Nk’ uko tubikesha The New Times, ku munsi w’ ejo, umuvugizi wa police y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rugiye kohereza abashinzwe kubungabunga amahoromu mu gihugu cya Cote d’ Ivoire. Cote d’Ivoire ni igihugu kivuye mu nambara vuba aha, kikaba cyarasabye ko umuryango wa Africa y’unze ubumwe wagifasha kubona ingabo zo kubungabunga umutekano. U Rwanda […]Irambuye
Bamwe mu bakozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 byo muri Africa zibumbiye mu muryango wa RAPP (Reseau Africain des Personnels des Parlements) bateraniye mu Rwanda. Mu byo bari kwigaho harimo kureba uburyo barushaho kunoza imirimo yabo ngo bafashe abagize inteko zishinga amategeko bakorera mu bihugu byabo. Kuri uyu wa kabiri nibwo inama yabo yafunguwe ku […]Irambuye
Nkuko tubikesha the daily monitor, izi nka zikimara kugera kubutaka bwa Uganda ngo zigomba kumurikirwa umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Umuvugizi w’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Ms Ali Munira yatangarije iki kinyamakuru ko biteguye kumurikirwa izi nka zikigera muri uganda. Mumagambo yagize ati: “ntabwo inka zigomba kudusanga muri za buro dukoreramo ariko tugomba kumenyenshwa ko […]Irambuye
Ntibisanzwe ko imvura y’umuhindo ihitana abantu, ariko mu turere twa Burera na Musanze abana basaga 6 bahitwanywe n’imvura, ndetse inangiza imyaka myinshi. Iyimvura yaguye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, yashenye kandi amazu asaga 60, yonona imyaka iri kuri hectare zirenze ijana nkuko tubikesha abaturage baho. Mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye yakarere ka […]Irambuye
“..Gahunda z’iterambere ry’Igihugu, ntizagerwaho uruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’abaturage rutagaragaye..”, ayo ni amwe mu magambo Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi yagejeje ku baturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri 2011, mu muhango w’Ihererekanyabubasha rya za gabiyo (gabions) zubatswe ku […]Irambuye
Abarimu 20 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runda/Isonga ruri mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, biguriye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bene, iyi modoka bakaba bayikesha inguzanyo bahawe na Koperative umwalimu Sacco. Kugira ngo bagere kuri iki gikorwa, aba barimu bibumbiye muri Koperative KISKA (Koperative Isonga za Kamonyi), ikaba yarashinzwe mu kwezi kwa Gashyantare 2011, itangira imirimo yayo mu kwezi […]Irambuye
Kuri uyu gatanu, tariki ya16 Nyakanga, Abashyitsi ba PAN African Movement/Ishami ry’Ubuganda bagera kuri 57, mu rugendo rw’iminsi 3 bagiriraga mu Gihugu cyacu, basuye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite. Izi ntumwa zari ziyobowe na OMAR BONGO, Umuyobozi w’Akarere ka Mayuge mu Gihugu cy’Ubuganda zagiranye ibiganiro na Komisiyo 3 z’Umutwe w’Abadepite, arizo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo […]Irambuye
Dr Mike Armour, umunayamerika ufite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu gufasha abayobozi, inzobere mu mateka n’umuco,ari mu Rwanda aho yaje gufasha ku bushake inzego zitandukanye mu kwiyubaka mu buyobozi bwiza. Kuri uyu wa gatanu, Dr Armour yatanze ikiganiro ku banyamakuru kuri Hotel chez Lando avuga ku cyamuzanye mu Rwanda. Dr Armour avuga ko impamvu itumye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeli 2011, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, hateraniye Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Madamu Aloysie CYANZAYIRE, Inama ikaba yafashe imyanzuro ikurikira: Gushyira mu myanya abacamanza batsinze ipiganwa: 1. BUKUBA UMULISA Claire :Umucamanza mu Rukiko Rukuru/Urugereko rukorera iMusanze 2. NKURUNZIZA Valens […]Irambuye
Ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye kuri uyu wa gatanu kuva mu gitondo hari kumvwa abahamya ibyaha Callixte Mbarushimana aregwa. Gahunda yo guhamya ibyaha Callixte Mbarushimana yagombaga kuba tariki ya 17 z’ukwezi gushize, iza kwimurwa kubera gutinya ko hari ibimenyetso bishinja uregwa byasibanganywa. Sibwo gusa byari byigijweyo kandi kuko iyi gahunda yagomba gutangira tariki […]Irambuye