Digiqole ad

Basabwe kugarura imitungo ya Leta banyereje batarakurikiranwa – Martin Ngoga

Abanyereje imitungo ya Leta barasabwa kuyigarura mu gihe batarakurikiranwa  nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha Mukuru Martin Ngonga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ku birebana n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga/photo Internet
Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga/photo Internet

Jules Ntete umushinjacyaha mukuru w’imari ya Leta yashyize ku mugaragaro raporo y’abakurikiranywe ku inyerezwa ry’imari ya Leta, muri iyi Raporo hagaragaye ko benshi mu bayobozi badakurikinara neza ikoreshwa ry’imari ya leta mu mirimo z’itandukanye.

Amafaranga menshi ya Leta anyerezwa mu buryo bwo gutanga amasoko, imisoro inyerezwa n’andi mafaranga agenda aburirwa irengero.

Ibyakozwe  n’ubushinjacyaha  kuri Raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kuva muri 2007 kugeza mu2010 amadosiye yose amaze gufatirwa imyanzuro ni 302, harimo n’amadosiye 9  y’abashikirishijwe auditorat militaire.

Ingano y’ihazabu yaciwe , imisoro n’andi mafaranga yasubijwe kugeza ubu ni miliyoni 134,410,388 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga atangaje ko icyo bakoze bagaruje amafaranga ya Leta kuri “case” zose imisoro yaragarujwe.

Martin Ngoga avuga ko kenshi kudakurikirana aribyo bitera kubura amafaranga ya Leta, yagize ati: ” kunyereza umutungo wa Leta ntabwo bikiri ikibazo kinini kuko hari uburyo bwo kubikurikirana, ibi ntabwo bikiremereye igihugu kuko uwabikora wese azajya afatwa”.

Abakurikiranywe muri izi dosiye ni abakozi ba Leta cyangwa abari abakozi ba Leta, muri rusange ibyaha barezwe ni ibijyanye no kunyuranya n’amategeko agenga amasoko ya  Leta, gusonera imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakurikiranyweho ibyaha bari mubyiciro byose, arimo abayobozi bayobora ibigo ari nabo bagenga b’ingengo y’imari, ababaruramari, abayobozi bashinzwe imari n’abagize utunama tw’amasoko ndetse n’abakiri b’imisoro.

Umushinja atangaje ko umuntu wanyereje umutungo wa Leta asabwe kuwugarura ataratangira gukurikiranwa kuko  bigiye gutangira gukorwa. Ubushinjacyaha bukurikirana amafaranga atarenze miliyoni 5, hejuru ya miliyoni 5 bakujyana mu rukiko, uhamwe n’icyaha ahabwa igihano cyo gufungwa kuva mu mezi 6 kugeza ku myaka 8.

Ubushinjacyaha bugiye gushyikiriza ayo madosiye Minisitiri w’Ubutabera kuko niwe uzafata umwanzuro niba abakoze ibyaha bazakurikiranwa bari mukazi cyangwa bazabanza kubahagarika.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • leta igomba guca umuco wo kudahana numva niba umuntu ahamwa n’icyaha amategeko yagombye kubahirizwa kuko ntakuntu mwavuga ngo nibasubiza ibyanyererejwe ntibazakurikiranwa none se ni idene bahawe na Leta bakaba barabuze ubwishyu ? ibyagombaga gukorwa se byarakozwe ? oya niba hari ubutabera nibwubahirizwe ntago abanyarwanda dushyigikiye ibisambo,hakorwe iperereza rinoze uhamwa n’icyaha abihanirwe naho kwinginga ngo basubize ibyanyerejwe ntibazakurikiranwa ,ntago mu Rwanda habuze abayobora kd bazima ikindi umuyobozi nyawe acunga neza umutungo n’abantu yahawe kuyobora kuvuga ngo umuntu yararangaye ntago bisobanutse kabisa ibyo umushinjacyaha mukuru yavuze ndabona byuzuye impuhwe nyinshi zibangamira ubutabera kdi niba ari abere ni babareke kuko ntaruhare babigizemo,gusa abayobozi badashoboye gucunga ibyo baragijwe cy biba ibya rubanda ntaho bageza igihugu cyacu.ni abo gucyahwa rwose.

  • None se harimo kubinginga ngo basubize ibyo banyereje cg bibye? Baranyereje bakwiye kuriha kandi bakanahanwa kugira ngo n`ejo batazongera. Ndetse bagombye guhabwa igihano kitari hasi ya 6 months, bityo ibyo guhabwa akazi muri Leta bikavaho naho ubundi buriya basubiza ariya amafaranga ejo bakongera guhabwa imyanya nk`aho ari INYANAGAMUGAYO kandi batakiri zo!! Hakwiye ubushishozi.

  • Aba bajura bashaka gukingira ikibaba ni babandi leprophete yavugaga. Aho kugirango babahane, ahubwo ari kubasiga amavuta!

  • Kudahana uwanyereje umutungo ngo nasubize gusa nanjye ndemeza ko byaba ari ukorora umuco wo kudahana no gushishikatriza abakibikora nababitekereza gukomeza kubikora kuko ari ntangaruka igaragara bifite. Gusubiza ibyo wibye se ninde byajya binanira afashwe ubundi akikomereza akazi ke n’ubujura bwe, gusa ubwo bushinjacyaha bukwiye no kumenya ko atari bose bashobora gufatwa mubaba babikoze. so, prevention through various forms of penalties is also paramount and needed.

  • Ariko abatanze comments hano muratsekeje cyane! wagirango muri abana!! Nonese nyine si ba nyakubahwa baba barayigurije!! nonese uyu mushinjacyaha atabakingiye ikibaba ejo akagira uwo ajya gusaba akazi ka muramu we akakamwima murumva bitabyara ibibazo? Rubanda rwa giseseka mujye mwicecekera! Iyaba bari batworohereje ikorwa rya business tukikorera! ibindi byo ni ibyabo! nubundi nivira ibujinganjwiri nta n’unzi! muryoherwe banyakubahwa!!!!

  • BIratangaje pe ngo nibasubiza ibyo banyereje ntawe uzabakurikirana!!!!!!!!!!!!!!!!?!!. ubwo noneho KUNYEREZA=KWITIZA Kandi sinicyaha ?? hum?? ubwose ninde utajya anyereza ibimillion akabibyaza umusaruro maze yafatwa akemera kuyasubiza.?? Sha mwiyimbire kuko umunsi njyewe nayoboye ntawe uze akazi kuko ntajya nihanganira abadindiza igihugu nababakingira ikibaba .ariko umunsi IMANA YANTUNZE INKONI nzemera mpfe kigabo aho guhemukira igihugu .mwagiye mureba impfubyi ,abapfakazi n’akene buzuye mugihugu ese ugirango biriya sibyo byakabateje imbere? sha reka ndekere aho ariko twese tujye tubitekerezaho kandi dusenge IMANA Kuko yo ntawe uzayibeshya.

  • Ngoga numucamanza wumunyamanyanga cyane!!!!!!

  • Abazagarura imitungo se ni badakurikiranwa ubwo ntibazaba bari baritije, ahubwo uwavuga ko abari bitije imitungo yareta igihe kirageze ngo batirure.

  • aliko sha biragoye uwakubwira ngo uhane umwana wawe wamuhana ute so bakoze amakosa aliko harimo akana kamama kandi barakuranye nawe urabyumva byonyine gukoresha umutungo wa leta witwaje umwanya ufite urabihanirwa bamufunze se bagateza ibye imbere ya mategeko abantu barangana kuki mufata ibyemezo bitaragera muli justice uwakubwira uwacu yafashe ikigo akigira icya madame ariyizi singombwa kumuvuga.

  • Ahaaaa!!! N’abandi bayatwara ngo ntiberetswe inzira bicamo! Wamara gushyira abajura ku rutonde ugakwiza ibyaha byabo mu bitangazamakuru warangiza ngo nibasubiza ibyo batwaye ntibazakuriranwa? Keretse niba harimo baramu be cg benewabo naho nta mpuhwe abafitiye namba, ahubwo ni ukugirango bihamye ibyaha. Ese bariya trois cent et plus personnes bari mu nzego zose cg ni abazwi gusa. Nyamara hari n’ahandi mugenzure neza abaryi b’amafaranga ni benshi ahubwo ndagira ngo yababanye make urebye umuvuduko babikorana. Mukore audite ikomeye muri RNRA in Systematic Land Registration bo umutungo barawugerereye cyane ab’IBURENGERAZUBA. Nyamara umutungo w’igihugu warashize aho umuturage atanga ibye ntibishyitswe aho bigomba kujyanwa.

  • Nzaba mbarirwa. Ubu bishatse kuvuga ko uwariye akatagabuye yabonetse akakagarura nta ribi; ko kurya ibya rubanda byaba ari urwijyane. Ese iryo rya n’iryora ry’uwafashwe bigaragara amategeko yacu ntacyo abivugaho??! Muzehe agira gushishoza n’aha aramenye ntakureyo ijisho batayarira muri iri garuza ritagira inyungu!

    Abatarafashwe baryoherwe, abo kuyaryora babazwe inyungu.

  • ARIKO NJYE NIBAZA NIBA MU NZEGO Z’IBANZE ARIHO BANYEREZA UMUTUNGO GUSA, MWE MWIBERA HEJURU IYO NTIMUZI IBITUNGURANYE BIBAYO. ARIKO NJYE UZONGERA KUMBWIRA TENDER COMMITTEE TUZABYENGA IMINYAGARA

  • ahaaa yenwe mwabasangira ngendo mwe, mwakoze gutanga ibitekerezo byanyu, gusa ibyo simba avuze ngo abayobozi bagomba gucunga neza ibyo baragijwe aribeshya kuko nuwo mushinjacyaha uvuga yujujemo impuhwe nuko azi ko NPPA nayo atari shyashya!!!

  • BAVANDIMWE;

    NTA MUNTU NUMWE NIFURIZA KUJYA MU KANAMA GASHINZWE GUTANGA AMASOKO…

  • Ariko Nyakubahwa Ngoga ko nkibyo ntawe uba ubikubajije, ni kuki rwose mwebwe aba “Boss” muhora mudutesha umwanya mutubwira ukuntu mwazambije Igihugu, kandi muzi neza ko ibyo muvuga n’ibyo mukora ntaho bihuriye ! Turabirambiweeeeee pe ! Kandi mujye munamenya ko na ba “Z na ba Habyara” bari baramaze Abagogwe, abasigaye bakabamenesha, kugirango amasambu yabo bayahinge mo Ibirayi byo gukora “Bisiness between GAbo and Rwanda” Hahahahahaaaa !!! Ubu se ba Z & Habyara” barihe koko??? Ngaho nimwirire imbwa zizishyura !!! But, mumenye ko “ntagahora gahanze” ! Bucyanayandi Martin.

Comments are closed.

en_USEnglish