Digiqole ad

Umutekano muke na magendu bigaragara mu turere tw’Intara y’amajyepfo duturanye n’Uburundi byahagurukiwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Nzeri  intumwa z’igihugu cy’Uburundi n’iz’Intara y’Amajyepfo bahuriye mu nama y’umutekano mu Karere ka Huye mu  rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke wagiye ugaragara ku mipaka y’ibi bihugu.

Guverineri Munyantwali asubiza ibibazo by'abanyamakuru na Guverineri w'Intara ya Ngozi Nahayo Claude aganira n'abanyamakuru (photo Umuseke)
Guverineri Munyantwali asubiza ibibazo by'abanyamakuru na Guverineri w'Intara ya Ngozi Nahayo Claude aganira n'abanyamakuru (photo Umuseke)

Intumwa z’Uburundi zari zikuriwe n’umuyobozi w’intara ya Ngozi, Nahayo Claude mu gihe intara y’amajyepfo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Munyantwali Alphonse. Aba bayobozi bakaba bahuriye mu nama y’umutekano ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke bya giye bigaragara muri tumwe mu turere tw’ibi bihugu nk’aho mu minsi yashije mu karere ka Gisagara habaye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi abaturage bakavugako inkozi zikibi zahise zijya mu Burundi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, umuyobozi w’intara y’amajyepfo akaba yavuzeko ikibazo cy’umutekano muke wakunze kugaragara muri tumwe mu turere tw’intwra y’Amajyepfo duturanye n’Uburundi, kigiye kubonerwa umuti ndetse ko na magendu (ubucuruzi butemewe) ihakorerwa igomba gucika binyuze mu mikoranire y’ubuyobozi bwombi.

Guverineri Munyantwali Alphonse ati : « Twiyemeje kujya duhana amakuru byihuse kandi tukajya twungurana inama. »

Umuyobozi w’intara ya Ngozi nawe akaba yemezako ikibazo cy’umutekano muke cyagiye kigaragara muri turiya turere gitewe n’abantu ku giti cyabo ko ariko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda kigashakirwa umuti.

Umuyobozi wa Ngozi Nahayo Claude yagize ati : « Nta mahoro nta nitera mbere ryagerwaho. Tugomba gutabarana ingoga kugirango dukumire ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. »

Uretse umutekano umuyobozi w’Intara ya Ngozi ngo yakuye isomo rikomeye mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, akaba avugako yashimishije n’amaterase y’indinganire (Terrasses Radicales) ngo bityo abarundi bakazaza gukora urugendo shuri mu Rwanda.

Uretse gufatanya mu mutekano nk’uko umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yabidutangarije, ngo bazafatanya no mu bijyanye n’umuco nko kujyana amatorero atandukanye akajya kubyina mu Burundi. Ndetse ngo bakajya banahuzwa n’imikino nko gukina imikino ya gishuti hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com 

6 Comments

  • Nibakomakome nyamuneka umuturanyi iyo agize ikibazo biba byototera iwawe! ndavuza ihembe ntabariza impande zombi

  • Umutekano ni ngombwa, badufashe!!

  • Na njye ndabashyigikiye ijana kw’ijana….

    COLLABORATION

    Rwose “TULI BAMWE”, i Huye ni iwacu, i Ngozi ni iwacu. Nimuhaguruke muhagarare, nimukenyere mukomeze, maze murwanye umubisha. Amahoro*Umutekano*Umunezero bitahe iwacu i Rwanda n’i Burundi…

    ECONOMIC HUB

    Je soutiens la nouvelle administration du territoire. Et la décentralisation est vraiment une mésure pertinente. De là, il faudrait que les provinces soient non seulement des entités administratives, mais plus encore des “Economic Hubs” avec un développement auto-centré….

    Dans ce sens, il convient de considérer NGOZI ET HUYE comme provinces soeurs. Elles peuvent, à tous les niveaux, collaborer et se complémenter mutuellement….

    Murakoze cyane Bashingantahe NAHAYO na we MUNYANTWARI.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • ikibazo cy’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi uba ugomba gucungwa ku mpande zombi,ibi bikaba bisaba gukorana cyane n’inzego z’umutekano zo mu turere twegeranye duturiye imipaka

  • umutekano muke uri i burundi muri iyi minsi ni ukuwucungira hafi utototera urwanda,naho abari bamaze iminsi bambuka imipaka bakarasa abantu muri za gisagara ni abo gucungirwa hafi.

  • karibu mushingantahe nukuri turabakunda nuko nyene ntaco umuntu yobaha muri imfura twabasabira ko mwaronka amahoro canke mukatubarira tukabatera inkunga kuko ibirikubera iburundi birababaje nukuri imana ibafashe ntuzewe naho ubundi birangoranye nukuri naho huye na ngozi nibamwe,turi inshuti nukuza turafashanya n’abayobozi bacu.

Comments are closed.

en_USEnglish