Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Ubwongereza ya SURF na REDRESS yatangaje ko ifungwa ry’inkiko Gacaca rizaba tariki 18/06/2012 riteye impungenge abacitse ku icumu kuko ibyo gukurikirana irangizwa ry’imanza bishobora guhita byibagirana burundu. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 15 Kamena, iyi miryango ivuga ko nubu bitarasobanuka neza uko ingurane n’ibyategetswe […]Irambuye
Mu byumweru bibiri bishize, abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorerera mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakomeje gutahuka ari benshi, mu gihe byari bimenyerewe ko batahuka kabiri mu cyumweru ariko muri iki gihe, batahuka hafi buri munsi. Kalisa Augustin, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yavuze ko […]Irambuye
Iyi ni inyandiko yasohowe kuri uyu wa 14/06/2012 kuri politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta yemejwe n’inama y’abaminisitiri tariki ya 13 Mutarama 2012. 1. Muri gahunda yayo yo kuvugurura ubukungu bw’Igihugu kugira ngo kibe Igihugu gifite Ubukungu buringaniye (middle income economy), Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Imirongo Ngenderwaho mu kugena imishahara y’Abakozi ba Leta […]Irambuye
Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko ku bufatanye na Plan International bwakiriye neza umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye rizaba ari icyitegererezo mu karere ka Gatsibo. Iri shuri rizubakwa n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa Plan-Rwanda rizatwara akayabo ka miliyoni 350 z’amanyarwanda rikazaba ishuri rishobora kuzateza imbere imikino mu […]Irambuye
Abunzi bakorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango barasaba Leta ko ikwiye kubongerera umubare w’ubwisungane mu kwivuza “Mituelle”, kuko izo bagenewe ari nke mu gihe bo batabona umwanya wo gushaka amafaranga yo kuzigura kuko birirwa biruka inyuma y’imanza z’abaturage. Aba bunzi bo bavuga ko Leta yari yarabemereye kujya ibaha mitiweli z’abantu batanu gusa, bo […]Irambuye
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa kuri uyu wa kane yari imbere y’inteko ishinga amategeko aho yavuze ko amafaranga yose hamwe Leta iteganya kuzabona no gukoresha angana na Miliyali 1,385.3 akaba yariyongeyeho 16% ugereranije nayari yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 angana na Miliyali 1,194.2. Ministre Rwangombwa yavuze ko muri aya mafaranga agera kuri Miliyali […]Irambuye
Ministeri y’Ubuzima n’abaturage muri Haïti yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba n’inama zavanywe mu Rwanda n’intumwa zari zoherejwe mu butumwa bwo kwiga uko urwego rw’Ubuzima rukora mu Rwanda. Intumwa umunani za Ministeri y’Ubuzima n’abaturage ya Haïti zari mu Rwanda kuva tariki 6 kugeza kuri 12/05/2012, zarimo Mme Guilaine Raymond ushinzwe ubuzima bw’imiryango, […]Irambuye
Kigali, Serena Hotel – Mu muhango wo kumurikira abafatanyabikorwa ba Tumba College of Technology ibyo bagezeho kuva mu 2007 iri shuri ritangiye, hagaragajwe ko 97.4% by’abakoresha abize muri ririya shuri babajijwe bishimira servisi bahabwa n’abo barangije i Tumba. Kuri uyu wa kane ubwo iki kigo cyashimiraga abafatanyabikorwa nk’umuryango w’abayapani wa JICA na Leta y’u Rwanda, […]Irambuye
Abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bafite abantu babo bari bashyinguwe mu rwibutso rwari mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo, ntibumva impamvu yo kwimura ababo aho bari bashyinguwe ari naho biciwe nk’uko babidutangarije kuri uyu wa gatatu tari ya 12 Kamena ubwo twasangaga batunganya imibiri y’ababo yataburuwe ivanwa aho […]Irambuye
Mugenzi Celestin w’imyaka 43afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12. Avuga ko hashize umwanya yumva umwana aratatse agenda agiye kureba icyo abaye ngo amutabare kuko yakekaga ko ari intozi zimuririye. Gusa ntasobanura niba yarahise amufatira ku ngufu aho. Mukamana w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore washakanye na Mugenzi […]Irambuye