Digiqole ad

P.Kagame yasuuye EPIC Hotel, EA Granite Industry n’Umupaka wa Kagitumba

 P.Kagame yasuuye EPIC Hotel, EA Granite Industry n’Umupaka wa Kagitumba

Aha yarimo asobanurirwa imikorere y’umupaka wa Kagituma.

Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyagatare aho yaganiriye n’abaturage, ndetse anasuura ibikorwaremezo binyuranye by’iterambere muri aka karere birimo uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi mu mabuye rwa East African Granite Industry, Hoteli y’inyenyeri enye “EPIC Hotel” iri hafi kuzura n’Umupaka wa Kagitumba ‘One Stop Border Post’.

Aha yarimo asobanurirwa imikorere y'umupaka wa Kagituma.
Aha yarimo asobanurirwa imikorere y’umupaka wa Kagituma.

Perezida Kagame yaherukaga muri aka karere ka Nyagatare muri Mata umwaka ushize ariko imvura nyinshi ntiyatuma agirana ibiganiro n’abaturage.

Kuri gahunda ya none, umukuru w’igihugu yasura biriya bikorwa remezo, ndetse agenda anatanga inama ku buryo byarushaho kubyazwa umusaruro.

Nko ku mupaka wa Kagitumba ari naho yahereye uruzinduko rwe, yeretswe ibikorwaremezo bimaze kubakwa, agezwaho n’irindi shoramari ryo kwihutisha Serivise n’uburyo bwo gucunga umutekano.

Aha Perezida Kagame yabishimye, gusa asaba ko byakwihutishwa. Ndetse ashima “Trade Mark East African” yatanze umusanzu ukomeye mu kuvugurura imikorere y’umupaka wa Kagitumba.

Kagitumba One Stop Border Post umupaka uvuguruye ukora amasaha 24 kuri 24 hagati y’u Rwanda na Uganda wuzuye 2015 utwaye agera kuri miliyoni 7.8$ wubatse ku buryo bugezweho mu guha servisi zikwiriye ariko cyane cyane zihuse abawambukiraho hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uyu mupawa wahoze ugizwe n’inyubako n’ibikoresho biciriritse bigatuma abagenzi benshi bahitamo gukoresha umupaka wa Gatuna.

Aha ku mupaka mushya ubu usanga hakorera kompanyi z’ubwishingizi, za restaurants za forex bureau nyinshi kurusha mbere n’ibindi bifasha abagenzi.

Uyu mupaka mushya wa Kagitumba  ubu worohereza ubuhahirane n’ubugenderanire bwihuse kuko byagabanyije gutinda ku mipaka ibiri yari hagati y’ibihugu byombi yatumaga abantu batinda cyane ku mupaka.

Kuri Hoteli y’inyenyeri enye yubakwa ku bufatanye bw’uturere twose tw’intara y’Iburasirazuba, “Eastern Province Investment Corporation (EPIC)” Hotel, Perezida Kagame nta mwanya munini yahamaze, gusa yagaragaye nk’uwanyuzwe n’uyu mushinga.

Igishushanyombonera cya EPIC Hotel y'ibyumba 65, icyumba cy'inama cyakira abantu 500, piscine ndetse n'ikibuga cy'indege za kajugujugu
Igishushanyombonera cya EPIC Hotel y’ibyumba 65, icyumba cy’inama cyakira abantu 500, piscine ndetse n’ikibuga cy’indege za kajugujugu ntabwo iruzura neza ubu

EPIC Hotel y’inyenyeri enye yo yatangiye kubakwa mu 2011 yatinze cyane kuzura kubera kubura amafaranga ahagije gusa ubu ikaba iri hafi kurangira.

Naho, ku ruganda rwa “East African Granite Industries (EAGI)” , aha abayobozi b’uruganda bamweretse gahunda bafite zo kwagura uruganda kugira ngo rutanye umusaruro ujyanye n’uwo isoko rikeneye, ndetse yerekwa na gahunda zo kwagura uruganda n’ubushakashatsi mu yandi mabuye yabyara ibikoresho by’ubwubatsi azitse mu butaka bw’u Rwanda.

EAGI yafunguwe na Perezida Kagame mu 2012, ni uruganda rwa Sosiyete Nyarwanda y’ubucuruzi ya Crystal Ventures.

Ni uruganda rwubatswe rufite agaciro ka miliyoni 15$, rukora ibikoresho by’ubwubatsi n’imitako igezweho (Granite na Ceramics) bicongwa mu mabuye.

Uru ruganda rukaba rufite ubushobozi bwo gukora metero kare 200 000 za granites ku mwaka rukoresheje imashini 20 zigezweho rufite.

Aha hantu rukorera mu kagari ka Bushonga mu murenge wa Nyagatare n’inkengero zaho ngo hari amabuye yatuma rukomeza gukora mu gihe cy’imyaka 75.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Komera musaza wacu nkunda, ndagushyigikiye, kandi sinzagutenguha, inama zawe zangiriye akamaro gakomeye kandi zahinduye imyunvire yange.

    Muminsi mike ndaba ndi umuntu akomeye, kandi niteguye kugirira akamaro n’abandi benshi.

    Kagame nkunda, uri Imena n’ingenzi.

  • Njye ndamukunda H.E, namwigiyeho byinshi kandi nanjye ndahamya ko ndimunzira nziza z’iterambere, ndagukunda pe

  • OUR H.E UZIRUSHA INTABWE ZOSE NYAKUBAHWA , NTAWE UTAZAGUSHYIKIRA .OYE OYE OYE OYE EEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE. BIG UP UUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUU

  • SORRY TUZAGUSHYIGIKIRA NDIBESHYE IMANA IMBABARIRE NAMWE MUMBABARIRE BANYAKUBAHWA AMARANGAMUTIMA YOKUKWEMERA ABA ATUMYE NVUGISHWA ARIKO NTITUZAROTA UMUNSI UGERA NGO TUGUTORE MUBYEYI MWIZA UHETSE KANDI UHEKEYE U RWANDA URAKARAMA , URAKABAHO , URAGAHORA KUNGOMA TUGUHORANE NTAWUNDI TWABONA NKAWE OYE OYE OYE EEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • Shuti ubundi buri majambo ya NYAKUBAHWA YOSE aba ari inyigisho kandi nziza nitunanirwa kumwigiraho tutazavuga ngo twabuze urugero abamwigiyeho bageze kure cyane niba nawe urimo Imana iguhe umugisha cyane , ni ihoraho yamuduhaye kandi izadufashe imuturecyere ibihe byose kandi abazi gusenga mubisengere cyane uwo mugisha tuzawugumane iteka ryose murakoze mubyeyi murakarama kuko mudukunda twebwe abo muyoboye mwokabyaramwe iiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii impundu nizanyuuuuuuuuuuuuuuu ibihe byose murakarama aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • umuseke mumfashe munsibire aho ho nanditse nabi kuri message ya 1 nibeshye kandi nasabye nimbabazi nimufashe munsibiri iyo message cyagwa mubwire uko nayisiba kuko birambabaje kugirango nandike ngo ntawe utazamushyigikira kandi nashakaga kwandika ko ntawe tuzamushyigikira imana imbabarire kabisa , nimumfashe muraba mukoze cyane

  • umuseke mwakoze kunkosora imana ibahe umugisha

  • Uru ruganda rukaba rufite ubushobozi bwo gukora metero kare 200 000 za granites rukoresheje imashini 20 zigezweho rufite????? Mu gihe se kingana iki? Se ko mutabivuze.

  • Kagame Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish