Urugo rwa Musinga, akarwa k’Abakobwa, ibigabiro bya Rwabugiri….i Rusizi na Nyamasheke
Ibiranga amateka y’u Rwanda biri henshi mu gihugu, gusa hari bimwe na bimwe bifite amateka akomeye bitaratunganywa ngo bisigasirwe neza bibe ahantu h’ubukerarugendo. Nko mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ni hamwe mu hari ibimenyetso by’amateka amwe ya vuba n’aya kera byakwitabwaho bikabyazwa umusaruro bikigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyabo.
Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu niho hari urugo rw’Umwami Yuhi Musinga aho yatuye ubwo yari yaraciwe mu Rwanda mbere yo kujyanwa i Moba muri Congo aho bivugwa ko ariho yatangiye.
Aha kandi niho hari ibigabiro bya Rwabugiri, akarwa k’Akabakobwa batwaraga inda z’indaro, urugo rwa Richard Kandt Rezida wa mbere w’u Rwanda n’ibindi…ariko bitaratunganywa kugeza ubu.
Urugo rwa Yuhi Musinga ndetse n’aho abazungu bamufungiye ubwo yari yaraciwe, biherereye mu murenge wa Kamembe Akagali ka Kabatero, urugo rwa Musinga ubu rugaragazwa n’umuvumu w’inganzamarumbu uhari, imbere y’uyu muvumu ngo niho yakiriraga abamusuraga aha yari yaraciriwe bakaganira.
Ibigabiro by’Umwami Kigeli IV Rwabugiri byo biri ku nkengero za Kivu mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Aha kandi ngo hahoze n’urugo rwe ndetse ngo niho yahagurukiraga mu ntambara no ku kirwa cya Idjwi yarangiye akigaruriye.
Gusa Rwabugiri yari anafite urundi rugo ahitwa ku Kabunyoni ka Nyamirundi, mu Murenge wa Nyabitekeri.
Umwaro w’Umwami
Mu Mataba ya Nyamasheke, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi niho nanone hari umwaro w’Umwami Kigeli IV Rwabugiri yatsikagaho ubwato bwe avuye ku rugamba, aha kuri uyu mwaro ngo ni naho yogeraga.
Akarwa k’abakobwa
Abakobwa babaga batwaye inda z’indaro ntibicwaga, ahubwo bajugunywaga kuri aka karwa bikitwa ko babaroshye mu Kivu, aka karwa k’abakobwa gaherereye muri Nyamasheke. Kuroha yo umukobwa watwaye inda byari igihano n’urugero rukomeye rwatumaga abakobwa batarashyingirwa birinda kwishora mu busambanyi.
Bivugwa ko abakobwa benshi bajugunywe ku karwa k’Abakobwa batwarwaga n’Abashi bo hakurya mu Bunyabungo n’Ubuhavu bakabarongora bakabagira abagore babo.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Amateka,twari dukwiriye kumenya..ni byiza cyane
MUKOMEZE MUTUGEZEHO N’IBINDI
NUKURI MURAKOZE KUBWAYAMATEKA MUTUGEZAHO,RWOSE MUKOMEREZE AHO.
Murakoze kutugezaho aya mateka. Minisiteri ya Julienne UWACU, IGIRE ICYO IKORA AHA HANTU HATUNGANYWE RWOSE HAKORERWE N’UBUKERARUGENDO. ni ZAHABU TWIBITSEHO. NSHIMIYE N’ABATURAGE BAHATUYE KO BATASIBANGANYIJE IBIMENYETSO BY’UMUCO N’AMATEKA, NK’UKO IBYARI HAGATI MU GIHUGU IBYINSHI BYASIBANGANYIJWE.
Amateka ni meza nkatwe tukiri bato twishimira kumenya ibaranze u RWANDA bityo yukamenya aho twavuye,aho tugeze n’aho tujya dore ko hose ari kure.Rubyiruko mureke tugire umuco wo gusoma twibanda kumateka yacu.
amateka nigitangaza. kubona imyaka yose ayamateka azwi ariko atavugwa?
nikimenyetso cyuko u rwanda rulimo gutera imbere
birashimishize cyane aho hantu hakwiye development bahagire cite touristic
Aya mateka nimeza ndagushimye cyane inkuru amafoto nibya kinyamwuga ngarutse kubihano byahabwaga abakobwa nibyiza byatumaga birinda ubusambanyi bakagumana ubusugi kugeza abonye umugabo akubaka urugo umutima urihamwe naho ubungubu ntasugi ikibaho ngo niterambere ryaviyo umukobwa ashaka yarahuye nabeshi batandukanye bigatuma ingo zisenyuka nyuma yimyaka itanu hagarutse ibihano guta ampinja mumisarane byacika murakoze
Hano hari kuzavuka ubwoko bwitwa “Abarohwa”
Comments are closed.