Digiqole ad

Umwarimu wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic yafashwe abeshya ko afite Masters

Peter MAWAU wari umwarimu muri Kaminuza ya Umutara Polytechnic ari mu maboko ya Polisi kuva kuwa kabiri kubera gukurikiranwaho icyaha cy’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (MA) y’impimbano avuga ko yavanye muri Kenyatta University.

Umutara Polytechnic i Nyagatare
Umutara Polytechnic i Nyagatare

Impuro z’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda nizo zatanzwe ngo afatwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko Kenyatta University y’i Nairobi yahakanye ko Peter MAWAU ukomoka muri Kenya yahawe iyi mpamyabumenyi n’iyi Kaminuza.

Peter MAWAU amaze imyaka 3 yigisha muri Kaminuza ya Umutara Polytechnic amasomo y’itumanaho (Communication Skills) n’icyongereza nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano i Nyagatare zamutaye muri yombi.

Peter MAWAU,31, wiyemerera iki cyaha cyo guhimba impamyabumenyi ya Masters (MA) ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu na 15 hakurikijwe amategeko ari mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Umwe mu barimu wo muri Kaminuza ya Umutara Polytechnics waganiriye n’UM– USEKE.COM, akifuza ko tutatangaza amazina ye, avuga ko uyu Kamau akwiye no kuryozwa imishahara yahembwe imyaka 3 abeshya abana yigishaga. Cyane ngo abanyamahanga bahembwa umushahara ukubye kabiri uw’abanyarwanda bahigisha bari ku rwego rumwe.

Kaminuza nazo ngo zikwiye kujya zikwiye kujya zishaka amakuru afatika ku banyamahanga bazana impamyabumenyi bemeza ko bavanye muri za Kaminuza zikomeye hanze y’u Rwanda, nkuko byasabwe n’ uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare, Ntagengwa Vital.

Francis Murenzi
UM– USEKE.COM

36 Comments

  • urumva iyo myaka yose amaze atanga burezi butagira ireme kandi tugambiriye guteza igihugu cyacu imbere tugendeye kuburezi bugizwe n’ireme.ariko se njye ndibaza n’iyihe mpamvu abanyamahanga bahembwa amafaranga menshi kurusha abenegihugu kandi bafite impamya bumenyi zimwe?ibyo bintu inzego sibishinzwe zigomba kubikurikirana.ese ni uko twebwe abenegihugu ntabumenyi buhagije tuba dufite?koko uwambaye ikirezi ntamenya ko kera.abenegihugu barashoboye ni babahe umwanya maze berekane ibyo bazi.

    • JYE HARI IRINDI SOMO NKURAMO;NIBA URIYA YARI ABISHOBOYE IKIBAZO KIKABA GUSA “URUPAPURO”, BITUMA NSHISHA MAKE CYANE NUBWO MFITE DEGREE FROM N.U.R NKANAKORA MURI CENTRAL GOVERNMENT!

  • ariko se ubundi ntibiteye agahinda koko?ni kuki abanyarwanda bo badahabwa umwanya ngo bigishe kandi bamaze gusohoka ari benshi?none abanyamahanga batagiye kuzana amanyanga?icyo bikoze bamugabanyirize igihano kuko nawe yashakaga amaramuko.

  • ahaaa, ntabwo byoroshye no muri za kaminuza byahageze. dukwiye gushyiraho urwego rwihariye rukwiye kugenzura ama diplome y’amahanga akoreshwa mu Rda. cyangwa inzego zisanzweho zikaba trained on that kandi zikongererwa ubushobozi. ahaaa.

  • ni akumiro!

  • NUBUNDI ABANYANYAMAHANGA BARATWIBA BATUBESHYA NGO BARATWIGISHA’BANATUROGA, KANDI HARI NABANYARWANDA BABISHOBORA.
    NINGOMBWA KO HAKORWA IGENZURA KUBANYAMAHANGA BIGISHA MURWANDA KUGIRANGO HAREBWE DEGREE ZABO KUKO ABANA BAHARENGANIRA .

  • SIWE WENYINE,
    KANDI NI UMUKOBOYI SHA
    BAZAFATE NABANDI BARUZUYE

  • Abaryamanye PhD babuze icyo bakoreshs kubera ko babuze uwabaha akazi ntimuzi uko bangana! Uriya yarafite uwamutereteye, twe tuzaba abande se?

    • Ntamuntu Wa PhD wabuze akazi ntimugakabye!! abenshi bakanze kubera imishahara micye.

  • Si abanyamahanga gusa harimo n`Abanayarwanda kuko nko muri Archives ku kibuga i Kanombe nzi ko hakoragamo umudamu werekanye diplome ya Humanites ( secondary certificate) kandi bizwi ko atarangije na Primary ( Byitwaga ko akorera Rwanda Revenue) nubu ashobora kub akihakorera cg se yarimuriwe ahandi ariko ikizwi aracyakora. Iyo diplome yafafaritswe na n`ibyitso bye kuva muri Rwanda National Examinations Council ngo yize nka Candidat Libre nyamara byose byakozwe ngo bamwihere urwo rupapuro gusa kuko results zisohoka yari afite zero ( Aha byumvikane ko koko uyu mugore kuri gahunda ayari yarapanzwe yiyandikishije nk`abandi bakandida bigenga ajya gukora, ariko icyagaragaye ni uko amanota yagize yari 0/11) nyamara diplome arayiryamanye ahembwa akayabo nk`umukozi wa RRA. Muzabarize mu bice by`iyo za Kabeza muzamumenya.

    Ikindi ni uko hari n`abandi benshi bibye cg bihimbiye diplomes za secondaires amashuri agitangira 1995 maze biroha NUR cya gihe bigaga ku gitsure bamwe bitwaje ngo bararurwaniye maze lecturers ntibavuge, abandi biga za ULK ubu nibo usanga muri offices zitandukanye bakakureba nk`icyo imbwa ihaze.

    Gusa ku banayakenye ndetse n`abagande bazwiho kuba harimo abaza ino bagaragaza ngo bafite masters kdi ntazo, cyane cyane abanyakenya bakagendera kuri cya cyongereza cyo kuvuga( ku wagize amahirwe akavukira aho ari cyo bakoresha) maze bakaza ngo ni experts muri Communication Skills cg se muri Literature. Ubwo turi muri Est Africa rero universities zikwiye gukorana hakabaho kugenzura izo degrees z`aba bantu mu bihugu byacu.

  • Nkongoli nawe simpamya rwose ko haba hari umunyarawanda ufite PhD uri mu Rwanda wabuze akazi akabura n`ako kwigisha muri University or any other institution of higher learning. Keretse afite PhD mu bintu bitigishwa.

    Gusa nakubwira ko a teacher/lecturer is not like a carpenter who deals with woods. A lecturer deals with human beings, intellectuals and concious people. Ku bw`iyo mpamvu rero hari ababa bafite za masters na PhD ariko bagatinya uwo mwuga wo kwigisha, first of all kuko ni umwuga usaba uwukora kuba hari uko ahagaze ( yiyizeye at least mu byo agomba kwigisha niba adashaka gupfunyikira abana amazi), ikindi hari abatabyifuza kubera ko lecturing is very demanding nyamara ugasanga umushahara udasmaje nta na mission zihoraho ugura.

    Abo rero baba bafite PhD bakaba barabuze akazi bashobora kuba bakwisanga hamwe muri ibyo byiciro mvuze hejuru, si non Universities nyinshi n`amashuri makuru mu Rwanda baracyabura abarimu ku rwego rwa PhD ari nayo mpamvu bagikoresha abo banyamahanga baza babeshya impamyabushobozi badafite kandi bagahembwa amafaranga menshi cyane y`akamama.

  • Hari n’abandi bakozi harimo n’aba Leta bafite dipolome mpimbano. MIFOTRA yigeze gusaba ko habaho igenzura ririmbitse ariko ntibyakozwe.
    Uziko hari umuntu ujya kwiga umwaka umwe cyangwa ibiri mu gihugu runaka ukumva ngo yazanye Licence? Muzabaze abo bigeze gutahura muri za Rusizi.

  • Leta nishyiremo akabaraga ni biba ngombwa n’umuvunyi yiyiziremo akoreshe igenzura rirambuye

  • aho kudumfunyikira amazi leta nikoreshe abalisansiye aho kuzana abaduhangika noneho itange masters ku banyarwanda nyinshi.

    • uravuga se iki ko badukuye ku caki tukajya kwiga aho dukubukiyeyo ngo akazi barakamaze!! none masters tuzigere ho dute? birababaje nyamara abo bose “twababuse”

  • Iyo umuntu hari urwego rw’amashuri yasimbutse aba hari icyo abuze. So yica byinshi.

  • BAREBE N ABANDI BA NYA KENYA BARI MURI KIE NI ISOKO KABISA

  • ok babimenye gute se nibaza ko bazamusubizi iabo kuko ali umunyamahanga kandi nahano barahari benshi kandi babanyarwanda hagombaho kubaho equivalence de diplome kuki se bahembwa menshi nukubanza tukareba niba abanyarwamda bigisha muri kenya bahembwa nkabanyamanga naho ubundi byaba ari akarengane kabisa naho ubundi igisuma nigifashw.

  • Ibyo birazwi, mu gihugu hose abenshi bfite akazi amadipolome yabo ni amahimbano gusa, abafite nzima ni mbarwa. Abagore beza, abakobwa beza, abagore bafite abaga b’abategetsi nibo usanga bafite akazi ahantu heza kandi ntaho bize nta n’icyo bazi, uretse kwirirwa biryagagura ubundi bagahembwa akayabo.
    Nyamara, abantu bazi bize, bazi icyo bakora bakaba bateza igihugu imbere, nibo usanga barabuze uko babigenza kubera ko batazwi. Ibibera muri iki gihugu, birenze ukwemera.

    • tanga ingero,abo bantu uvuga bakurikiranwe

  • DIPLOME N’IGIPAPURO GIKORWA N’ABANTU,MBONA ICYAMBERE ARI UBUMENYI,UWO WAFASHWE ASHOBORA KUBA YARI ABISHOBOYE(kwigisha),UWITWA “MURUME” WO MURI CONGO YIGISHIJE ELECTRONIQUE MURI ETO/MUHIMA IMYAKA ITANU NYUMA BASANGA YARI AGRONOME BAGENZUYE BASANGA ABANYESHURI NTA KIBAZO BAFITE PROGRAMME YARAYIKOZE NEZA,RWOSE MBONA IGIKURU ARI UBUMENYI APANA “igipapuro”

  • Sad sad, very sad!!!

    jyewe nishyize mu mwanya wabo bantu bihimbira diploma nsanga binteye agahinda. Ariko hashize akanya hakurikiyeho UMUJINYA MWINSHI.

    Jyewe aho guhimba diplomi, nakwemera nkaba KARANINGUFU cyangwa NYAKABYIZI. Nakwemera nkavunika ariko nkagira umutima wera. Usibye gukabya sinumva ukuntu bene abo bantu babaho bakagira amahoro k’umutima, kandi bazi neza ku bari mu makosa akomeye cyaneeeee!!!BIRANDENZE….

    Ikindi kandi, abo bantu ntibihemukira ubwabo gusa. Barahemukira bikabije Igihugu n’urubyiruko rwacyo. Aha byanteye umujinya pe. Jyewe rero nabahana nihanukiriye, maze n’undi wese akaboneraho urugero….

    Ndangije iyi message nsaba ko munsubiza akabazo mfite…

    I want to know what, according to you, ought be the priority sectors of our research.

    Let me suggest ICT, BIOTECHNOLOGY AND RENEWABLE ENERGY…

    Please be free to correct me. For sure I want to improve my knowledge and awareness of the situation at home….

    IF WE WANT TO SUCCEED IN THE FUTURE. WE ABSOLUTELY NEED HIGH SKILLED TEACHERS. REALLY HIGH SKILLED AND HIGHLY MOTIVATED TEACHERS…..OKAY!!!

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • impimbano zirakoreshwa kumugaragaro wasobanura uburyo umuntu yerekana phd afite imyaka 26 kandi ukamuha akazi?

  • nibamureke asubire iwabo yishakiraga umugati sinamutera ibuye.

  • Nihajyeho itsinda rikora iperereza kuri ibi byose by’amadipolome kuko nabyo ari ikibazo cyatuma abantu babura akazi ahubwo gafitwe n’abatagakwiye kandi biroroshye kuko n’ikoranabuhanga ryaje.

    Amashuri yose kandi nashyireho amazina y’abahize n’igihe bahigiye kugira ngo bifashe mu igenzurwa umuntu akaba yajya ashaka amazina y’abaharangije bidasabye kujyayo.

    Harya wa Mudamu wo muri FAWE wigeze gufatwa amaze ifige ayobora yaje guhanishwa ikihe gihano?

  • Mubafate ariko mufate n’ingamba. Abo banyamahanga barusha abanyarwanda ubwenge? Kuki buzuye muri education y’u Rwanda? Ubu hibazwa impamvu ki amashuri na za Kaminuza bidatangiza ibyiciro byose (Master na PHD), nkaho abarimu babuze. Ahubwo se hatumwaho abo banyamahanga muri izo domain nibura ngo twizereko mu minsi iri imbere tuzabona abanyagihugu babyize kandi mu buryo buzwi? MINEDUC nifate ingamba, naho ubundi utetse na degrees zimpimbano na cash z’abanyarwanda zirashirira i Bugande ngo bagiye kwiga bashakayo izo masters!! Mugirango n’ikindi baturusha se? Si infrastructures cg lecturers ahubwo bo bamenyeko ubumenyi buri opened ku ubishaka apana kubifite nk’uko mbibona mu Rwanda aho niyo batangije programme ziza zihenze!!!
    Ngaho mufate ingamba abo bireba.

  • ahaa birarenze turi kwigira niba bashakira diplome kugirango bamuhe akazi? ibyo byi kanombe birabe atari byo niba ari byo ni ikbazo!

  • MANA DUFASHE

  • kuba hari impimbano zirahari,kandi ikimenyetso ni iki cy’uyu munyakenya,ariko no kuzirwanya nabyo birahari n’ubwo bitoroshye,ariko abamaze gufatwa barahanwe by’intangarugero kuburyo n’uwaba akoresha diplome y’impimbano ahitamo gukuramo akarenge;kandi n’uwo byazagaragara na nyuma yo kuba yaravuye ku kazi yahawe n’uko yagaragaje diplome atakoreye arahanwa.

  • umugabo w’umuzayirwa yacuruzaga inyama z’imbwa bamwitaga za mwoto mumujyi wa kigali,n’abapolisi bajyaga bamugurira nyuma umwe mubaturanyi be aza kumubona ajugunya kare cyane amajanja y’imbwa babibibwira polisi iramufata aravuga ati igihe mwaziririye ninde zishe?Uwo mwalimu igihe yamazEe yigisha niho bakimutahura none ngo nahanwe,ikosa se ni irye wenyine?

  • Impamya bumenyi zimpimbano ziruzuye cyane cyane mukarere ka Nyagatare,nko mumurenge wa karama,muzare be umugore ukora kumurenge witwa claire mu rebe degree ye hanyuma murebe aho yize na profile ya kaminuza yize mo.

  • isuzuma ni rikomeze wasanga ubumenyi yahaye abana bacu buri ku mashyi!!!

    • kumashyi bwaba ari bwinshi none se nawe ubunye umuntu ngo abeshye ko afite icyiciro cya gatatu kandi atarabyigeze!abo balimu ni babandi ubaza ikibazo cyabananira ku gisubiza akakiguhamo umukoro!

  • rwose leta nirebe kandi ihaguruke kuko abalimuu ba kaminuuza bari gukoresha impimbano barabeshya bagere no muri za kaminuza zingenga hari nababahishira ntibabavuge ahubwo bakaguma kubakoresha ngaho daaaaaaa!!!!!!!!!!!????????????

  • ubundi kuki abanyamahanga bafata uumushahara mwinshi gusubya abanyarwanda nacyuo nikibazo, gusa leta nimanuke no mu ma secondaire bareke kudupfunyikira amazi uwo munyamahanga na kanirwe urumukwiriye

  • Nuko nyine igisambo ari igifashwe naho ubundi abuzuye muri ULK,UNILAK,UNATEK,n’izindi ntiriwe ndondora badafite Secondary school bangana iki?cg abiga rimwe mu cyumweru kimwe cg bibiri ngo ubwo bize da! byahehe seko batricha barangiza bakadodesha ibitabo ubundi bakikorera akazi bagakora nabi kubera ubumenyi buke bati degree z’ubu ntacyo bigagamo kdi batarakurikiraga amasomo nkuko bikwiriye.
    MINEDUC nifate umwanzuro uhamwe ku burezi ireke kurenganya ababikora nibakanira nabo bazahindura system kuborohera kwanyu nuko gutuma batega.

Comments are closed.

en_USEnglish