Digiqole ad

Brussels: Mushikiwabo mu biganiro byiga ku mahoro muri Central African Republic

 Brussels: Mushikiwabo mu biganiro byiga ku mahoro muri Central African Republic

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo muri iki kiganiro n’abanyamakuru.

Brussels, mu Bubiligi – Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari mu nama yiga ku bibazo by’umutekano mu gihugu cya ‘Central African Republic’. U Rwanda rusanzwe rufasha iki gihugu mu kongera kubaka amahoro arambye.

Muri iyi nama, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutewe impungenge n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje guterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri ‘Central African Republic (CAR)’.

Gusa, yavuze ko u Rwanda rwanyuzwe n’intambwe CAR imaze guterwa kuva ku nama nk’iyi iheruka mu mwaka wa 2015.

Yagize ati “Guverinoma yacu yakiriye neza Guverinoma ihuriweho n’impande zose, yashyizweho ngo ikorane na Perezida mushya watowe n’abaturage. Byakuyeho igihe cy’inzibacyuho ndetse bigarura ubuyobozi bushingiye ku itegeko nshinga.”

Mushikiwabo yavuze kandi ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y’ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, izashyiraho gahunda yo kubambura intwaro.

Ati “Iyi gahunda y’igihugu yo kubambura intwaro, inarimo uburyo bwo kubasezerera no kubasubiza mu buzima busanzwe nk’abandi baturage.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko izi gahunda z’ibiganiro bishyikiwe n’abanyamadini, ari intambwe ikomeye yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanya- CentralAfrican.

Avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubafasha kubaka amahoro arambye, kuko riyemeje gushyigikira bene izi gahunda binyuze mu gusangira inararibonye.

Asoza ijambo rye nk’uko tubikesha urukuta rwa twitter rwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Mushikiwabo yongeye gusaba imitwe yitwaje intwaro muri CAR gushyira intwaro hasi, bakayoboka inzira y’ibiganiro.

Ati “Ndagira ngo mbasabe mwese gushyigikira Guverinoma n’abaturage ba CAR, muri gahunda zabo z’amahoro, ubwiyunge, no kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo banyuzemo n’imbogamizi bagihura nazo.

CAR igomba guhinduka Leta ifite ubumwe, ubwiyunge, iterambere kandi yigenga muri Politike n’ubukungu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo muri CAR ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’umuryango w’abibumbye (MINUSCA) bagera ku 1 300.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish