Gabon: Jeannette Kagame mu biganiro ku burenganzira bw'abagore
11/06/2012 – Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa mbere yari i Libreville muri Gabon mu biganiro bigamije guharanira uburenganzira bw’umugore byiswe “ Dialogue for Action Africa”.
Ibi biganiro by’umunsi umwe byateguwe na “Cecilia Attias Foundation for Women” byibandaga ku buzima bwiza bw’abagore, gushakisha umuti wa bimwe mu bibazo by’ingutu abagore bo muri Africa bahura nabyo nk’uburezi ku bagore n’abakobwa, kuba abagore bakwisanga muri Business, kwitabwaho mu gihe cyo kubyara, kuba intumwa z’amahoro n’ibindi.
Abagore b’abakuru b’ibihugu bari batumiwe imyanzuro bafashe ikaba izashyikirizwa inama ya G20 izateranira i Los Cabos muri Mexique mu kwezi gutaha.
Madame Jeannette Kagame mu ijambo rye akaba yahaye abandi bagore ubuhamya ku bikorwa n’umushinga wa Imbuto Foundation, abereye umuyobozi mukuru, avuga uburyo uyu munshinga uri guhindura byinshi mu buzima bw’umubare utari muto w’abagore cyane cyane abana b’abakobwa batari bishoboye mu Rwanda.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Africa bagera kuri barindwi aribo Sylvia Bongo Ondimba (Gabon), Chantal Compaore( Burkina Faso) Dominique Ouattara (Ivory Coast) Penehupifo Pohamba (Namibia), Patience Goodluck Jonathan (Nigeria) Marieme Faye Sall (Sénégal) na Jeannette Kagame.
Cecilia Attias washinze iyi Foundation yahoze ari umufasha wa Nicolas Sarkozy kugeza mu Ukwakira 2007, akaba yaratangije uyu muryango uharanira uburenganzira bw’umugore ahatandukanye ku Isi.
Muri iyi nama yaberaga i Libreville abafasha b’abakuru b’igihugu bakaba bumvise ijambo rya Michelle Bachelet umugore wahoze ayobora igihugu cya Chile ubu ni umuyobozi wa “UN Women”, bumva kandi ubutumwa bwa Cherie Blair umufasha wa Tony Blair uyu nawe akaba yarashinze Cherie Blair Foundation for Women, ndetse na Sarah Brown umufasha wa Gordon Brown wari Ministre w’Intebe w’Ubwongereza.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
kagame in Ugda fo a secret trip
Check http://www.256news.com
None se bigutwaye iki niba ari Uganda? mwowe se ahantu ujya hose ubwira abantu! Kagame yagorwa!!!
Comments are closed.