Digiqole ad

i Kanombe abagabo 2 300 bamaze gukebwa hatabayeho kubaga

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama Dr Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS muri Africa uri mu ruzinduko mu Rwanda yashimiye ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe uburyo bikora  gahunda yo gukeba abagabo hatabayeho guterwa ikinya no kubagwa ku gitsina cyabo bimaze gukorerwa abagera ku 2300.

Dr Gomes Sambo wari wasuye ibitaro bya gisirikare bya Kanombe
Dr Gomes Sambo wari wasuye ibitaro bya gisirikare bya Kanombe

Uyu mugabo waje kureba imwe mu mikorere y’inzego z’ubuzima mu Rwanda yavuze ko ashimishijwe no kubona ubu buryo bushya bukora neza muri ibi bitaro, mu Rwanda ngo akaba ariho honyine muri Africa buri gukoreshwa mu minsi iri imbere bukaba buzatangira no muri Uganda na Zimbabwe.

Ubu buryo bwo gukoresha agapira, bukuraho agahu ko ku gitsina gabo kaba kadakenewe hakoreshejwe agapira kazirikwaho nyuma y’iminsi irindwi bagakuraho kakavanaho n’urwo ruhu rw’inyuma ruba rudakenewe.

Dr Sambo yagize ati: “Iyi gahunda nshya uburyo yahise ikora neza biragaragaza ko u Rwanda ruri gutera imbere cyane mu kwita k’ubuzima”.

Dr. Sambo yagiriye inama ibi bitaro kurushaho kwitondera uburyo iyi gahunda ikorwamo kugira ngo birinde ingaruka zaza nyuma ndetse yasabye ibi bitaro gukora uko bishoboye kugira ngo iyi gahunda isakare mu gihugu hose.

Mugabe Alexis umusore wari umaze gukebwa cyangwa “gusiramurwa” hakoreshejwe ubu buryo yatangaje ko ari ibintu byihuta kandi bidateye ubwoba nk’ibisanzwe byo kujya kw’iseta ukabagwa.

Ntibisaba kubaga kandi bimara umwanya muto cyane
Ntibisaba kubaga kandi bimara umwanya muto cyane

Mugabe ati: “nza kwisiramuza nazanye ubwoba, ariko nasanze byoroshye cyane ugereranyije n’ibisanzwe numvaga, babinkoreye mu gihe cy’iminota 4 gusa, bambwiye ko nzakira nyuma y’iminsi 7 nkagaruka nyuma y’iyo minsi gusuzuma”.

Lt Col Jean Paul Bitega  ukuriye iyi gahunda yo ‘gusiramura’ muri ibi biraro bya gisirikare, yatangaje ko  ubu buryo bwo ‘gusiramura’ bumaze imyaka ibiri butangijwe mu Rwanda honyine kugeza n’ubu muri Africa.

Lt Col Bitega yavuze  ko hari gahunda yo guhugura abazahugura abaforomo bazabikora ku rwego rw’igihugu hose.

Abagabo n’abana b’abahungu bagera ku 2 300  na bane babikorewe uyu munsi, nibo bamaze gukebwa hakoreshejwe ubu buryo bushya bw’agapira nta kubaga kubayeho.

Iyi gahunda ngo yatumye impanuka zishingiye ku gukebwa gusanzwe zigabanuka cyane.

Ministeri y’Ubuzima ikangurira abagabo ndetse n’ababyeyi b’abana b’abahungu kwitabira gahunda yo gukebwa kuko birinda indwara nyinshi zibasira igitsina gabo ndetse na zimwe mu zishobora kwandurira mu mibonanompuzabitsina idakingiye.

Mugabe Alexis wari umaze gukorerwa iyo gahunda avuga ko byoroshye kandi byihuta
Mugabe Alexis wari umaze gukorerwa iyo gahunda avuga ko byoroshye kandi byihuta

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbonye ibyo DRC yarushije uRwanda kuva cyera muri congo babigize umuco kuva mu myaka ya cyera cyane aho umwana abikorerwa mu mezi ane gusa akivuka, naho mu Rwanda ngo baribazi ko bireba aba isiramu gusa. sinarinzi ko umuntu yageza imyaka itandatu atara cyebwa, naho ubundi umugabo udacyebwe, acyenera isuku ihambaye nkiyabagore.

  • Sha ibi binyibutsa nkigera mu rwanda bwambere mazenjya kogana n’undimusore aho twari kwishuri maze mubonye ndumirwa ndamubaza nti ese ko ukimezegutyo nawe aransubiza ati ese wabayiki kombona bagukuyeho agace kumubiri, rubura gica. none ndabona birikujya mu buryo. Dukwiriye kurwanya imboro zidasiramuye nkuko twarwanyije nyakatsi, kuko n’umwanda ukomeye usibye nibyokugabanya kwandura.

  • Ni byiza turashima gahuna ya kanombe hospital.Abatarakebwa bose ni bagane iyo gahunda nziza kandi na leta ibikwirakwize no mubindi bitaro.Icyo umuntu ya kwibaza gusa ni kuba ababgabo bagira iyo minsi badatera akabariro ahahahahah.

  • MUTUBARIZE IBYO BITARO NIBA N’ABANA UMUNTU YABAZANA BAKABAKORERA NDUMVA BITANABABAZA AHARI

  • NONE SE BABIKORERA UBUNTU, NTA GISEBE SE KIBAHO, UBWO SE NTIBISA NKO GUKONA, NONE SE USHOBORA KUJYA KU KAZI CG UGUMA MU RUGO……..MUNSOBANURIRE

  • erega maye bari baratinzee

  • Yewe ndumiwe pe!Mugabe yarasazanye ifirimbi.UKuntu se mbona akeye naho hasi ahafite ifirimbi nk’iya basaveri.

  • Mugabe ndakwemeye kabisa wakoze neza na ******* noneho azaguha kabisa

  • Ariko noneho ndumiwe uziko abanyarwanda hafi yabose imb*** zabo zimeze nkifirimbi wamugani, ubona abasore mu mujyi kumbe barashize.
    Abakobwa bemera gusw*** n’imb*** ziriho umwanda nkuriya vrm!!!!!??! sha njyewe sinzi n’igihe babinkoreye kandi sindi umusilamu pe.

    • WOWE WIYITA SASSU NKUBWO WASANGA UKIRI KAFIRI. ABANTU NKAWE BAVUGIRA MU RUHAME NGO BAKEBWE BAKIRI BATO USANGA IBITSINA BYANYU BICYAMBAYE INGOFERO KUMUTWE.

  • Ni byiza gusobanurira abanyarwanda niba uwo bashyizeho agapira shobora no kujya ku kazi nta kibazo, niba aguma mu rugo muri irya minsi 7 nabyo mukabisobanura. Ntiwaba uri umuyedemacon ngo uburare kubera gusiramurwa.
    Kandi n’abana mugasobanura niba tuzajya tubazana. Mukanavuga niba bikorerwa ubuntu cg bisaba mutuelle de sant cg indi assurance. ndabona byaba byiza

  • Ikindi: ndebeye kuri uriya barimo gusiramura, agomba kuba shyutswe ko mbona iy’uriya ihagaze? ese iyo bamaze gushyiraho agapira, ashobora kunyara gute? Kurongora byo ndunva agomba kwihangana kugeza ryari/iminsi ingahe ko nzi ko abagabo bakunda kuturongora buri munsi? batumenyereje nabi!!

  • Barabanza bakayishyu-k-sha se ko mbona iriya idasanzwe?

  • imb*** z’impare zihawe rugari

  • mu karere ka east africa, urebye urwanda na uganda nibo batari bafite umuco wo gukeba abagabo. Izo za Burundi, Kenya, Tanzania, abana b’abahungu bakebwa bakivuka. Jye narumiwe nkigera mu gisirikare cy’inkotanyi mw’ishyamba muri 1992, abasore baturukaga mu Rwanda na Uganda nibo wasangaga bafite imb*** za kafiri kandi ugasanga bitabateye isoni. Genda Kagame nta cyiza utazazanira u Rwanda. Aluta Continua!!

  • ni byiza, il n’est jamaos tard pour faire du bien. ahubwo mutubwire iminsi bikorerwaho. Thank u

  • Noneze kubafite imyaka 50 nabo bagambo gukebwa? ese birashoboka cyangwa haricyo byamugiraho ingaruka?

  • Iriya ni hatari kabisa,buriya se koko niko ingana?

  • Rwose uyu Musore Mugabe akwiye gushimirwa ubutwari yagize bwo gutanga ubuhamya. Afashije benshi. Tunashimiye MINISANTE n’Ibitaro bya Gisirikare kubwiyi gahunda nziza. Ejo nanjye nzanyarukira i Kanombe bankishirizeho.Naho ubundi sinarikuzajya kubagwa inyubahiro yanjye hato itavaho ihazaharira.

  • imb*** ishyutswe ihagarara nk’igiti, iyuriya musore ntabwo ishyutswe, biragaragara ko yaremanywe imb*** nini kandi ndende. ALUTA CONTINUA!!

    • haaaaaaaaaaaaaa njye numiwe! nabonye afite akaboro gato pe!!

  • MBEGA UMUGABO NGO BARAMWEREKANIRA INKORESHO!!!!!AHUBWO NIBATUBWIRE BISABA AMAFARANGA ANGAHE? BAGIYE NO MUBYARO BYABA BYIZA KUKO ABENSHI NTABWO BASIRAMUYE RWOSE

  • Ngob IGIHU KIDAFITE AKAMARO?! Ariko mwasetsa ye! nonese Uwiteka yakiremeye iki niba ari nta kamaro gifite? ntibazababeshye akamaro karahari kandi kenshi, ikindi kandi ubwo buryo ko ari ubwa mbere abantu babwumvise ahandi bukoreshwa ni hehe? ku ISI muri USA ntabwo aribwo bakoresha sinzi n’i Burayi niba babukoresha nizereko atari bya bintu abaturage b’u Rwanda babaye abo kugeragerezwaho ibintu byose kuko babaye isoko ngaho SIDA, none na biriya. Ngaho ngo GUKUNA nta kamaro bigira hahah murasetsa, jye narasiramuwe nkuze ariko uko umuntu usiramuwe aryoherwa ntabwo ari kimwe nufite agahu ke karemano nawe tekereza urimo nko gusoma umuntu mu kanwa ke nta bubobere burimo na kariya gahu iyo kavuyeho imb*** ihita imera nk’inkoni bigatuma itaryoherwa nka mbere.

  • Kariya gahu ni ingenzi, gatuma umuntu aryoherwa kurushaho, ikibazo ni umwanda wihishamo.

    • yego rata!! umwanda? urakaraba bana!!

      • “Dr. Sambo yagiriye inama ibi bitaro kurushaho kwitondera uburyo iyi gahunda ikorwamo kugira ngo birinde ingaruka zaza nyuma..”
        abazabikora bakagira ingaruka si abanjye…nta kibazo tuzabarongorera abagore. Mbiswa, umpaye wese ashaka ko mwongera, none ngo nkore ku mpare yanjye. N’ubundi uriya mwambaro uribwiriza ukavaho iyo yafashe umurego. Birumvukana ko ntazajyayo!!!

  • iyi gahunda nikomeze abantu benshi bajyagabatinya gusiramurwa kuberako batekerezagako batazakiravu ngo bakore imibonao mpuzabitsina burya abagore nabo bamenyeyenabi ariko twesenuko nibyizarero ko habonetse ikoranabuhanga reta nikomerezaho kuko ikomeje kutugezaho ibyiza abantu nibitabire icyo gikorwa

Comments are closed.

en_USEnglish