Digiqole ad

Amajyepfo: Hari uturere tutageze no kuri 50% y’imihigo yatwo

Mu nama mpuzabikorwa y’intara y’amajyepfo yari igamije gusuzuma uburyo imihigo yo mu ngengo y’imari y’umwaka 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa, byagaragaye ko hari imihigo myinshi yagezweho ku rwego rushimishije nko kubaka amashuri n’ibindi, gusa hari n’indi itaragezweho  nk’uko byari biteganijwe.

Alphonse Munyantwari ubwo aheruka mu nteko asobanura uko ingengo y'Imari iri gusozwa yakoreshejwe mu ntara ayoboye
Alphonse Munyantwari ubwo aheruka mu nteko asobanura uko ingengo y'Imari iri gusozwa yakoreshejwe mu ntara ayoboye

Muri iyi nama hagaragaye ko hari ibitaragezweho ku kigero kiri munsi ya 50% mu gihe habura iminsi 25 gusa ngo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 irangire.

Bimwe mu bitaragezweho ku kigero cyo hasi cyane harimo kubaka ibiraro n’imihanda ndetse no gutera inka intanga.

Abayobozi b’uturere dufite ibibazo nk’ibi bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ibiza ndetse naba rwiyemezamirimo bagiye barenga ku masezerano babaga bagiranye n’uturere.

Habitegeko Francois umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko mu mihigo bari barahize harimo no gutera intanga inka ibihumbi bitatu ariko ntibigerweho ngo byatewe n’uko bagombaga gukoresha imisembura yo kuzirindisha ituruka mu kigo kita ku buhinzi, RAB, icyo kigo  kiza guhinduraa iyi gahunda y’ imisembura yo gutera intanga kubera ko ngo iyi misemburo yari yabuze kuko ihenda cyane.

Mutakwasuku Yvonne uyobora Akarere ka Muhanga katunzwe agatoki ku kuba ibikorwa remezo byako byaradindiye, yavuze ko imvura nyinshi yaguye muri iyi minsi ikangiriza ibikorwa remezo bitandukanye biri hirya no hino mu karere, itasize ibiraro byariho byubakwa muri aka karere inatuma imirimo y’ ubwubatsi ihagarara, cyakora ngo ubu akazi karakomeje nyuma y’imvura.

Akarere ka Ruhango ko kavuze ko kahuye n’ikibazo cya rwiyemezamirimo maze umuhanda w’amabuye w’ibirometero bisaga bibiri bagombaga kubaka ukaba utarubatswe.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari avuga ko kuba iyi mihigo itaragezweho ijana ku ijana ari isomo rizatuma mu mihigo yo mu ngengo y’ imari y’ umwaka utaha bazamenya uko bakorana n’abantu bose, cyane cyane ba rwiyemezamirimo badafite ubunyangamugayo.

Naho ku bijyanye n’ibiza birimo imvura isenya ibiraro avuga ko bikwiye kurangirana n’iki gihe cy’impeshyi, kandi nabyo bikabasigira isomo.

Munyatwari Alphonse yavuze ko imihigo itaragezweho igomba gukomezanya n’ingengo y’imari igiye kuza.

Ingengo y’imari y’umwaka 2011-2012 izarangira ku ya 30 Kamena uyu mwaka.

Callixte Ndagijimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu munyamakuru yashyizemo gukabya. kuba hari imihigo imwe n’imwe itazagerwaho neza uko byari biteganijwe ntibivuga ko imihigo yose y’Akarere izagerwaho kuri icyo kigero. Urugero. Imihigo 30 ishobora kugerwaho 100% noneho ibiri ikagerwaho 50%, ni ukuvuga ko ikigereranyo rusange cyaba 3100/32 = 96.9%. Urabona rero ko ntaho byaba bihuriye na 50%!

  • Nonese akarere ka Nyanza ko ntacyo kavuze ku muriro z’amashanyarazi n’amazi meza!!! Bakwirakwije amapoto ku mihanda atagira insinga; hashize amezi n’amezi; ababibonye bati turabona barabahaye umuriro!!! Wahe wo kajya; ni ukuduteza urubwa ngo twabonye umuriro!!

  • ABAGANGA BO KU KIGO NDERABUZIMA CYA RUHASHYA MU KARERE KA HUYE BARANGARANYE ABARWAYI KUGEZA UBWO BABIRI MURI BO BITABYE IMANA MU GIHE CY’ICYUMWERU KIMWE.

  • INTARA IZA MU MIHIGO MU MURENGE WA RUHASHYA KU KIGO NDERABUZIMA CYA RUHASHYA BASANZE ABAGANGA BAHO BAMBAYE MUCANGANYIKO KANDI BAFITE PARAPARA,TITULAIRE(HANYURWIMFURA INNOCENT) WE YARI YAGIYE I NYAMAGABE GUSHAKA CASH IBY’ISURWA BYO NTIYARI ABYITAYEHO DA.
    NONE HUYE SINAYUMVISE MU TUTARESHEJE IMIHIGO.

  • ABAGANGA B’I RUHASYA MU KARERE KA HUYE ABAGANGA BARANGARANYE ABARWAYI KUGEZA UBWO ABARWAYI BABIRI BITABYE IMANA MU GIHE CY’ICYUMWERU KIMWE GUSA NGO KUBERA KUDAHEMBWA ,KUGEZA N’UBU POLICE NTACYO IRABIKORAHO.

Comments are closed.

en_USEnglish