Urugaga rw’abaganga ntacyo rwo rushinja Dr Hishamunda
Mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza ku cyaha Dr Hishamunda Bonaventure akurikiranyweho cyo kubaga Murekatete Zawadi akamusigamo ibikoresho by’ubuganga mu nda ibyara mu 2008, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo, naho urugaga rw’abaganga bagenzi be rwemeza ko ntacyo rushinja mugenzi wabo.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo ku ya 5 Kamena 2012, nyuma yo kwiherera rumaze kumva ibivugwa ku mpande zombi arizo ubushinjacyaha n’abunganira Dr Hishamunda.
Uru rubanza rukaba rwari ruburanishijwe ku nshuro ya kabiri; kuko rwari rwasubitswe, uregwa asabye guhabwa igihe gihagije cyo kwiga dosiye ikubiyemo ibyo aregwa.
Bitewe n’uko ubushinjacyaha bwasanze iperereze ku byaha aregwa rishobora kumara igihe kirerekire ritararangira, bwasabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo, ariko akajya yitaba uru rukiko buri cyumweru akanatanga n’ingwate, kuko ibyaha aregwa bifite ibimenyetso bikomeye, harimo n’ubuhamya bw’abantu 5 babazwe n’uyu muganga bagakurizamo ibibazo.
Dr Hishamunda akaba yari yemeye gukurikiza ibyo ubushinjacyaha busaba ariko abamwunganira aribo Kabera Jean Claude na Murenzi Eugène basaba urukiko ko yarekurwa by’agateganyo kandi ntagire ibyo ategekwa gukora, kuko basanga kwitaba urukiko buri cyumweru byahungabanya umwuga we wo gukurikirana abarwayi.
Iki cyemezo cyo gufungura by’agateganyo uyu muganga kandi ntagire ibyo ategekwa, urukiko rwagifashe rugendeye ku bindi bimenyetso byagaragaye muri raporo Urugaga rw’Abaganga « Rwanda Medical Council » rwashyikirije uru urukiko ivuga ko ibikoresho nka biriya bidashobora kumara imyaka igera kuri 4 mu nda y’umuntu agihumeka.
Iyi raporo inagaragaza ko hari ukwivuguruza k’umwe mu batangabuhamya wavuze ko Dr Hishamunda yamukoreye ubugome mu mwaka wa 2007 amubyaza hanyuma muri 2009 akamusubiraho akamubyaza. Ku bijyanye n’uko uyu muganga warekuwe kandi agasubizwa mu kazi agikurikiranyweho icyaha, bikaba byatera impungenge abagana ibitaro avuriraho, Dr Rwamasirabo Emile ukuriye Urugaga rw’Abaganga yatangaje ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira.
Rwamasirabo ati : « Ibiregwa Dr Hishamunda twabikozeho ubushakashatsi dusanga ntabimuhama. Ntabwo twanamukingiye ikibaba nk’uko abenshi barimo kubivuga kuko mu nshingano urugaga rufite, izo rushyira imbere ari ukurengera abarwayi. Ikindi n’uko dukurikije ibyo twize n’ibyo dusanga mu bitabo by’abahanga, ntabwo biriya bikoresho bishobora kumara igihe cy’imyaka 4 mu nda y’umuntu ataragira ikibazo bikomeye. »
Dr Rwamasirabo yakomeje avuga ko urugaga nta cyemezo rwafatira uyu muganga cyo kumuhagarika kuko ibimenyetso byose byatanzwe bidafatika. “Ubushakashatsi urugaga rwakoze kuri iki kibazo bwerekanye kandi ko Murekatete Zawadi yivurije muri CHUK mu mwaka wa 2010 kandi ko ibi bikoresho ntabyo bamusanzemo, nta n’aho bigaragara mu maraporo y’ibi bitaro. Ntiduhakana ko biriya bikoresho byakuwe muri Zawadi, gusa icyo tubona n’uko hari undi muntu wabimushyizemo, niyo mpamvu dukeneye ko ipererza rikomeza gukorwa uwo muntu akamenyekana“.
Ku kibazo cy’uko hari n’ibindi byaha Dr Hishamunda aregwa byo kuba yarangije ubuzima bw’abo yagiye avura, ukuriye Urugaga rw’Abaganga yasobanuye ko nabyo babikozeho ubushakashhatsi bagasanga nta shingiro bifite.
Aganira n’Imvaho Nshya, Umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain Mukurarinda nawe yashimangiye ko kuba Dr Hishamunda yarasubiye mu kazi nta kibazo byakagombye gutera kuko mu gihe ibyaha aregwa bitaramuhama afatwa nk’umwere. “N’amategeko arabyemera ko umuntu ashobora kurekurwa agakurikiranirwa hanze kandi ntiyamburwe uburenganzira yarasanganywe.”
Uyu muganga Hishamunda Bonaventure wo ku bitaro bya Byumba, yari amaze iminsi irenga 14 mu maboko ya polisi kuri Sitasiyo ya Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo gusiga ibikoresho birimo uturindantoki 3, serenge, n’ipamba mu nda y’uwo yaramaze kubaga Murekatete Zawadi mu mwaka wa 2008 bigakurirwamo ku bitaro bikuru by’i Kigali CHUK muri Mutarama 2012.
Source:Imvaho Nshya
Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
yemwe nakumiro none se uriya mwana wumukobwa ibyamuvuye munda ibyara yabishyizwemo nande noneho ubutabera buri hanzaha!ahaa, niba atari Doctor mugaragaze uwabikoze’ikindi amategeko yu rugaga rwabaganga ndabona ashyigikira amakosa,nuwakwihisha mukiganga yamara abantu uko ashatse.kuko nge nzi umuganga umwe wari umugome cyane ajya mukabari agatuka reta kugeza aho yahunze ajya hanze ,nagiye kwivuza yo anyunvisha ko nakomeretse kole kandi abeshya,uzi nahise sohoka ntaha jya ahandi nahinnye.biciye kabili ngo yahunze ngayo
bia message yawe irazimije!! none se gutuka reta no kuvura nabi bihuriye he?
ushobora kuvuga reta neza kandi uri umushwa mukuvura, ushobora kandi no kuyituka, ariko ukaba uzi kuvura so! ibitekerezo uri gutanga njye ndabona ntakintu nkuramo!!!
Guhunga?? ibyo se kandi nikibazo!
Uravuga ibyo utazi wowe urabona wabana biriya bintu imyaka ine munda ubwo se waba ukoze muki koko ?Ahubwo uriya wiyita umurwayi nawe afite ibindi ashaka kugeraho nawe yakurikiranwa nka wawundi wabeshyeye police ngo yamwatse amafaranga. Kubeshyera umunyamwuga nabyo ndumva ari icyaha gikomeye cyane.
@ urite raison rwose, nibyo mpora mvuga, uri mugore afite benefice secondaires muririya affaire, bazishake bazimenye
Usibye n’imyaka ine n’icyumweru kimwe ntiyaba akiriho cg atarasara,ariko baretse inzangano n’ibinyoma bidafite ishingiro.
tubyemere ko atamara iyo myaka ine? nonese ko nta operation yari aherutse gukorerwa, biriya bikoresho yarabimize, iyo aza kubyutuma atabikuwemo n’abandi baganga byari kwitwa coup monte, aliko baramubaze babisangamo, ubutabera nibugaragaze uko byamugezemo(police yacu nayo ishoboye iperereza nidufashe) sinon byaba ari agahinda babirangije gutyo, ubwose uriya mu Dr ninde wazongera kwemera ko amuvura. ni hatari.
njye nkurikije ibyo nasomye nabonyeko ibikoresho bitamara icyo gihe cyose munda ntibishoboka rwose twe kuruhanya!ahubwo bakore iperereza neza wasanga yarabikuye mubavuzi ba magendu cg mubapfumu dore ko mu cyaro byeze!!naho dr nakomeze akazi ke
Uzakoreshe ipererza nawe umenye aho ababimukuyemo babisanze uzasanga atari aho itangazamakuru ritubwira.
Ahubwo yari afite impamvu ze bwite zo gukora biriya
sobanukirwa neza ko ibyo bikoresho kubimukuramo atabazwe,byakuwe mu gitsina(vagin)!kandi ntago ari abaganga(docteurs)babimukuyemo. ni aba nurse(infirmier)babimukuyemo abiberetse.
nongere mbigusubiriremo NTAGO YABAZWE bamukuramo biriya bikoresho.byasohohokeye hepfo. mujye mubanza musome neza musesengure.
imyaka amaze avura ni myinshi, abo yagiriye akamaro bazamusubiraho kandi nibo benshi, ariko uziko usetsa.
biriya bintu bishobora nokugera munda ye ibyara biciye muri vagin, singombwa babe bamubaze. ahubwo umuntu wabishyizemo amenyekane
@keza kugira ngo bigere munda ibyara (uterus) nuko byasaba ko col ifungurwa aha hashobora no gukomereka,kandi ibikoresho uko byafotowe amafoto yanyuze no binyamakuru ,izo compresse zari zikiri umweru hamwe niyo selingue na gants wabonaga ko nta maraso ariho. naho col yo rwose simpamya ko wapfa kuyifungura ngo ucishemo ibyo bintu rwose. niyo mpamvu nongeye kukubwira ko ari mu vagin babikuye.
naho kuvuga ngo ntabo azabona azavura,kimwe nawe rwose ndemeza ko nubu hari abari kubaza igihe azatangirira akazi,ngo abahe rendez vous zo kubavura.
Imana ihora ihoze ; kandi umwanzi agucira icyobo imana ikagucira icyanzu umuntu wamubeshyeye yamusabye imbabazi kubeshyera umuntu kariya kageni imana izahana benshi.
dusabe Imana itabare u Rwanda n’Abanyarwanda,kuri iyi dossier comments zose ni sentiments, abazi ukuri kwabyo nibo bake.
Ariko abantu bari aha baransekeje pe! ubwose murareba mugasanga uriya mubyeyi ibikoresho byaramugeze munda ibyara biciyehe? uziko abashinyaguzi mukiriho? ahubwo uriya muganga niyirukanwe ku kazi ko kuvura kko aho kuvura arica kadi nibitaba ibyo azamara abantu kko ndabona n’urugaga rw’abaganga rumukingira ikibaba.
Baramwirukana se hanyuma asimburwe n’uwo muvugira. Mujye mwemera ibyo abahanga babatangarije kuko ntibishoboka ko wamarana n’umwaka biriya bintu muri wowe ugihumeka.
vuga 1 week
ariko umurisa , ubanza utasomye neza iyinkuru,reka ngusubiriremo muri make
– ntabwo ibikoresho nkabiriya byamara munda yumugore imyaka 4 ataragira ikibazo gikomeye, ntibahakana ko babimusanzemo ariko ntibyamaramo inyaka 4
– muri 2010 yagiye kwivuza muri chuk , ibyo bikoresho avuga bimazemo imyaka 4 , icyo gihe ntabyo bamubonyemo.
bivuga ko byagiyemo vuba kandi harundi wabimushyizemo ugomba kumenyekana.
– ngaho rero reka gucira bonaventure urwa pilato,
ngewe nashakishiziza kuri nyina wuriya mugore cg se nuriya mugore ubwe! niba hari inyungu bari bategereje muri iyo gahunda, erega habaho nuburwayi bwo mumutwe twangamo ibimenyetso nkibi, nones e les touble factice cg maringaring niki? ntabwo murabona abantu bakunda kujoua role y’umurwayi ? ashobora nokurya uburozi kugirango arware bamwiteho, cg umugore uha umwana we imyanda kugira ngo arware amujyane kwamuganga,
– nge rwose nukuntu kumafoto nabonye biriya bikoresho bisa neza ndabona bitaramaze munda ye numunsi 1
mujye mushyira munyurabwenge,uretse na biriya uwarya ishashi we yamara iminota ingahe?ahubwo bariya bafite icyo bagambiriye kandi abantu bagabanye urwango rwose,kandi ukuri nikumenyekana nabo bazashyirwe ahagaragara bahanwe kuko biriya bintu nanjye utarumuganga sinemera ko byashoboka.usa dusabire abaganga muri iyi minsi baragowe.
Iyo ushishoje usanga umuntu atamarana umwaka ibikorsho byo kwa muganga. ubutabera bushishoze
Bravo ku rugaga rw’abaganga n’ubwo mwakererewe bwose. Ubndi ibyo nibyo mwakabaye mukorera abaganga naho abenshi twivugira ibyo tudafitiye n’ubumenyi tugendeye ku marangamutima yacu.
Ariko mwabantu mwe rwose mujye musobanukirwa n’utuntu duto ariko dufite ingufu zikomeye. Uriya mu byeyi avuga ko yabazwe abyara kandi mwese muziko iyo babyaza hifashishijwe kubaga babaga Nyababyeyi cg Umura (Uterus)bagaterura agahinja ndetse na placenta (ingobyi) ubwo rero kuko umwana aba atanyuze muri cervix (inkondo y’umura). Hahita hifunga nk’uko bisanzwe kuburyo ntakintu kindi cyakongera kunyura muri iyo inzira usibye imihango (menstruation). Ngaho rero nimumbwire namwe ukuntu biriya bikoresho bivugwa ko byasizwe muri uterus byaje gusangwa mu nda ibya (vagina)? ikindi nyamugore avugako yajyaga mu mihango bisanzwe murumva ibyo bintu bishoboka koko? Bavandimwe mwaretse ubutriganya ko umusaruro wabwo iteka utajya uba mwiza? ni inama nabagiraga mpereye kubyo numva n’ibyo mbona. Murakoze
Ariko mujye mushyira mu gaciro!! Muganga ntabwo aba abuze ukundi yakwica kandi ntibanamukurikirane aho kugusigamo biriya bintu!! Gusa byo ntibishobora kumara n’amezi 5 mu nda ibyara!! inyama zaho ni fragile cyane zihita zibora iyo zigize infection aba yararangiye cyera!! Ahubwo hari icyo mwirengagiza!! Ni ryari babujije abanyarwanda kureke kuvuza ibyinyo muri magendu bakananirana ngo niho bivurirwa!1 Ndetse n’abantu bazi ubwenge usanga babikora kandi ageze kwa muganga ntashobora kuvuga ko yagiye muri magendu!! Bakore iperereza uriya mudamu nawe avugishe ukuri ahantu hose yagerageje kwivuriza wasanga yaragiye muri magendu nagire ubutwari bwo kumuvuga atazamara n’abandi!!! icyo nzicyo uyu muganga ararengana keretse utazi iby’ubuganga niwe wemeza ibi
ARIKO UZIKO M– USETSA BYABUZWASE NIKI UBWOSE UMUNTU AMARANA UBURWAYI IMYAKA INGAHE? NONESE URAVUGAKO NTANGARUKA YAGIZE USHINGIYE KUKI?BARAKUBWIRA KO YABAYE IKIMUGA NAWE NGO NTACYO YABAYE IYO ATAKIBA NTABA YARAGIYE KWAMUGANGA KUKO IBYO BIRI MUBYATUMYE BAVUMBURA IKIBAZO AFITE KUKO YAHORAGA KWAMUGANGA.AHUBWO WAVUGUTI NIBAKOMEZIPEREREZA BAMENYE KOKO UKUNTU IBYOBIKORESHO BYABA BYARAMUGEZEMO URUGERO BASHINGIYE NKO KURIRIYA NGINGO IGIRA ITI MBERE KO YIVURIJE CHUK NTIBABIBONE? BYABA BYARAMWINJIYEMO NYUMA GUTE NABWO IGIKENEWE NUKO UKURI KWAMENYEKANA.
Wowe icecekere ibyo uvuga ntabwo ubizi!!!!Ntabwo yari kuba akiriho nyuma yiyo myaka yose.ibYO NTABWO ARI IBINTU TUJYA KUJYAHO IMPAKA KUKO BIRAHARI NO MU BITABO WABIBONA.
Rwose muganga baramubeshyera ibintu nibibaho imyaka ine namwe mushyire mushyire mubwenge
Dr nagira Imana azarusimbuka, naho ubundi wari ugiye kugwa mu kagambane. Wigurire agacupa le soir!
ibyo bintu rwose ntibibaho n’iminsi3 irahagije ngo abe yatangiye kubora.urukiko rukomeze rurebe neza docter ararengana cyane ryose.
uriya docteur ararengana ahubwo hari ababiri inyuma bashaka kumwirukanisha mu kazi kuko ibyo bikoresho ntabwo byamara umwaka bikimurimo .banyarwanda urwango ruzabagezahe””””””””””””””””””
Uwo mugore ni Semuhanuka! Abantu basigaye babeshyera abandi ibidashoboka, ikibabaje cyane ni ukobona ibyo binyoma byemerwa n’ubuyobozi n’ubucamanza! Ntimugatangare nimyumva umuntu wavutse muri 1990 arimo kurega uwapfuye muri 1930 ngo yaramukubise! Mu Rwanda on n’a plus de logique, bizemerwa!
beneficesecondaires
nuko hari inkuru ivugwa nuko ngo hari kuba injonjora muri HcR june 2012 ryo kujya mumahanga hakaba ariho haturutse impamvu mubirebe neza.
Mwa bavandimwe mwe njye Dr simuzi na Zawadi uwo nuko usibye kubabona kuri RTV ariko nshishoje nsanga mu bushishozi bwanjye nsana Dr yarenganaga nubwo ntahakana ko zawadi nawe yari afite ikibazo nubwo kitarangiye kuko nubundi mbona ko target yari afite itabaye achieved .ikindi kdi Doctor abarwayi nibagira impungenge z’ubusa hari indi mirimo yakora muri iki gihugu kuko afite skills kdi zikenewe ahantu henshi .None rero tureke gusebanya dushake abafite ubumenyi badusobanurire pole sana zawadi kuko warababaye cyane muri iyo myaka 4 yose
.Congzss to Dr Hishamunda njye uko nabonye bagenzi bawe b’abaganga baje kukwakira kuri virunga banganaga byanyeretse ko bari bababajwe n’ibyo wari washijwe .
abisi bamutegeye ku izina rye ngo HISHAMUNDA
jye nabonye comments zanyu ndaseka vraiment uriya docteur ntacyo mpfa nawe sinamuzi aliko yakijijwe n’urugaga kandi chance bafite nta mategeko bafite abagenga kandi justice igendera kubimenyetso so ntabimenyetso bafite deja barabijungunye kandi yivurije ahantu henshi ninumkene ubuse ninde wemeje ko ari uriya docteur wabimushyizemo ntabimenyetso aliko babimukuyemo ninde wabishyizemo akabazo.jye ndakubwirako king faycal banyiciye umwana muganga geneco ngiyeyo mfite tension iri hejuru aho kumbaga arambwira ngo nintahe nzagaruke ngarutse basanga umwana amaze trois jours apfuye kandi nagiyeyo ahumeka nari kumurega kwa nde se imana niyo irinda umuntu bajya babaga bakabyibagirirwamo pe si ubwambere aliko se urarega muganga wize ibyubuganga ahubwo leta nivuze uriya mudamu imujyane hanze bibaye ngombwa niba atiri n’uriya muganga byakozwe n’undi muganga naho amatiku yinzangano ubuse umuturage afite umwanya wo kwanga docteur nawe ntazi uwabimushizemo,tujye tugira logique aho kuzana amatiku.
nawe wagombaga kurega niba barakurangaranye.niba utarabikoze ngo byangwe wivuga ko ntaho wari kurega ahubwo watinye ubusa(ntugatinya gusaba ngo urimwa kandi ukwima ahari,musabe we akwime ubimenye unabitubwire tubimenye apana kuvuga ibyo udafitiye gihamya)gusa njye nta numwe nzi muri aba,ariko urugaga ibyo ruvuga bifite ishingiro ahubwo ikibazo bagishakire ahandi,kandi na Zawadi wasanga atazi igihe byamugiriyemo,nuburyo byagenze,arasabwa gutanga amakuru ye yose nibyo we yakwita ibanga ubutabera bugakora akabwo
– Hari abantu bihishe inyuma ya kiriya gikorwa, nibakurikirane uriya mudamu avugishe ukuri, bazasanga hari undi muvuzi yanyuzeho mumunsi umwe cg ibiri mbere yuko agera CHUK.
– Uwo niwe wamushyizemo biriya bikoresho kd afite icyo yaragamije, azafatirwe ibihano byintangaruger.
– Naho ibyo Dr Rwmasirabo avuze n’ukuri kwambaye ubusa. Dr Bonaventure,(ndamuzi neza, wihangane, ibyo wahuye nabyo babyita “LE RISQUE DU METIER”.
UKURI IGIHE CYOSE KUGANZA IKINYOMA. Dr oyeee! Shame on you mwebwe mwamubeshyeye. Mbega ikimwaro! IMANA NIYO NKURU
njye ndabona iperereza rigomba kwibanda CHUK kubaganga bavugako bamukuyemo biriya bikoresho kuko ushobora gusanga ari umupango bari bifitiye wo gushyirishamo mugenzi wabo bakaba ahubwo ari ibyo bo bari barigukoresha barangiza bakabyitirirako babisanze munda ya zawadi wakwibaza nimpamvu ariwe bahise batunga agatoki kdi zawadi yarivuje no kubandi baganga benshi muri iyo myaka ine.
yewe!!!!muganga wahuye nuruva gusenya!!!!!!! logiquement ibyo uwo murwayi avuga ntibibaho.vagin na uterus anatomiquement muzi uko biteye.nimuve mu marangamutima ahubwo ubutabera bukurikirane uwo mudamu avuge nababyihishe inyuma,umupango warabapfubanye.munyangire nicike mu rwatubyaye tubane amahoro!!!!
nukuri twari dukeneye abagabo bazi gushishoza byibuze nka babiri bazakomeza kunganira dr emile Rwamasirabo kuko urabona ko urugaga rwabaganga rurimo gukora umurimo mwiza pe!!!!!!
njye ndabaha urugero agakingirizo ubwako iyo kaguhezemo kandi kari muri Vagin iminsi 3 uba watangiye kubora no kunuka, nkanswe gants na seringue nimikasi , jye mbona abantu barinyuma yibibintu byarukugambanira uyu mu docteur , gusa ukuri ntigusaza imana izageraho ishyire ukuri ahagaragara, abavugako atazabona abamugana nabo barimubabeshyera umuntu kubera inyungu zabo, jye bariya bantu bose simbazi ndavuga nkumuntu uziko ntakintu cyamara igihe kingana kuriya mumubiri utarabora.icyumweru kimwe kirahagije ukamererwa nabi, kandi simpakana ko batabimusangamo ahubwo nibakurikirane bamenye neza uko byamugezemo kuko niba koko aribyo barabimusanzemo jye ndahamyako ntanamezi arenga 2 byaribumazemo
ariko rimwe na rimwe n’ababeshya bajye bamenya ko bisaba ubuhanga nawe se ngo byavuye muri nyababyeyi biramanuka bisangwa mu ndaibyara uretse umuntu utarize anatomie niwe wabyemera ahubwo wenda byashyirwamo binyujijwe hasi ariko iyo myaka yo ntibishoboka keretse niba bari bazi ko babwira abantu badatekereza maze agakingirizo iyo utagakuyemo karakuzengereza vuba cyane nawe ngo gant urushinge imyaka yewe bamukurikirane atazongera kubeshya ibyo atazi
Ariko ba investigators dufite barananiwe kabisa ahubwo ngo bashaka kongezwa umushahara!!umuntu yatewe inda na muganga babyita rape afungishwa na muganga mugenzi we none arafunguwe atangiye amacenga!!!ninde wateye inda Zawadi afite 17ans?si muganga wakoraga i Byumba wabifungiwe ubu akaba yarafunguwe mushakire aho
Biriya n’ubundi byari ibinyoma. Ese ni gute ushobora kunyumvishako syringe,gloves, gauze bishobora kumara iriya myaka mu gitsina cy’umugore(Mu nda ho ntibishoboka yaba yarahuye n’ingorane zirimo no gupfa)? Ese uriya mugore ntiyaterwaga akabariro cyangwa ngo akore ingendo, ajye mu mihango? Biriya iyo biza kuba byaramusigaye mu gitsina biba byarisohoye. Mureke imitwe ntacyo yatumarira usibye gusenya.
Ariko abanyarwanda twabaye dute?
none se niba mutizera ubucamanza, ntimwizere polisi ndetse n’abaganga (urugaga rwabo), musigaje kwizera nde wundi?Namwe mwaba rero mutiyizeye!Nimwemere ukuri n’ubwo rimwe na rimwe kuryana.
Bravo ubutabera!!!
ariko akarengane kagomba gucika???bihere kubaganga bavuga ko babonye ibintu munda yuriya muntu babakorere iperereza ryose rishoboka .nanjye nzi ntarabyize ariko biriya bavuga ntibishoboka.umuntu numuntu ntabwo ari akabati babikamo ibikoresho!!!!!
Mana yanjye banyarwanda mwaretse amatiku tukubaka urwatubyaye, biriya bintu ntibishoboka pe! sinize ubuvuzi bw’abantu ariko nshyize muri logique ntibishoboka none se uriya Zawadi akoze mucyuma! ahubwo mukore invistigation yimbitse muhere kuri ariya makuru nasomye muri commentes ngo Zawadi yaba yaratewe inda n’umudocteurs afite 17years hashobora ariyo ntandaro yabiriya byose,mukurikirane neza muzamenya aho byaturutse,niba ari amaramuko umuryango we washakaga bityo ugacura uriya mugambi ufatanije nawe nabyo bimenyekane kuko baradusebereza abadocteurs, Leta nihagaruke irebe neza kuko inzangano zisigaye zaragwiriye.ikindi inzego zibanze cyane abashinzwe ubyubuzima ko zasinziriye abanyarwanda banshi usanga barwaye umwanda!cyane mugiturage birakabije, mukangurire abantu kunwa amazi atetse,kugira umusarani, kurara muri supernet….. inzego zishinzwe imibereho uhereye ku karere kugeza mu kagali mukora iki?birabaje abantu babaye abanya biro!iki guhugu ntigishaka ibiro kuko inzira ni ndende iyo ujenjetse gato dusubira inyuma, jye nkora muri service sanitaire ariko urebye ukuntu abantu baza kwivuza basa badakaraba usanga bibaje cyane cyane mugiturage mwekureba mu migi gusa, kandi s’impamvu zubukene ahubwo n’ubujiji rwose,local gvts nihaguruke cyane ishami rya social rirasinziriye cyane mu karere ka kayonza biarakabije, na ngoma, blavo kirehe!!!!!!murakoze.
Ariko se Banyarwanda ibyo twabonye ntibihagije koko? Uyu mu Docteur yari azize iki koko? Hari uwari warwara inzoka zo mu nda? Uzumve uko bimera none murabeshya ngo umuntu bamusizemo umufuka w’ibintu abimarana imyakaaaaaaaaa!!!! Yewe twe kujya twiha rubanda rwosee. Dore niho ba bazungu baduhera badutoba iyo umuntu wize afashe umuntu akamufungira ibintu bisebeje kdi bifutamye nkabiriya. Dr abaye igitambo cy’abanyamwuga ariko kandi inzego z’umutekano n’ubutabera zikeneye kunganirwa peeeeeee cyane ko icyo zakekagaho uyu muganga kidashoboka haba no mu mataka ntahantu wasiga munda y’umuntu ibintu bingana kariya kageni ngo amare byibura 5jrs atarahura n’ibibazo bikomeye cyane birimo no gupha. Ihangane Muganga we ibikorwa byanyu turabizirikana.
Nagira ngo nsobanuze. Ko bambwiye ko iyo muganga (Dr)abaga umuntu, muganga aba ari kumwe na infirmière (infirmier); uyu mufasha akaba ariwe ushinzwe kwandurura ibikoresho binyuranye, ibi bambwiye byaba ariko bigenda?
Murakoze kunsobaurira
C’est normal kuba bitamuhama kuko n’interahamwe zamaze abantu kumugaragaro, imbere y’ubucamanza zirabikana zikaba abere da!!!?? None se mwese ko mbona mwihaye uriya mugore none byamugeze munda gute?? mwese ntimwabibonye cg ntimwabyumvise?? operation se ntiyayikorewe?? so, urumva kubwanyu mwe uriya mudamu uruhare yabigizemo ari uruhe?? murakeka ko yaba yarabyizemo ate we mugihe muhakana ko umuganga we bitarigushoboka ko we atabishyiramo! Muceceke aho kuko muri kumukina kumubyimba yimereye nabi. shit!!!!1
wowe witwa Zinedine uravuga amahonvu!! ndakumenyeshako mu rwanda hari ubugome ndengakamere bwo gupangira umuntu kugirango apfe cgwa ahere gereza????.kandi wibukeko wowe uri profane mubyo uvuga gerageza ujye muri science,wibaze ukuntu biriya bikoresho byava muri utérus bikamanuka muri vagin aho babisanze!!!!!!!!!!!! ndakumenyeshako nurushinge rutapfa kuhanyura nkantswe biriya bikoresho!!!!!!!.abanyarwanda turi abagome ntakindi dushoboye gusa!!!naho Dr.niyihangane
Ikigaragara cyo ni uko ukuri kuri kugenda kujya ahagaragara, ese wowe iyo ubona ubushinjacyaha busaba ko afungurwa by’agateganyo ni uko bubona ko hari impamvu zikomeye zatuma afungwa cg ntazo, ukuri ni uko ar nta mpamu zikomeye zimushinja, uzarebe ko iriya dosiye izaregerwa urukiko, ntibizabaho, inzangano zibaho kandi n’ubutabera burakora!
Comments are closed.