Digiqole ad

Nyagatare: Hoteli y’Intara iri kubakwa kuva 2013 ubu igeze kuri 65%

 Nyagatare: Hoteli y’Intara iri kubakwa kuva 2013 ubu igeze kuri 65%

Imbata y’iyi Hoteli igaragaza imbere hari Piscine n’umugezi utemba imbere ya Hoteli mu busitani.

Ubuyobozi bw’umushinga wa Hoteli y’Intara y’Iburasirazuba “EPIC Hotel” yubakwa mu Karere ka Nyagatare buratangaza ko nyuma yo gukerererwa hafi imyaka itatu, ngo noneho igiye kuzura.

Imbata y'iyi Hoteli igaragaza imbere hari Piscine n'umugezi utemba imbere ya Hoteli mu busitani.
Imbata y’iyi Hoteli igaragaza imbere hari Piscine n’umugezi utemba imbere ya Hoteli mu busitani.

Iyi Hoteli yubatse ku buso bwa Hegitari enye (Ha 4), ifite ibyumba 78 biri mu byiciro bitandukanye nka ‘presidential, superior, executive, na standard’.

Ifite kandi ibyumba by’inama, kimwe gishobora kwakira abantu 200, n’ibindi bito bishobora kwakira abantu bari hagati ya 10 na 15.

Abayoboye uyu mushinga bakavuga ko izaba inafite ibibuga bya Siporo nka Tennis, Basketball, ndetse ngo barateganya no kuhashyira ikibuga cya Golf, bakazajya bigishirizaho uyu mukino.

Mu bigira byiza iyi Hoteli y’inyenyeri enye, harimo umugezi muto utemba, ugenda ukagera ahari ‘Piscine’, nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera cyayo, ndetse ikagira ubusitani bwiza cyane.

Umuyobozi w’uyu mushinga, Eudes Kayumba avuga ko mushinga biteganyijwe ko uzatwara miliyari cumi n’esheshatu miliyoni Magana ane (16 400 000 000), ariko inyubako ya Hoteli yonyine ubwayo ikazatwara 11 100 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Uyu mushinga uhuriweho n’abashoramari banyuranye, gusa Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba uko ari turindwi (7) twihariye 52%, Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ikagira mo 25%, Ikigo cy’Igihugu cy’ubwishingizi n’ubwizigame (RSSB) kikagiramo 21%, naho abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafitemo 2%.”

Iri kubakwa na Kompanyi y’Abanyarwanda ‘Real Contractors Ltd’ n’inzindi Kompanyi zizobereye mu bwubatsi no kugenzura imirimo y’ubwubatsi.

Gusa, Eudes Kayumba akavuga ko gutinda kw’uyu mushinga kutatewe n’abubaka, ngo ni ibibazo byaturutse mu nyigo y’umushinga.

Ati “Umushinga watangiye muri Mutarama 2013, uteganyijwe kurangira Kanama 2014, ariko ku mpamvu zitandukanye za planning (igenamigambi) na cash flow (kubona amafaranga), ntabwo byashobotse ko urangira mu gihe cyateganyijwe. Ubu twavuga ko urimo ugenda neza ariko habanje kuba ibibazo bitandukanye.”

Eudes Kayumba asobanurira Perezida Paul Kagame aho umushinga ugeze, kuri uyu wa mbere ubwo yari yawusuye.
Eudes Kayumba asobanurira Perezida Paul Kagame aho umushinga ugeze, kuri uyu wa mbere ubwo yari yawusuye.

Kayumba avuga ko ubu, umushinga ugeze ku kigereranyo cya 65%, gusa inyubako yo igeze ku kigero cya 98%. Ibisigaye ni nk’ibikoresho byo mu nzu bigeze kuri 40%, imirimo yo gusoza ubwubatsi n’ibindi.

Ati “Duteganya ko imirimo yo kubaka izarangira tariki 30 Mata, noneho ibikorwa byo kwakira abantu bitari ukuyitaha bigatangira tariki 15 Gicurasi 2017.”

Iyi Hoteli ya “Eastern Province Investment Corporation” izacungwa na Kompanyi imenyereye ibyo gucunga za Hoteli yitwa ‘City Blue’, ndetse ubu ngo yatangiye no gushaka abakozi, aho abagera kuri 96% by’abakozi bayo bazaba ari Abanyarwanda.

Mu nyungu zayo, harimo ko izatanga imirimo ndetse ikanateza imbere abahinzi, n’inganda zo mu Rwanda bazigurira ibikoresho by’ubwubatsi, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa igihe izaba yatangiye gukora.

City Blue kandi ngo irakorana n’ibigo byigisha ibijyanye n’Amahoteli, kwakira abantu (hospitality) n’ubukerarugendo kugira ngo bajye babaha abana bintyoza mu gutanga Serivise nziza.

Umujyi wa Nyagatare nk’umwe mu mijyi yatoranijwe kungiririza umurwa mukuru Kigali, yari ikeneye Hoteli nk’iyi kugira ngo ibashe kwakira by’umwihariko abanyacyubahiro bawusura.

Eudes Kayumba atembereza Perezida Paul Kagame muri uyu mushinga.
Eudes Kayumba atembereza Perezida Paul Kagame muri uyu mushinga.
Inyubako yo ngo igeze ku gipimo cya 98% yuzura.
Inyubako yo ngo igeze ku gipimo cya 98% yuzura.
Ishusho y'aho bageze, n'igihe bazasoreza ibikorwa bisigaye.
Ishusho y’aho bageze, n’igihe bazasoreza ibikorwa bisigaye.
Ishusho y'uko muri Hoteli imbere hazaba hasa nimara kuzura.
Ishusho y’uko muri Hoteli imbere hazaba hasa nimara kuzura.
Berekana uko nimara kuzura izaba isa inyuma hari imigezi itemba na piscine.
Berekana uko nimara kuzura izaba isa inyuma hari imigezi itemba na piscine.
Imbata yayo urebeye inyuma ahagana hejuru.
Imbata yayo urebeye inyuma ahagana hejuru.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Inzu ya etaje ebyiri yubakwa imyaka itanu? Nirangira muti yatwaye miliyari icumi!!!

    • Nyumvira Citoyen ra! Barakubwira ko izarangira itwaye miliyari 16.4, none wowe urayagabanya!

  • Yewe nimba ari uwo muvuduko mugenderaho, muzasanga twarabasize cyera. Niba mwubaka inzu ingana urwara imyaka itanu? Ni mwubaka ingana na City tower bizabatwara imyaka 5X22=?????

    Muri ibigwari, Nge sinunva impanvu mwahamagaye umusaza ngo aze arebe. Arebe se iki?? Uburyo mugenda gahoro nk’Utunyamasyo!!!!!!!!!!

    Mwisubireho, n’aho ubundi muradusebya.

  • Biratangaje kabsa kubona inzu ntoya kuriya imara imyaka ine yubakwa ikaba itaranarangira. Natembereye mumugi wa Nyagatare umwaka ushize mbura Motel, cg basi Restaurant nzima wariramo. Urabaza ese nta hantu umuntu yarira zose ni za Restaurant zisanzwe uretse Motel ya Muhabura gusa ntakindi gikorwa remezo kihaaba bikubite agashyi. Nizereko Perezida wa repubulika nawe yabasabye kwihuta mwiterambere naho ubundi intara y’uburasirazuba yasigaye inyuma peeh.

  • Iyi ndabona ayo bazaryamo azaba ari yo menshi kurusha azayubaka pe!

Comments are closed.

en_USEnglish