Digiqole ad

Rugeramigozi: Abahinzi baragaya MINAGRI ko ibishyuza ifumbire batarasaruye

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rugeramigozi mu karere ka Muhanga barinubira ko bari kwishyuzwa ifumbire bagurijwe mu myaka irindwi ishize kandi imbuto bari bahawe gutera itarigeze yera ahubwo ko yabahombeye.

Ku nshuro ya mbere mu myaka 7 babashije gusarura umuceri
Ku nshuro ya mbere mu myaka 7 babashije gusarura umuceri

Aba bahinzi barasaba ko batakwishyura kuko ikibazo cyabo Minisiteri y’ubuhinzi ikizi. Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 8/6/2012 umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ruzindaza Ernest yasuraga  abahinzi.

Hari hashize imyaka 7 abahinzi b’umuceri muri iki gishanga bagihinga ntibasarure, kandi amafumbire bakoreshaga nayo babaga bagurijwe na Leta, bakaba baragombaga kuyishyura nyuma y’uko basaruye. Uyu mwaka nyuma yo kubona umusaruro bakaba bari kwishyuzwa.

Nyuma y’uko bategetswe na Minisiteri kwishyura aya mafumbire byanze bikunze, abahinzi bagaragaje kutabyishimira kuko bavuga ko babatereranye.

Umwe muri bo ati: “uku ni ukudutaba mu nama, none se ko twumvikanye ko tuzishyura ari uko twasaruye, bakaba batwishyuza tutarigeze dusarura, ibi ni ibiki? Imbuto bo ntibari bazi ko ari mbi, ntitwahingiye amatungo gusa”.

Undi muhinzi ati: “ Tuzayishyura kuko nta kundi twagira none se ko twari twizeye ko umuyobozi mukuru [Ruzindaza Ernest] hari icyo atumarira none akaba ntacyo yahinduye, nitwishyura ariko tuzaba turenganye”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ruzindaza Ernest mu kiganiro yagiranye nabo bahinzi, yababwiye ko bagomba kwishyura uko byaba bimeze kose.

Uruzinduko rwa Ruzindaza muri iki gishanga, rukaba rubaye nyuma y’ubutumire bw’abahinzi b’umuceri bo muri iki gishanga cya Rugeramigozi mu rwego rwo kugeza zimwe mu mpungenge kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ibinyujije mu mushinga wayo ugamije gutsura amajyambere y’icyaro RSSP.

Ku nshuro ya mbere igishanga cya rugeramigozi kikaba cyareze umuceri nyuma y’imyaka irindwi. Abahinzi baragihingaga  bagataha amara masa.

Aba bahinzi bavuga ko umusaruro bakuyemo bawukesha kuba baravuguruye tekiniki z’ubuhinzi bijyanye n’imiterere y’ icyo gishanga kubufatanye n’umukozi wa RSSP waje kubagira inama.

Igishanga cya Rugeramigozi gifite ubuso bugera kuri hegitari 80. kikaba gihingwamo n’abahinzi bagera kuri 852.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iki gishanga gikwiye kwitabwaho ku buryo bunonosoye. Hagashakwa imbuto ihabereye niba izindi zaranze. Mu gihe umushinga witwa Agro Action Allemande wakoreragamo nta musaruro uhagije wigeze uhagaragara, ariko aho RSSP iziye,urabona ko hari ikigenda gihinduka.

  • Ngirango ibyo byo kwishyura cg kutishyurwa ntibyakagombye gutera ibibazo cg impaka kuko nizera ko mbere yuko bahabwa iyo fumbire nkinguzanyo bagombaga kwishyura haramasezerano bagiranye na MINAGRI ayo masezerano niyo agomba gukurikizwa. Nta mpaka zakagombye kubaho.

    Thanks to MINAGRI FOR THE ACHIEVEMENTS WHICH IS BEING DONE FOR ALL OVER THE COUNTRY. THANKS ALSO TO MINISTER KALIBATA AND RUZINDAZA FOR YOUR HARD WORK AND GOOD LEADERSHIP.

  • Kuba abutarage bararumbije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI irabizi, niyo mpamvu abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramigozi batishyujwe ifumbire bahawe ku bihembwe by’ihinga byose barumbijemo.
    Muri iki gihe rero kubera ko bejeje neza abahinzi barasabwa kwishyura ifumbire bahawe. Byaba ari umuco utari mwiza kuba warakoze ukunguka ntiwishyure.

    Ntabwo igishanga cyose cyaba cyararumbije ngo umuntu aze akwishyuze ibintu byose cyane cyane, ifumbire ari iya Leta. Ariko na none, iyo wahinze, ukeza, nta kibazo cyabaye, cyangwa atari uburangare bwawe kugirango ube warumbije, ideni ry’ifumbire rigomba kwishyurwa.

    Ni nko gufata amafaranga muri banki, ukayakoresha nabi, banki izayakwishyuza uko biri kwose. Ni umuco mwiza kwishyura ikintu cy’abandi. Kuko amafaranga iyo yishyuwe ntabo ari wowe wenyine agirira akamaro,akagirira n’abandi bose bo mu gishanga, kandi bigafasha no kugura indi fumbire.

    Iyo itishyuwe rero, uba uhemukiye abandi bose bahinga igihingwa cy’umuceri cyangwa n’ibindi bihingwa. Iyo witabaje abandi ufite ikibazo, ugomba kwishyura umwenda mu gihe ikibazo kimaze gukemuka.
    Rugeramigozi igomba kuba intanga rugero. Rero nkuko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ruzindaza Ernest yasuraga abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative KIABR/ Rugeramigozi, yashishikarije abahinzi ko bagomba kwishyura ifumbire bakoresheje ubushize kuko muri iki gihembwe cy’ihnga bejeje.

  • Urakoze ROBERT weeeee,

    ndakwemeye kabisa kuko usobanuye neza uko ibintu byifashe, kandi kuri jyewe, ibyo uvuze ni UKURI. Ni cyo gituma mu magambo make ngiye kugerageza kukunganira.

    PARTCIPATORY APPROACH. Buri muntu wese uri kw’isonga, buri muntu wese ukorana n’abaturage arabizi: kuyobora abantu ntabwo ari ikintu cyoroshye, bishobora umugabo bigasiba undi, mbese ni impano mu zindi!!!….

    Jyewe ni cyo gituma mvuga ko ITERAMBERE usanga i Rwanda magingo aya ari “IGITANGAZA-NYARWANDA”. Ndabizi Abayobozi bakuru ntibabyemera, ndetse iyo ubivuze bahita bahakana, bakakwemeza ko ari ibikorwa abantu ubwabo bigereyeho, ko ari ibitekerezo byavuye mu bwonko bwabo, ko ari ibikorwa byavuye mu maboko yabo!!!….

    Yego ni byo rwose, ariko kumvikana ukumvisha abaturage uyobora icyo ushaka, maze nabo ubwabo ibitekerezo byawe bakabigira ibyabo ntabwo ari ikintu cyoroshye na gato. Ni cyo gituma usanga amahanga asigaye adutangalira cyane, ndetse abantu benshi bakaza i Rwanda kwihera ijisho, kandi abayobozi bacu bagahora batumizwa mu nama nyinshi….

    Maze rero, hariya muri Rugeramigozi Ministeri ikwiye gukomeza igakurikirana aho uriya mwuka utari mwiza uturuka. Inama imwe ntabwo ihagije.

    Ni ngombwa gukoresha, kwitabaza bamwe mu Banyamuryango ba Koperative. Birazwi ko iteka, aho abantu bari haba hari abagenda imbere. Abo bantu babita mu Cyongereza “Opinion Leaders”. Cyakora kubamenya ntabwo byoroshye, kuko mu nama zisanzwe ntabwo bigaragaza, ni abantu bataryoshya akarimi, iteka bavuga make kandi bakicisha bugufi. Ariko iyo bari bonyine hamwe n’abandi, nta muyobozi uhari, bene abo bantu baravuga rikijyana. Abo rero nibo Ministeri igomba kumvisha ukuri. Nibamara kubisobanukirwa, nta kibazo kizongera kuvugwa ku byerekeye kwishyura ifumbire bahawe. Ibiri amambu, bo ubwabo amafaranga bazayakusanya, nkuko nyine ireme rya koperative ribiteganya….

    UMWANZURO. Immana ishimwe kandi ishimwe iteka ryose. Abayobozi bacu i Rwanda ibyerekeye UBUKANGURAMBAGA babiteye imboni kuva rugikubita. Impidura-matwara bagezeho mu Gihugu rwagati irashimishije cyane. Umuntu ahita abyumva akabyemera, iyo arebye ukuntu ahandi mu bindi bihugu ibikorwa bimwe byananiranye kuva kera kugeza ubu. Urugero rumwe: Land consolidation= Agrarreform = Kwegeranya ubutaka.

    Murakoze muragahorana Immana.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish