Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama Dr Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS muri Africa uri mu ruzinduko mu Rwanda yashimiye ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe uburyo bikora gahunda yo gukeba abagabo hatabayeho guterwa ikinya no kubagwa ku gitsina cyabo bimaze gukorerwa abagera ku 2300. Uyu mugabo waje kureba […]Irambuye
Ni ibyatangajwe n’abari gutunganya uru rugomero mu ruzinduko Ministre w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yari yahagiriye kuri uyu wa kabiri. Urugomero rwa Musarara ruzatanga amashanyarazi angana na kilowatt 438, ruzaba rwuzuye mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani nkuko byemejwe na Dr. Caleb King umuyobozi w’uru rugomero rufitwe ahanini n’abikorera ku giti cyabo. Dr. Pierre Damien Habumuremyi […]Irambuye
11/06/2012 – Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa mbere yari i Libreville muri Gabon mu biganiro bigamije guharanira uburenganzira bw’umugore byiswe “ Dialogue for Action Africa”. Ibi biganiro by’umunsi umwe byateguwe na “Cecilia Attias Foundation for Women” byibandaga ku buzima bwiza bw’abagore, gushakisha umuti wa bimwe mu bibazo by’ingutu abagore bo muri Africa bahura nabyo […]Irambuye
Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rugeramigozi mu karere ka Muhanga barinubira ko bari kwishyuzwa ifumbire bagurijwe mu myaka irindwi ishize kandi imbuto bari bahawe gutera itarigeze yera ahubwo ko yabahombeye. Aba bahinzi barasaba ko batakwishyura kuko ikibazo cyabo Minisiteri y’ubuhinzi ikizi. Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 8/6/2012 umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi […]Irambuye
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 10 Kanama nibwo imiryango 28 y’abantu 141 b’Abanyekongo bahunze intambara, bakiriwe mu nkambi ya Kigeme i Nyamagabe bavuye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu karere ka Rubavu. Abaturage baturiye iyi nkambi ndetse n’Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe bari baje kwakira izi mpunzi ziri kugabanyurwa mu nkambi ya Nkamira yari imaze […]Irambuye
Abanyereje imitungo ya Leta barasabwa kuyigarura mu gihe batarakurikiranwa nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha Mukuru Martin Ngonga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ku birebana n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta. Jules Ntete umushinjacyaha mukuru w’imari ya Leta yashyize ku mugaragaro raporo y’abakurikiranywe ku inyerezwa ry’imari ya Leta, muri iyi Raporo hagaragaye ko benshi mu bayobozi badakurikinara neza ikoreshwa […]Irambuye
Mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza ku cyaha Dr Hishamunda Bonaventure akurikiranyweho cyo kubaga Murekatete Zawadi akamusigamo ibikoresho by’ubuganga mu nda ibyara mu 2008, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo, naho urugaga rw’abaganga bagenzi be rwemeza ko ntacyo rushinja mugenzi wabo. Uru rukiko rwafashe iki cyemezo ku ya 5 Kamena 2012, nyuma […]Irambuye
Itsinda ry’abadepite bo muri Zambia baje mu Rwanda kurebera impunzi z’abanyarwanda uko iwabo byifashe kugirango batahe, batangaje kuri uyu wa kane ko mu minsi bamaze mu Rwanda babonye nta mpamvu yatuma bakomeza kwitwa impunzi mu gihe iwabo ari amahoro. Aba badepite kuri uyu wa kane ubwo bari kiriwe na Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe, Hon. […]Irambuye
Mu nama mpuzabikorwa y’intara y’amajyepfo yari igamije gusuzuma uburyo imihigo yo mu ngengo y’imari y’umwaka 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa, byagaragaye ko hari imihigo myinshi yagezweho ku rwego rushimishije nko kubaka amashuri n’ibindi, gusa hari n’indi itaragezweho nk’uko byari biteganijwe. Muri iyi nama hagaragaye ko hari ibitaragezweho ku kigero kiri munsi ya 50% mu gihe habura […]Irambuye
Mu Rwanda abana bagera ku 3 000 baracyabaho badafite imiryango ibitaho. Abenshi muri abo bana baba mu bigo birera impfubyi (Orpherinat) naho abandi baba mu buzima bwo ku mihanda mu mijyi itandukanye mu Rwanda. Ikibazo cy’abana batagira umuryango mu Rwanda, cyagiye gikomeza kuba insobe cyane nyuma ya Genoside aho abana benshi babuze imiryango n’ababo. Nyuma […]Irambuye