Umwami wa Maroc yakiriye Perezida Kagame mu nama ya COP22
Umwami Mohammed VI wa Maroc kuri uyu wa kabiri yakiriye Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu gutangiza inama mpuzamahanga ya 22 itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye ku kubungabunga ikirere iri kubera i Marrakech. Perezida Kagame yaraye ageze muri Maroc mu ijoro rya keye aherekejwe na Mme Jeannette Kagame.
Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro binyuranye bivugwa ku cyakorwa ngo ibihugu bishyire hamwe mu kubungabunga ikirere no kurwanya ihindagurika ryacyo rigira ingaruka mbi kandi zikomeye ku mibereho y’abatuye isi.
Mu iyi nama abayiteraniyemo bazagerageza gufata umwanzuro w’imisoro iremereye ku bihugu byohereza ibyuka bihumanya ikirere kurusha ibindi.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon aganira n’abanyamakuru i Marrekech yibukije abatuye isi ko ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ikirere abantu ubu bari kuzibona mu buryo butaziguye, ko ibibazo ritera bikomeye kandi bitigeze bibaho mbere, igihangayikishije bikaba biri gukomeza kwiyongera.
Ati “Igihe kiri kudusiga, imyaka itanu ishize niyo myaka yashyushye cyane kurusha indi mu mateka y’isi, uyu mwaka wa 2016 niwo uzaba ushyushye cyane kurusha iyabanje. Ingaruka ni nyinshi tugomba kugira icyo tubikoraho twese.”
Mu jambo rye muri iyi nama Ban Ki-moon yavuze ko ibihugu 109 byashyize umukono ku masezerano ya Paris yo kugabanya kohereza mu kirere ibyuka bicyangiza.
Ati “Uyu munsi tugomba guhindura ayo magambo (amasezerano) mo bikorwa bifatika. Ntabwo dufite uburenganzira bwo gukina n’ahazaza h’abazadukurikira kuri iyi si. Ndasaba ibihugu gushyira mu ngiro ibyo byemeye gukora iwabo mu kwirinda ihindagurika ry’ikirere.”
Naho umwami wa Maroc Mohammed VI wavuze ijambo rifungura iyi nama yavuze ko abatuye isi bose bafite ikizere cy’imyanzuro yava muri iyi nama y’i Marrekesh.
Uyu mwami yashimangiye kandi ko Maroc ubu ikora byinshi byiza mu kubungabunga ikirere kuko yagabanyije cyane ibyuka bihumanya yoherezaga mu kirere.
Mohammed VI ati “Twe twiyemeje ko mu 2030 nibura 52% by’ingufu dukoresha mu gihugu zizaba ziva mu buryo bw’umwimerere butangiza ikirere. Ndasaba ibihugu byose gukurikiza ibyo twagiye twiyemeza kugira ngo tunagire ubufatanye mu kugera ku ntego dufite.”
Avuga ko iyi nama ikomeye cyane kuko yahindura byinshi mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris nayo yo kubungabunga ikirere.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yego Perezida wacu komeza komeza uduhagararire twese abanyarwanda turagukunda. Naho kubungabunga Ikirere mbona ibihugu byateye imbere bigomba gufata iyambere pe kuko nibyo bifite ibikorwa byinshi byangiza ikirere.
PEREZIDA KAGAME NAGARUKA AZIBUKE GUKOZA UMWEYO MURI ZA AMBASSY CYANE I BUR– USELI
ako kantu
Comments are closed.