Digiqole ad

Nyuma yo guterana amagambo, urubanza rwa Ingabire rwimuriwe tariki 4/10/2011

Kuri uyu wambere urubanza ruburanishwamo Ingabire Victoire n’abo bareganwa, rumaze iminsi ruburanishirizwa ku rukiko rukuru hafashwe umwanzuro ko rusubitswe rukazasubukurwa tariki 4 Ukwakira uyu mwaka.

Ingabire Victoire na bagenzi be bareganwa/ Photo Daddy Sadiki
Ingabire Victoire na bagenzi be bareganwa/ Photo Daddy Sadiki

Gufata uyu mwanzuro byaje nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo hagati y’ubucamanza na Maitre IYAN Edouard BARRISTER afatanyije na Maitre GATERA GASHABANA bunganira uregwa Ingabire Victoire.

Aba bunganira Ingabire bavuze ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha Ingabire Victoire ibyaha bivugwa ko yarakoreye hanze y’ubutaka bw’u Rwanda  bakemeza ko uburyozwe bw’ibyaha bwatangira nyuma y’itariki ya 16/01/2010 kuko aribwo yageze mu Rwanda.

Aba bunganizi ba Victoire kandi basabye urukiko ko rutagomba kuburanisha Ingabire ibyaha by’ingengabitekerezo ya Genocide ngo yakoze mbere ya 15/10/2008 ubwo itegeko rirebana n’ibyo byaha ryashyirwaga ahagaragara mu I gazeti ya leta.

Ingorane hagati y’abacamanza n’abunganizi ba Victoire Ingabire zavutse aba bunganira Victoire bavuze ko hari ibyaha biri muri Dossier ya Ingabire atigeze amenyeshwa.

Maitre IYAN Edouard BARRISTER na Maitre GATERA GASHABANA bunganira Ingabire iburyo
Maitre IYAN Edouard BARRISTER na Maitre GATERA GASHABANA bunganira Ingabire iburyo

Aha abacamanza bavuze ko ari ugusuzugura urukiko kuko iyo Dossier aba bunganizi bayimaranye igihe kirenga umwaka bayigaho.

Nyuma yo guterana amagambo hagati y’impande zombi, basabye ko kugirango Impande zombi zihabwe amahirwe angana, bahabwa igihe cyo kwiga no gusuzumana ubushishozi inzitizi zagaragajwe n’abunganira uregwa. Ku myanzuro yanditse abunganira Victoire batanze, abashinjacyaha bahawe icyumweru kimwe cyo kugira ngo basuzume iyo nyandiko y’inzitizi zatanzwe n’abunganira Victoire. Niko kwimurira urubanza tariki 4 Ukwakira.

Twababwira ko mbere yo kumva abunganira Ingabire Victoire hafashwe umwanya wo kumva umwunganizi wa Major UWUMUREMYI Vital, wavuze ko umukiriya we yemera icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe gutera igihugu akanagisabira imbabazi. Ariko avuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba adakwiye kukibazwa cyangwa ngo agihanirwe kuko mugihe yari awurimo itegeko rihana iki cyaha ryari ritarashyirwaho.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

25 Comments

  • kuba abunganira ingabire bavuga ko ataryozwa ibyaha by’ingengabitekerezo ya genocide yakoze mbere y’uko itegeko riyihana rijyaho,nta shingiro mbona bifite,kuko niba iri tegeko ryaragiyeho,ryanashyizeho ibyaha ryahana igihe byabereye,kimwe nk’uko irihana icyaha cya genocide yakorewe abatutsi,ryagiyeho yararangiye ariko rigashyiraho ko rizahana ibyaha byabaye hagati ya 1990 na 1994,kimwe n;iry’ingengabitekerezo rero ntibyaribuza guhana ibyaha byakozwe mbere y’uko rijyaho.

    • Nonese aha urabona utivuguruje ibyaha bya genocide itegeko rigena igihe 90-94 urabona ko aha itegeko rirabisobanura neza.
      Erega mu mategeko nta marangamutima abamo niba itegeko ridasubira inyuma ntirusubira inyuma ubwo niko biba bimeze

  • Ni ngombwa kureba ko itegeko ridafite effet retroactif. Naho ubundi barivuguruza kuko uko byasa kose ibyaha barabikoze kandi barabisabira imbabazi. Bashaka kururanira he? Arusha, i Lahay cyangwa mu Buhorandi

  • Ibi byatita inzitizi, ubwo nyine urukiko ni rwicare rusuzume uko bizagenda bwemeze cyangwa buteshe agacyiro iki cyemezo.

    • NIBYO RWOSE WOWE WASOMA AMATEGEKO

  • nta kuntu itegeko rihana ingengabitekerezo ya genocide mu rwanda ritasubira inyuma y’igihe ryagiriyeho cyane ko n’irihana ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi ryagiyeho genocide yararangiyeariko ntibyabujijeko risubira mu myaka ya 1990 kugera uigihe genocide yarangiriye

    • Aha ntimukavange ibintu kuko itegeko rya genocide ryateganyije ko rizakurikirana 90-94 Kuko ariho byagaragaye ko arbwo genocide yatangiye niyo mpamvu iryo tegeko ribisobanura neza.Ubwo ubucamanza nibwerekana ko amategeko yateganyije ko azajya asubira inyuma agahana n’ababa barakoze ibyaha mbere yuko ajyaho ubwo bazabyerekana.

  • Kuri GAHIGI,

    Ndakumenyesha ko ibyo uvuga ntashingiro bifite. Icyambere icyaha cya jenoside n’icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, kdi ayo mategeko yashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Genoside yaba mu Rwanda amategeko ayihana amaze imyaka irenga 40 ariho. Ikindi nakwibutsa nuko nta n’ikimenyetso simusiga ubushinjaha bufite cyerekana koko ko Ingabire yateraga inkunga iyo mitwe y’abagizi ba nabi, kuko abatangabuhamya badashobora gusimbura ibimenyetso.

    • hari n’amategeko mpuzamahanga ahana negationisme,ayo nayo kuki atashingirwaho ngo ingabire akurikiranwe?ikindi kandi ni uko twareka gusimbura ubushinjacyaha bubifitiye ububasha,tubureke bukore akazi kabwo.ese kuki hari abunva ko ataba umwere?cyangwa ni uko muzi ko akabaye icwende katoga?

  • mureke ubutabera bukore akazi karwo!

  • Icyaha INGABIRE aregwa si icyaha cy’icyuzuriraho-instantané-bityo kuvuga ko itegeko ryashyizweho mbere sibyo.

  • Murebe abahanga mu mategeko uko bakora,bo,bakora ku buryo basenya ibyawe bashingiye kubyo uvuze iyo urakaye rero mu rubanza nka ruriya rukomeye cyane uri umucamanza,baba bagushoboye ndetse byanatuma urusezererwamo ubutazongera guca urundi rubanza muri make ugasezererwa.ese mwabwiye ngoga akiyizira akareba uriya muriro uba waka mu rukiko.

  • Ibi byose tubireke kuko bisubizwa n’ingingo ya 20 ya constitution y’u Rwanda.
    Niba itegeko rivuga ko risubira inyuma, tuzabimenya ubushinjacyaha bubigaragaje

  • ibyaha biteganwa n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya genocide nibyo ingabire yakoze,ibyo byaha kandi bihurirwaho n’amategeko mpuzamahanga,ingabire agomba kubiryozwa n’ingingo ziteganwa n’ayo mategeko

  • ariko mwagiye mujya impaka zifite ishingiro!!!mwese muvuga ibigambo nta reference y’itegeko mwerekana ubwo se muba muri mu biki!!??injiji gusa.

  • ahaaaaaaaaaaaa ndumva bikaze dutegereze ibyurukiko

  • dusenge Uwiteka agaragaze ukuri kwe kuko niwe ukuzi kuturusha; amen

    • Imana niyo izi ukuri guhishwe mumitima yabamwe akenshi borosaho indamu zabo bagahohotera abadafite kirengera, ibi byose byarahanuwe ko urukundo ruzakonja, bana b’Imana mube maso mutagwa mukazitiro kamatiku yabo muminsi y’imperuka, umunyacyaha ahanwe, urengana arenganirwe niyo mahoro mbona kuruta kwikanga ahazaza hagashakishwa impamvu zidafatika, mbwira abumva….

  • Mu Rwanda ngo “amategeko yasimbuwe n,ubushishozi bw ,urukiko”ubwo abazacirwa imanza hakurikijwe ubushishozi bw,urukiko mwihangane nta kundi sinabangaga.

    • Ibyo uvuga nibyo kandi birababaje.
      Bagiye bagerageza gukurikiza amategeko

  • amategeko arasobanutse. twe gushakisha ibindi bidafite aho bishingira. icyaha kibaho ari uko hari itegeko rigihana.dore ubusobanuro bw’icyaha mu buryo bw’amategeko:
    icyaha ni igikorwa kibujijwe n’itegeko kandi gihanwa n’itegeko.uhereye kuri ubu busobanuro nta cyaha ingabire yakoze kuko nta tegeko ryari ririho yishe.bityo ni umwere. niba mutazi amategeko mureke gusebya abayize.

  • ibyuru rubanza , nkeka ko ntamuntu utazi uko ruzarangira kereka utazi gushishoza.

    mushake andi makuru mutumenyesha , mumaze iminsi ntacyo mwandika,
    nta za accident cyangwa agashya kandi mwaba mwibutse?
    katari ibihuha n’ ibikabyo.

  • Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwohereza Agathe Habyarimana mu Rwanda kubera ibirego bya genocide.

    Umupfakazi w’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, amaze imyaka irenga 15 aba mu Bufaransa, akaba aregwa uruhare yagize mw’itegurwa rya genocide n’ibyaha byakorewe inyoko muntu.

    Umushinjacyaha w’Ubufaransa yamaganye icyo cyifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda avuga ko ibirego aregwa bidafite ishingiro.

    Uburanira Agathe Habyarimana Me Philippe Meihac yabwiye BBC ko Agathe yishimiye cyane icyo cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire kandi ko yifuza ko inkiko z’u Bufaransa zamuha uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa.

    Umushikiranganji w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama we yabwiye BBC ko bitamushimishije ariko ko bemera icyemezo gifashwe n’urukiko rwemewe.

    Karugarama yavuze ko urukiko rwo mu Bufaransa rutakagombye kuvuga ko rwanze icyo cyifuzo cy’u Rwanda kuko nta bimenyetso bifatika birega Agathe ngo kuko batigeze bamuburanisha mu mizi.

    Karugarama yavuze kandi ko bazaca mu nzira zose z’ubucamanza kugirango bageze Agathe Habyarimana imbere y’ubucamanza kubera ibyaha bikomeye aregwa.

    Leta y’u Rwanda yatanze ikirego cyo gufata Agathe Habyarimana akoherezwa mu Rwanda mu kwezi kwa 10 k’umwaka w’i 2009.

  • Uwiteka niwewamenya uko bizarangira naho ubundi biragaragara ko abana babantu nabo bananirwa

  • Imana itabare abantu bayo bajye baca imanza zitabera kandi bareke kuburana amahungu.

Comments are closed.

en_USEnglish