Kuri uyu wa kabiri urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha rwakatiye igifungo cya burundu Ildephonse Nizeyimana kubera gutanga amabwiriza yo kwica umwamikazi Rozaliya Gicanda wari utuye i Butare. Nizeyimana w’imyaka 48 si icyo cyaha kimuhama gusa kuko anahamwa n’uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu cyahoze ari Butare, ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’ibindi. […]Irambuye
Bamwe mu bantu babana n’ubumuga butandukanye bo mu karere ka Ngororero, bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo zibafasha mu mibereho yabo bakaba basaba ko inyunganirangingo n’insimburangingo zabo byakwishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) kuko uburyo bihenda batapfa kubyigurira kuko nta n’ubushobozi bwo kubyigurira bafite. Habumugisha Faustin uhagarariye abamugaye bo mu murenge wa […]Irambuye
Kimihurura – kuri uyu wa kabiri nibwo abahagarariye ingabo z’igihugu cya Danemark n’iz’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu gushyiraho umutwe w’ingabo zo gutabarana mu gihe cy’ibiza cyangwa umutekano mucye mu karere. Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uzaba ayoboye izo ngabo no gushyirwaho ibikorwa remezo bizazifasha mu kazi, yasobanuye ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa […]Irambuye
Mu kignairo n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena president Kagame mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru, byagarutse ahanini ku cy’ibazo cy’intambara iri muri DRCongo, imibanire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Inkiko Gacaca ziherutse kurangiza imirimo yazo. UN – Rwanda (Kuki mubana na UN muhora mushinjanya?) President Kagame yasobanuye ko ibibazo hagati y’u Rwanda na UN […]Irambuye
Ministre w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we Raymond Tshibanga wa Congo kuva kuwa mbere tariki 18 batangiye ibiganiro i Kinshasa mu gushaka umuti w’intambara iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru. Ku murongo w’ibyigwa mu nama yateranyijwe n’aba ba ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi harimo; kureba no gushakira umuti intambara yatejwe n’ingabo zigumuye muza […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Kamena 2012 mu ma saa yine za mugitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa PhD. Esiron Munyanziza wigishaga mu ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Urupfu rwa Munyanziza wabanaga n’umukozi we gusa rwamenyekanye ubwo umukozi umukorera yahamagaraga abantu akabamenyesha ko asanze yapfiriye mu musarani. Uyu mukozi akaba avuga ko yabonye bigeze mu […]Irambuye
Ingabo z’u Rwanda ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa mbere basinye amasezerano y’Ubufatanye mu bushakashatsi butandukanye. Kaminuza y’u Rwanda yemeranyijwe n’Ubuyobozi bwa RDF kujya itanga Abarimu b’inzobere ku ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama guhugura no gukora ubushakashatsi. Brig Gen Joseph Nzabamwita umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo gusinya aya masezerano, yatangaje […]Irambuye
Mu muhango wo gusoza kumugaragaro inkiko Gacaca, President Kagame mu ijambo rye yavuze ko Inkiko Gacaca zagaragaje ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bivuye mu muco gakondo wabo. Muri uyu muhango waberaga mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa mbere, President Kagame yashimiye abanyarwanda bose bagize uruhare mu nkiko gacaca, cyane cyane Inyangamugayo 169,442 […]Irambuye
Inkiko Gacaca zisozwa ku mugaragaro kuri uyu wa 18/06/2012, zikaba zarabaye ikimenyetso cy’ubushobozi abanyarwanda bifitemo bwo kwikemurira ibibazo nubwo amahanga atahaga amahirwe iki gikorwa cy’ubutabera gakondo nyuma y’abatutsi barenga miliyoni bari bamaze guhitanwa na jenoside, kongera kubana kw’abanyarwanda mu gihugu kimwe kirimo amahoro asesuye byari nk’iinzozi. UM– USEKE.COM Twabakusanirije ibintu cumi na bitanu nk’umunyarwanda wakagombye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16/6/2012 Kinigi, mu majyaruguru habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 20, uyu muhango w’itabiriwe n’abantu batandukanye ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bituritse mu mpande zose z’isi. Nkuko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, iyi n’inshuro ya 8 umuhango wo Kwita Izina ubaye iki gikorwa kikaba kigamije guha agaciro […]Irambuye