Digiqole ad

Urugomero rwa Musarara rurabura iminsi 60 ngo rurangire

Ni ibyatangajwe n’abari gutunganya uru rugomero mu ruzinduko Ministre w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yari yahagiriye kuri uyu wa kabiri. 

Umwe mu bayobozi b'umushinga w'uru rugomero asobanurira Dr Habumuremyi aho rugeze rwubakwa
Umwe mu bayobozi b'umushinga w'uru rugomero asobanurira Dr Habumuremyi aho rugeze rwubakwa

Urugomero rwa Musarara ruzatanga amashanyarazi angana na kilowatt 438, ruzaba rwuzuye mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani nkuko byemejwe na Dr. Caleb King umuyobozi w’uru rugomero rufitwe ahanini n’abikorera ku giti cyabo.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi mu gihe amaze ku mwanya ariho yagaragaje kwita cyane ku gukurikirana imirimo y’ibikorwa remezo ifitiye cyane cyane abatuye ibyaro akamaro nk’ingomero z’amashanyarazi. Ministeri ibishinzwe nayo yabishyizemo imbaraga cyane cyane mu kuzamura ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi.

Abari kubaka uru rugomero nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye ku irangizwa ryarwo, Ministre w’Intebe yabumvishije ibyiza byo kururangiza mu gihe bihaye n’inyungu bifite ku batura Rwanda, cyane cyane abo mu karere ka Gakenke ruherereyemo.

Uru rugomero rwagiye rugira ubukerererwe mu gutunganywa ngo rutange amashanyarazi kugeza ubwo hashyizweho ikipi yihariye yo kwihutisha iyubakwa ryarwo. Kuva mu mezi ashize hari akazi bigaragara ko kakozwe nubwo baherutse kuvangirwa n’imyuzure iheruka kwibasira aka karere k’amajyaruguru y’u Rwanda.

Usibye umusaruro ruzatanga, kubaka uru rugomero byahaye akazi abaturage bagera kuri 900 mu myaka hafi ibiri rumaze rutunganywa. Abarukozeho bakaba bavuga ko babashije gutunga imiryango yabo, kwigurira amatungo nk’ihene ndetse bakanagura isakaro ry’amabati y’inzu zabo.

Urugomero rwa Musarara rwatekerejwe mu myaka ishize na kompanyi ya SOGEMER Sarl ifitwe kuri 90% na Tom Philips, Caleb King na Mark Erikson abashoramari b’abanyamahanga biyemeje gushora imari yabo mu gutanga ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Iyi kompanyi ifite n’abandi banyamigabane mito bo mu bihugu bya USA, Canada n’u Rwanda. Aba bashoramari bakaba bavuga ko bari gutekereza gukora undi mushinga w’amashanyarazi nk’uyu ku mugezi wa Mukungwa mu gihe uru rugomero rwa Musarara ruzaba rwuzuye.

Ministre w’Intebe yavuze ko azagaruka kuri uru rugomero rwubatse ku mugezi wa Gaseke mu mezi abiri uhereye kuri iyi tariki ya 12 Kanama kugirango yimenyere niba koko uru rugomero rwarangiye.

Dr Habumuremyi yababwiye ko azagaruka mu minsi 60 kureba niba rwararangiye
Dr Habumuremyi yababwiye ko azagaruka mu minsi 60 kureba niba rwararangiye

Dan
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • .

  • Yes Nyakubahwa ihangane utange urugero ku bayobozi bose ndetse n’abaminisitiri nabo bave mu biro.

  • Uyu mugabo Hbaumuremyi ari kuzana amatwara mashya nyamara. amasaha make mbona ari ayo amara mu biro, ari mu mirima ari mu ngomero nguwo mu nyubako nguwo mu mihanda itarangiye! nakomereze aho rwose.

    Gouvernment nubundi ntikwiye kuyoborerwa muri cabinet gusa!

    Courage PM!! change something

  • Tubakosore gato ni SOGEMR LTD! Kugendana n’igihe ni ngombwa mu itangazamakuru!

  • Dr HABUMUREMYI RWOSE URAKORA PE! NYARUKIRA NA HARIYA I KIRENGERI UREBE UMUHANDA KIRENGERI-BUHANDA – KADUHA NIBWO WARI UKIMARA KUZURA ARIKO WAHISE WANGIZWA N’IMVURA KUBERA UKOZE NABI. NI IBITAKA NTA RATERITE BASHYIZEMO. TABARA TABARA NAHO UBUNDI NTA KIZAKORWA.

    • Ntaba rwiyemezamirimo tugira bose ni abanyabiraka nta naho baba barabyize bose ni ba rupigapiga, abantu batazi no guca umugende w’amazi? Mwihangane, aba Ingenieurs bose baboreye mu munyururu birirwa badoda Theses zabarangiza muri Kaminuza

  • Ndebera bosenibamwe ngo ararata inda gusa. Ntabwo PM yagombye kuba yagiye muri iki kibazo guverneur yirwa yicaye hariya i musanze ari mu matiku gusa aho gushaka icyateza imbere Intara ashinzwe

  • Uru rugomero rumaze igihe rero rwubakwa

  • uyumugabo ntiyoroshye abagira inda nini bamugendere kure kuko akoresha system mubize human ressource bita” managing by working around MBWO

Comments are closed.

en_USEnglish