Kuri uyu wambere urubanza ruburanishwamo Ingabire Victoire n’abo bareganwa, rumaze iminsi ruburanishirizwa ku rukiko rukuru hafashwe umwanzuro ko rusubitswe rukazasubukurwa tariki 4 Ukwakira uyu mwaka. Gufata uyu mwanzuro byaje nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo hagati y’ubucamanza na Maitre IYAN Edouard BARRISTER afatanyije na Maitre GATERA GASHABANA bunganira uregwa Ingabire Victoire. Aba bunganira Ingabire bavuze […]Irambuye
Nkuko byatangarijwe I Paris mu bufaransa kuri uyu wa gatanu na OECD (Organisation for economic cooperation and development) ngo u Rwanda na Tanzania biza imbere mu bihugu 78 byakoreweho ubushakashatsi mu ikoreshwa ry’inkunga bihabwa. OECD iratanganza ko nubwo inkunga igenerwa ibihugu biri munzira y’amajyambere y’iyongere ikava ku madolari miliyari 37 mu mwaka wa 1960 ikaba […]Irambuye
Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu, harahemwa ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abaturage ubwabo mu miganda bakoze buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi mu mwaka wa 2010/2011. Aya marushanwa y’umuganda yashyizweho mu gihugu kugirango abantu barusheho gukunda no kwitabira ibikorwa by’umuganda bitekerereza ku bikorwa bibafitiye akamaro kandi bakabyikorera ubwabo mu muganda. Amarushanwa akaba yarakozwe ku buryo bukurikira; […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abantu 100 bageze i Rubavu, mu ntara y’Uburengerazuba bavuye muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Bakaba biganjemo abagore n’abana. Aba bantu bigaragara ko bavuye mu buzima bubi, bahawe igihe gito bavugana n’itangazamakuru, bavuga ko batashye ku bushake kuko bari babayeho ubuzima bubi cyane mu mashyamba yo muri Congo, […]Irambuye
Ubwato bugezweho Perezida Kagame yemereye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangira gutwara abantu mu byumweru bitatu nkuko byemejwe nyuma yo kubukorera igenzura. Abaturage bo ku mu murenge wa Nkombo baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM bavuga ko bemeye ko imvugo ya President Kagame ariyo ngiro koko. Ubu bwato ngo yabubemereye ubwo yiyamamarizaga […]Irambuye
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yakoze impanuka muri iki gitondo mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi ihitana umushoferi wari uyitwaye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro. Iyi kamyo yari yikoreye essence yavaga muri Tanzania yerekeza i Bukavu muri DRCongo, yituye hasi ahagana mu masaa mbili za mugitondo, mu ikorosi bakunze kwita « Ku mukobwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Nzeri intumwa z’igihugu cy’Uburundi n’iz’Intara y’Amajyepfo bahuriye mu nama y’umutekano mu Karere ka Huye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke wagiye ugaragara ku mipaka y’ibi bihugu. Intumwa z’Uburundi zari zikuriwe n’umuyobozi w’intara ya Ngozi, Nahayo Claude mu gihe intara y’amajyepfo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Munyantwali Alphonse. Aba […]Irambuye
Peter MAWAU wari umwarimu muri Kaminuza ya Umutara Polytechnic ari mu maboko ya Polisi kuva kuwa kabiri kubera gukurikiranwaho icyaha cy’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (MA) y’impimbano avuga ko yavanye muri Kenyatta University. Impuro z’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda nizo zatanzwe ngo afatwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko Kenyatta University y’i Nairobi yahakanye ko Peter MAWAU […]Irambuye
Intara y’Iburasirazuba yatangije igihembwe cy’ihinga season A kuri uyu wa gatatu 21 Nzeri 2012. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko bigaragaye ko imvura yamaze kugwa hafi ya hose mu Ntara y’Iburasirazuba. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango , Madamu Inyumba Aloysia wifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza mu gutangiza iki gikorwa, yasabye abaturage […]Irambuye
Insanganyamatsiko yatoranijwe muri uyu mwaka wa 2011 kumunsi wahariwe amahoro ku isi iragira iti: “mu mahoro na demokarasi :mwumvikanishe ibitekerezo byanyu”. Itangazo dukesha Komisiyo y`Igihugu ikorana na UNESCO riravuga ko kuba mu gihugu runaka hatari imirwano ntibisobanuye ko amahoro aganje. Amahoro uyasangana abantu b`ingeri zose ,agahuza imiryango n`abatuye isi.Amahoro ni inkingi ibihugu bifite ubwigenge bishingiyeho akaba iteme […]Irambuye