Digiqole ad

Impanuka y’ikamyo i Mbazi ahitwa “Ku mukobwa mwiza”

Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yakoze impanuka muri iki gitondo mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi ihitana umushoferi wari uyitwaye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro.

Inkongi y'umuriro yahise ifata iyi kamyo / Photo JP Bukensenge
Inkongi y'umuriro yahise ifata iyi kamyo

Iyi kamyo yari yikoreye essence yavaga muri Tanzania yerekeza i Bukavu muri DRCongo, yituye hasi ahagana mu masaa mbili za mugitondo, mu ikorosi bakunze kwita « Ku mukobwa mwiza » riri mu birometero bike ngo ugere mu mujyi wa Huye.

Ikimara kwitura hasi ngo yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro nkuko twabitangarijwe n’ababonye iyi mpanuka iba. Inkongi ngo yatewe n’uko igice cy’inyuma cy’iyi kamyo cyaje kikikubita ku cy’imbere. (yari rukururana)

Umufasha wa shoferi we yabashije kuyisohokamo itaragurumana, shoferi we  witwa Issa ntiyabashije kuyivamo bityo akaba yakongokanye n’ikamyo yari atwaye.

Uyu warokotse akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza i Huye, aho yanagize ibibazo by’ihungabana.

Iri korosi benshi bemezako riteye nabi, ariyo mpamvu rikunda kwibasira amakamyo manini, nyama rikaba ryari riherutse gushyirwaho ibyapa biryerekana utararigeraho.

Izina rya “Ku mukobwa mwiza” iri korosi rihabwa n’abaturage ngo bemeza ko hari umukobwa mwiza “w’igini” witambika imbere y’abashoferi igihe bakata iri korosi bityo ngo bagashaka kumukatira, nyamara ibi ntibivugwaho rumwe, benshi bemeza ko ari ibinyoma.

Ngiki igisigazwa cy'ikamyo yari itwaye petroli (Photo umuseke)
Ngiki igisigazwa cy'ikamyo yari itwaye petroli
Ntiwamenyako iyi ari imodoka yari nzima (Photo Umuseke)
Ntiwamenyako iyi ari imodoka yari nzima
Inkongi y'umuriro yanafashe imirima y'abaturage (photo Umuseke)
Inkongi y'umuriro yanafashe imirima y'abaturage

 Photos JP Bucyensenge

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

28 Comments

  • Leta yari kwiye kureba uko yakosora ririya kona kuko rizamara amakamyo kabisa. ntakwezi na kumwe kubusa hatagure imodoka?

    • Jean really,gvnt sihariya gusa yakagombye gukosora,hari nahandi henshi nkumuhanda musanze-Rubavu umanuka Bazilete kugera kubitaro byagisenyi.bashake uburyo byakosorwa kuko twazashiduka na foreign goods zongeye guca murwanda kandi yari profit 4r gvnt revenue

  • Uyu mushoferi witabye Imna, imana imuhe iruhuko ridashira.

  • abasenga muzasewngere hariya hantu muhirukane bariya bazimu batangira amakamyo. Be blesssed!

  • uwapfuye ntagaruka, icyo nakora nugusengera abana be asize inyuma hamwe n’umugore we nibo bagiye kugira ibibazo by’ubuzima. ALUTA CONTINUA!!!

  • uwatabarutse imana imwakire mubayo ,kandi n’abo yasize tubabe hafi.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • nugusenga nahubundi tuzashira najye ndi Drive wa Agence sotra hariya maca burimunsi ariko kuhakata nibyoroshye ibyi iginibavuga rihaba ngirango nukubeshya impamva abashoferi beshi bahagwa nuko ikorosi ariribi hakiyongeraho nokubabata hamenyereye

  • may the soul of the driver RIP.
    Was the vehicle insured? if it was then ntihakabayeho loss kuri famielle yanyakwigendera, imirima ya abaturage, na nyiri modoka.
    ABANTU BAKWIRIYE KWITABIRA ISURANCE CYANE CYANE BUSINESS PEOPLE.

  • Ikibazo ntabwo ari ikorosi ahubwo ikibazo ni Umuhanda utariho ibyapa byerekana pante(Uburyo hacuramye).Byashyire ibapa byerekana Pante nibura uhereye aho bita kwa Nkundabagenzi,bizafasha abashoferi bama canions apakiye gutangira kugenda buhoro cyane.Kuko imodoka iba ipakiye za toni nyinshi kuburyo ziyongerera umuvuduko.

  • nibareke imihanda imwe n’imwe izegurirwe abikorera ku giti cyabo, njye mbona aribwo byazarusha ho kugira akamaro aho ibitekerezo byafatwa hitawe ku by’ ingenzi!!

    • abikorera kugiti cyabo akenshi baba bagamije iINYUNGU ZABO. ariko LETA yo irebera bose . hari rero ibintu bimwe leta itaharira abantu kugiti cyabo. uretse maintenace yabyo hakozwe sub- contract

  • yooooooo!!!! Mana tabara ubwoko bwawe ubu se yari yiyejeje basi or yiganiriraga na madamu we ukuntu bagiye kubona cash Imana imwakire mubayo kandi nabo asize ibahe gukomera be strong mam

    • uwo MUFASHA ni umugore we CG ni “TANDI BOYI” uwo bita KIGINGI?

  • ahubwo hariya hantu hari amagini niyo mpamvu bahise kumukobwa mwiza kuko niho hantu harwa imodoka nyishi cyane, ahubwo bazahahindure

  • Na njye nifatanije n’abavandimwe mu kababaro, no mu masengesho…

    Uwo mushoferi yitwaga ISSA ubwo ni umuyisilamu, yemeraga Allah. Allah = Imana niyo NKURU. Allah namwakire muri paradizo ubuziraherezo. Kandi ahe umuryango we imbaraga bakeneye kugirango bakomeza ubuzima bwo kuli iyi Isi…

    Rimwe na Rimwe nibaza iyaba Abanyarwanda tutemeraga Imana, uko twabigenza. Jyewe mba narataye umutwe, nako narawutaye kenshi ariko KUBWIMANA ndongera ndazanzamuka ngaruka mu bazima!!!

    Umufasha wa shoferi mwifurije koroherwa vuba. Ariko azafate igihe gihagije mbere yo gusubira ku kazi. Kandi jyewe namugira inama yo kudahindura umwuga. Kuko ndakeka hariya ahakuye TRAUMA. Yakagombye rero gusubira kuri kariya kazi, ariko nyine akagenza buhoro buhoro. Bibaye ibishoboka yakora permis, nawe akaba umshoferi. Ndahamya ndashidikanya ko azaba umushoferi mwiza witonda….

    ——————————————
    Banyarubuga Bavandimwe,

    ndabashimira mbikuye k’umutima kuri comments mwatanze. Nizeye ko inzego zibishinzwe nazo zikurikira…

    Hari byinshi tugomba gutunganya.

    Topography y’Igihugu cyacu ntabwo ibereye neza transport routier. Tugomba kubitekerezaho kugeza hasi ku mizi. Byaba ibyapa, yaba insurance, byaba amategeko agenga umuvuduko, nta kantu na kamwe tugomba gusiga inyuma….

    Muri make, ikibazo cya “Transport and logistics” tugomba kugitekerezaho k’uburyo burambye. Tugomba gukora ibishoboka kugirango tugire infrastructures nziza. Kandi tugomba iteka gushyira imbere “Maintenance and optimization”…

    NDASABA NGO TWIHUTISHE GAHUNDA YA GARI YA MOSHI.

    Essence kimwe n’ibindi bintu byinshi ntavuze, ntabwo bikwiye gutwarwa n’ikamyo. Banyirazo nibahumure, ntabwo Gari ya moshi izatuma bahomba. Ikamyo zizakomeza kubona ibiraka, zizajya zikorera ibirayi, ibigori , imyumbati n’ibindi…

    Jyewe wandika ibi IGIHUGU cyose ndakizi. Hose narahagenze ndi mu imodoka. Kenshi nabaga nyitwaye. Ahubwo jyewe mumbajije naberurira. “Abashoferi mbakuriye ingofero”. Ntabwo ari umwuga woroshye na mba….

    Hariya iriya kamyo yaguye ni iwacu kw’ivuko. Ahubwo si icyapa gusa, jyewe nahashyira UMUSARABA MUREMURE MUNINI…

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Imana imwakire kandi ikomeze umuryango we nubwo bitoroshye kubyakira.

  • Ni ukwihangana rwose! Naharririye n’abandi bavuga ngo hariya haba umukobwa naramushatse ndamubura kndi mpanyura buri gihe ntwaye, ahubwo ririya korosi ni ribi urahagera ukumva imodoka iragukurura bazabisubiremo barebe uburyo barigorora naho ubundi bimaze kuba amateka! Imihigo y’ubutaha izabe iyo gushaka uwo mukobwa mumuduhe tumurongore ashiremo agasuzuguro! Ariko nawe arasuzugura umukobwa usuzugura n’abahoferi kandi mbemera mugupfubura!

  • Bashyireho ibyapa ndetse byaba byiza bashyizeho nibyanditseho amagambo asobanura imiterere yaho hantu byafasha.atari ibyapa by’ibimenyetso gusa.naho abatwara imodoka n’abazigendamo,iyo ubonye utashye amahoro ushima imana.

  • ahubwo se ko ntabonye abaturage batabara nta mayiti y’uruya mugabose babonye ngo bazahe numugore we byibura ibisigarizwa sorry naho uzajya ahagerea ajya abanza asenge abadayimoni ni babi birashoboka kuku abanyarwanda bazi kwita buriya harimpamvu bahise gutyo.

  • oh! family ya Nyakwigendera Imana iyikomeze.

  • Mbere yo kuhashyira ibyapa, nihajye abapolisi bajye bakumira abahagera bihuta cyande ariko kandi hanihutishwe icyo gikorwa cyo gukosora uriya muhanda. Sinon abantu bazahashirira

  • uriya mushoferi Imana imwakire mu bayo.Naho nyiri modoka we ntayo yavukanye azashaka indi.hababaje umuryango asize ,urupfu yapfuye rwo niwe uruzi ryabara uwariraye.

  • Uriya mushoferi IMANA imwakire mubayo
    ariko niba koko yarafitete umuvuduko byaba
    bibabaje
    abandi bashoferi nababwirango akariro gake
    na feri.

  • pole sana kwa famiria yake.

  • Hariya hantu hafite ikibazo cya Devers: ubundi iyo ukora umuhanda ufite ikorosi nka ririya uhashyira devers ihagije. Uko bimeze rero biracuritse. Ikinyarwanda cyanjye ntabwo gihagije kugirango numvikanishe ibyo mvuga. Muri make hagomba gusenywa vuba bishoboka bagahindura devers yaho kuko ntayo namba!!!

  • Uriya mu pilot yapfuye ababaye cyane rwose, kubona uko umuriro wagurumanaga kuri TVR noneho ukibaza umuntu uwurimo kandi abyunva biteye TRAUMA rwose pe! NYAGASANI AMWAKIRE.
    Naho POLICE yo ijye ihahora nibura mu mwanya batahakora ngo hatunganire abashoferi. Buriya iyo dutwara imodoka tukabona ka kenda k’icyatsi turikanga tukagabanya umuvuduko.
    Ikindi wenda twe abanyarwanda tumaze kuhamenya ariko abanyamahanga (nibo benshi bahagwa)ntibahazi so leta rwose nirebe uko yatabara naho ubundi abantu bazahashirira pe. murakoze

  • Hariya hantu ndahanyura byibura gatatu mu cyumweru ntwaye imodoka. Ikolosi ni ribi cyane cyane ku makamyo, jyewe nuko mba ntwaye ivatiri. Leta nirebe uko uriya muhanda yawagura, cg se bawunyuze ahajya hepfo bahapakire ibitaka muri iriya mirima y’umuceri, hagororoke. Naho ubundi abanyakenya n’abandi banyamahanga batwara rukururana bazahashirira. Nibo bakunze kuhagwa kubera kutahamenya.

Comments are closed.

en_USEnglish