Digiqole ad

Inkambi ya Kigeme yatangiye kwakira abavuye munkambi ya Nkamira

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 10 Kanama nibwo imiryango 28 y’abantu 141 b’Abanyekongo bahunze intambara, bakiriwe mu nkambi ya Kigeme i Nyamagabe bavuye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu karere ka Rubavu.
Imiryango 28 igizwe n’abantu 141 yageze mu nkambi ya Kigeme ivuye mu nkambi ya Nkamira.
Imiryango 28 igizwe n’abantu 141 yageze mu nkambi ya Kigeme ivuye mu nkambi ya Nkamira.

Abaturage baturiye iyi nkambi ndetse n’Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe bari baje kwakira izi mpunzi ziri kugabanyurwa mu nkambi ya Nkamira yari imaze kwakira ubu abagera ku bihumbi cumi na bibiri.

Umwe mu mpunzi zageze ku Kigeme, Gafishi Elie wari utuye ahitwa i Bibwi muri DRCongo yavuze ko yishimiye kuba bazanywe ahandi hantu hari umutekano kandi hari abantu bavuga ururimi rwe.

Neimah Warsame, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi mu Rwanda we yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarihutishije ibikorwa byo kubaka iyi nkambi ya Kigeme kugira ngo itangire kwakira impunzi.

Iyi nkambi yujuje ibyangombwa nk’amazu y’amahema, ubwiherero, amazi ndetse yegereye ikigo cy’amashuri n’ivuriro. Bamwe mu bana b’impunzi bakaba bashobora kuba bakomeje amashuri yabo mu gihe bagitegereje ko agahenge kagaruka iwabo ngo batahe.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’impunzi zisigaye mu nkambi ya Nkamira zizanwa mu nkambi ya Kigeme kuwa kabiri tariki 12/06/2012.

Inkambi y'impunzi ya Kigeme yatunganyijwe ngo yakire abava mu nkambi ya Nkamira
Inkambi y'impunzi ya Kigeme yatunganyijwe ngo yakire abava mu nkambi ya Nkamira/photo J Furaha

Source:Kigalitoday

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Harakabaho reta y’uRwanda yakira neza abayigana(Refugees)

  • birakwiye ko isi yose ifatanya mu ugukemura burundu ikibazo cyabanyecongo bavuga ikinyarwanda, naho nibiharirwa kabila, m23 na fdrl ntibizakemuka.muri abo batatu ntibabyumva kimwe, buri wese ashaka kubikemura munyungu ze atitaye kuzuwundi.

  • Birashimishije gukomeza gufata neza abatugana,Imana ikomeza ibarinde(Refugiees) Kandi turashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje kwereka abatugana ko tubakunda.

  • Ntako leta y’u Rwanda itagira,gusa ikibabaje nukuntu abahanganye mu mirwano haba M23,na leta ya Kinshasa bose basubiranamo ariko ntibabatahure wenda ngo babireke.Uregero M23 niya Xvier Sultani Makenga urwanya leta irimo Gahizi innocent,Padiri,Bonane,Obed etc abo bose nibo kabilla akoesha mukurwanya M23.Abapfa ni bamwe nta tandukaniro.Mwarebye neza mukamenya ko muri kurwana hagati yanyu mukabireka?turambiwe imirwano itagira icyo igezaho abantu,dore nkubu Kigeme ibaye indi nkambi yiyongera kuzirenga 3 ziri mu Rwanda,Uganda,tanzania,kenya,Burundi etc.

  • Twese hamwe nk’umuntu umwe muze dutabare twivuye imyuma abavandimwe bacu b’abanyekongo bazira uko baremwe.kandi kandi dukomeze gushimira leta y’u rwanda yo mutabazi,rukondo iha agaciro ikiremwa muntu.
    utabibona uretse abatabona yaba ari umwanzi w’amahoro.

  • Rwanda tuzagukorera kuko wakira ababyeyi bacu neza nurugwiro uzahorane amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish