Digiqole ad

Intara y’Iburasirazuba nayo yatangije igihembwe cy’ihinga Season A.

Intara y’Iburasirazuba yatangije igihembwe cy’ihinga season A kuri uyu wa gatatu 21 Nzeri 2012. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko bigaragaye ko imvura yamaze kugwa hafi ya hose mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ministre Inyumba i bumoso mu gutangiza Season A
Ministre Inyumba i bumoso mu gutangiza igihembwe cy'ihinga

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango , Madamu Inyumba Aloysia wifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa  Murundi mu Karere ka Kayonza mu gutangiza iki gikorwa, yasabye abaturage gushyiramo imbaraga bakihutisha ibikorwa byo gutera imyaka ku gihe kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubunzi n’Ubworozi,Bwana Ruzindaza Ernest yashimye aba baturage imbaraga bashyize mu gatunganya ubutaka ku gihe, abasaba ko baterera imyaka byibura tariki 5 Ukwakira  bakazaba barangije.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ku Ntara y’Iburasirazuba,Bwana Ntirenganya Boniface wari uhagarariye Guverineri w’Intara, yibukije abaturage ko ahantu hose hagomba guhingwa, abasaba ko ubutaka bwose bwahingwa bityo bakarushaho kwihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.

Abahinzi bo mu murenge wa Murundi nabo batangije Season A
Abahinzi bo mu murenge wa Murundi nabo batangije igihembwe cy'ihinga

Boniface yibukije ko bagomba gutera ibiti  ku misozi yabo kugirango bakomeze kurwanya isuri. Iki gikorwa cyo gutangiza season A mu murenge wa Murundi abaturege bari kumwe n’abayobozi n’abagize inzego z’umutekano bateye ibigori ahangana na 3 Ha.

Iki gikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2012 cyabereye mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • BRAVO INYUMBA

  • Inyumba ni umuyobozi mwiza imana izigufasha mu mirimo ushinzwe.

  • Iyi Gahunda yo gutangiza ubuhinzi mu Turere tzose icyarimwe ni byiza rwose. Eastern province ikomerezaho kandi ikurikirane neza iki gikorwa kuko hari aho byagaragaye mu zindi ntara ko haba umuhango wo gutangiza hanyuma abayobozi ntibakomeze gukurikirana iki gikorwa

  • Well well, na njye INYUMBA ndayikundira. Kandi gatsinda ni umwana mwiza, imbere n’inyuma. Imana imurinde kandi imuhe ingufu zose akeneye….

    Ibyo Honorable Ernest RUZINDANA avuze hariya, jyewe nsanga byari bikwiye kuba itegeko…

    “GUTERERA IGIHE NI NGOMBWA”.

    Ikindi kinshimisha iteka iyo ndeba bene ariya mafoto ni iki:

    “La mobolisation générale de notre population”.

    Je vous assure, pour moi c’est un délice. J’aime, pluis encore j’adore de telles photos…

    HARAKABAHO ABANYARWANDA N’U RWANDA RWABO.

    Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

  • n’ukuri n’izindi ntara zikwiriye gufatira urugero iburasirazuba kugirango igihugu cyacu kirindwe inzara nk’iri somalia kandi kibe kihagije mu biribwa.inzegi zose zishyiremo ingufu.

  • uru ni urugero rwiza ku baturage mubijyanye no gukora ubuhinzi bugezweho

Comments are closed.

en_USEnglish