bwa Hitler ku ngingo yo gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kugaragaza ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n’ibiyobyabwenge.

Yemeza ko igitekerezo cyo kurimbura Abayahudi (Final Solution), kucyandika mu gitabo cye ‘Mein Kampf’, Hitler yabikoze mbere gato y’uko atangira gukoresha ibiyobyabwenge.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iyi n’imitwe abadage bashakishije ngo bi couvre bajijishe cga bahishire ububi cga ubugome bwabo kamere kugirango abantu ntibagakomeze kubafata nk’abagome bindengakamere none kuko babaye baruharwa kubw’icanyi buhabanye bakoreye abayahudi.Isi yose yabonye kandi biteye ubwoba, ubu barimo kujijisha ngo n’ibiyobyabwenge banywaga byabateye kwica abantu muri buriya buryo. Ntawabyemera, icyo tuzicyo kitanava mubantu babonye buriya bwicanyi. Umvako bavuga interahamwe zo mu Rwanda, izizo zirarenze. Nibemere nyine ko umudage ari umu NAZI kandi bitazahinduka. Niba baranywaga ibiyobyabwenge se bibatuma kwica bariya bayahudi n’impinja zabo, kuki bitabatumaga kwicana bo ubwabo cgango bihinde mubadamu n’abana babo? Niba aribyo byabayobyaga? Iki n’ikinyoma gihimbano. Reka n’interahamwe mu Rwanda nazo zizitwaze ko zanywaga ibiyobyabwenge aribyo bayabongozaga kwica icyitwa umututsi wese aho ava akagera cga se n’umuhutu udashaka gukora nkabo. Ibinyomaaa gusa gusaaaa. Iyi n’imitwe batetse ngo bahindure isura y’amateka mabi yabo kw’Isi hose. Nay’ubusa byarabaye, baragaragaye, nibajye bemera ko ibisekuru byabo byari abagome babi. Kandi bemere ko génération itizigera ikora nkabababanjirije. Uku niko kuri aho guhimba ibinyoma gusa.

    • Ubujiji buragwira ! Ubwo se, ibyo byose uhurutuye bihuriye he n’ibyo uriya mwanditsi yisobanuriye ?!

    • Ibintu wanditse hano ntawabiha agaciro, none se niba wasomye iyi nkuru ntubona ko havuze ki Ibitabo cya Hitlel cyuzuyemo “Mein Kampf” yacyanditse ataratangira gukoresha ibiyobyabwenge!

  • propagande.com

  • UYU NI UMUNYAMAKURU CYANGWA NINJIJI ITEREYE AHO!!!
    IBYO WANDITSE UBIKUYEHE!!
    WANDITSE IYI NKURU WASINZE!!
    URI NIZEYIMANA JEAN PIERRE……

Comments are closed.

en_USEnglish